Publicidade

2 Pedro 2

Abahanuuzi b'Ibinyoma

1 Nk'uko abahanuuzi b'ibinyoma babaayeho mu bantu ba Isirayeli, ni ko no muri mwe hazaadukamo abiigiisha b'ibinyoma. Bazaabaazamo rwihishwa bazanye inyigiisho ziyobya abantu, zikabaroha mu nzira yo kurimbuka. Ndetse biihakane na Yesu Kristo wabacunguye, maze ibyo bibageze ku kurimbuka kwa vuba vuba. 2 Ukuuyeho ibyo, benshi bazaakurikiza ingeso zaabo mbi zikojeje isoni, kandi ku bw'inyigiisho zaabo benshi bazaasebya inzira y'ukuri. 3 Kandi ubusambo bwabo buzaabateera kubabwira amagambo biihimbiye ngo bababonemo inyungu. Nyamara urubanza rwabo rwaraciiwe kuva keera, kandi ubarimbura ari maaso.

4 Imaana ntiyababariye abaamalayika ubwo baayicumuyeho, ahuubwo yabajugunye mu muriro w'iteeka, nuuko ibaboheesha injegeri mu mwijima w'ikuzimu aho bazaaba kugeza ku munsi wo guciirwa urubanza. 5 Kandi Imaana ntiyababariye abo ku isi mu gihe ca keera, ahuubwo yatsembeesheje umwuzure abaayiiyobagije, naho Nowa wabwirizaga ubutumwa bw'ubutungaane hamwe n'abandi bantu barindwi gusa, bararokoka. 6 Ikindi gihe, Imaana yaciiriye urubanza amatawuni makuru ya Sodomu na Gomora, iyatsembeesha umuriro ahinduka igitaazi maze iyagira akabarore keerekana uko bizaabeera abo batayuubaha. 7 Imaana yarokoye Looti, umugabo w'intungaane wari warashavujwe n'imibeereho n'ingeso mbi z'abanyabyaha. 8 Uyu mugabo w'intungaane yari abatuuyemo, ariko buri munsi yashengurwaga umutima ubwo yabonaga kandi akumva ubukozi bw'ibibi bwabo. 9 Nuuko reero Uhoraho azi uburyo bwo kuvaana abamwubaha mu bigeragezo, hamwe no guteguura no guhana abakiraanirwa bategereje umunsi wo guciirwa urubanza 10 na caane abo bakurikiza irari baterwa na kamere y'umubiri, n'abo bahinyura gutegeka kw'Imaana.

Abo biigiisha b'ibinyoma biigiisha bashize amanga kandi biitanze, ntibatiinya gutuka no gusebya abaahaawe ikuzo bo mu ijuru. 11 Nyamara n'ubwo abaamalayika barusha abiigiisha b'ibinyoma imbaraga n'ububaasha, ntibashinja abaahaawe ikuzo babatuka imbere ya Nyagasani. 12 Ariko aba biigiisha b'ibinyoma bameze nk'inyamaaswa zidateekereza kandi zitagira ubwenge, zikaba zibeereyeho gutegwa no kwicwa. Bavuga naabi ibyo badasobaanukiwe, kandi bazaarimburwa nk'izo nyamaaswa, 13 bazaababazwa baryora gukora ibibi. Baneezeezwa no gukora kwineezeeza irari ry'imibiri yaabo kumanywa izuuba riva, ariko igihe basangira namwe mu minsi mikuru bakoza isoni kandi bagateesha agaciiro, kuko bashiimiishwa n'uburimanganya bwabo. 14 Amaaso yaabo yuuzuye ubusambanyi kandi ntibasiiba gukora ibyaha. Baguusha abafite intege nke mu mutego. Imitima yaabo yatoojwe kurarikira ubusambo, bityo bakaba ibivume. 15 Baataaye inzira igororotse, bayoba bakurikiye inzira ya Balaamu mwene Bewori wakunze isente zo yaboonye mu buryo budakwiriye, 16 ariko akaba yaraamagiriwe ku bw'icaaha ce. Indogobe ye itavuga, yavugiye mu ijwi ry'abantu yamagirira uwo muhanuuzi ibikorwa bye by'ubasazi.

17 Abo biigiisha b'ibinyoma ni nk'imigezi itagira amaazi kandi bameze nk'igiho gihuuhwa n'umuyaga. Imaana yabageneye umwanya w'umwijima w'icuraburindi. 18 Bavuga amagambo y'ubwibone atagira shinge na rugero, kandi bagakoreesha irari ribi ry'umubiri waabo kuresha abantu bamaze kwitandukanya n'icaaha, bakabayobya. 19 Babaseezeranya umudendeezo, ariko bo ubwabo ari imbaata z'ingeso mbi kandi zizaabarimbura. Kuko umuntu weese aba imbaata y'ikintu coose caamutsinze. 20 Kuko niiba baariitandukanyije n'ubwandu bw'isi ubwo baaje kumenya Umwami waacu kandi Umukiza Yesu Kristo, nuuko reero bakongera kubwizingiramo bakaneeshwa, abantu nk'abo imibeereho yaabo ya nyuma izaba mibi kurusha iya mbere. 21 Kuko byakabaaye byiza iyo baba bataarayobotse inzira y'ubutungaane, kuruta uko baaba bamaze kuyiyoboka, bagasubira inyuma, bagasuuzugura amategeko yeera baahaawe. 22 Ibiba bibabaayeho bihamya uko iyi migani iciibwa, iti,

"Imbwa isubira inyuma ikarya ibyo yarutse,"

cangwa ngo,

"Ingurube yuuhagiwe isubira kuja kwigaragura mu byondo."

Veja também

Publicidade
2 Pedro
Ver todos os capítulos de 2 Pedro
Bíblia Online Bíblia Online

Bíblia Online • Versão: 2026-06-15_21-32-39-