1 Bakundwa, uru ni urwandiko rwa kabiri mbandikira. Mu nzandiko zombi, ngerageza gukangura imitima yaanyu itagira ibiteekerezo bibi mbiibutsa 2 ko mukwiriye kwibuka amagambo yavuzwe n'abahanuuzi beera mu gihe caashize hamwe n'amategeko y'Umwami kandi Umukiza yavuze akoreesheje intumwa zaanyu. 3 Ic'ibanze, mukwiriye kumenya ko mu minsi ya nyuma hazaaza ababannyega, babashinyagurira, bagakurikiza irari ryabo 4 kandi bavuga bati, "Mbese ntiyaseezeranye ko azaagaruka? Noone ari he? Dore uheereye igihe ba sogokuruza baapfiiriye, ibintu byose bikomeza kuba nk'uko byari bimeze kuva isi ikiremwa!" 5 Ubwo bakiirengagiza nkana yuuko mu ntagiriro Imaana yakoreesheje ijambo ryayo kurema ijuru n'isi. Isi yaremwe ikuuwe mu maazi kandi ikazengurukwa na yo. 6 Byongeye kandi, amaazi y'umwuzuure ni yo yarengeye isi mu gihe ca keera, ikarimbuka. 7 Ariko Imaana ikoreesheje iryo jambo yategetse ijuru n'isi biriho ubu kugumaho kugeza igihe izaaciira urubanza. Nibwo Imaana izaabitwika n'umuriro, nuuko abatayuubaha barimburwe.
8 Ariko bakundwa ntimwirengagize uku kuri, ko kuri Nyagasani umunsi umwe uhwanye n'imyaka igihumbi kandi imyaka igihumbi ikaba nk'umunsi umwe. 9 Nyagasani ntaatinda gukora ibyo yaseezeranyije nk'uko bamwe bibwira ko atinze, ariko arabiihangaanira, yuuko adashaaka kugira ngo hagire urimbuka ahuubwo ko boose baakwihana ibyaha byabo.
10 Kandi umunsi w'Uhoraho uzaaza nk'uko umujuura aza, nuuko ijuru rizimirane n'urusaku rwinshi, hamwe n'ibiririmo byose biyongere mu muriro, naho isi n'ibiyikorerwamo byose bishiriire. 11 Ubwo reero ibyo byose bizaarimburwa muri ubwo buryo, imyifatire yaanyu ikwiriye kuba ite? Mukwiriye kuba abaziranenge kandi buubaha Imaana, 12 mutegereje umunsi wo kugaruka k'Uhoraho mukawutebuutsa. Kuri uwo munsi ijuru rizaagurumira riyonge kandi n'ibirimo byose bizaayongera mu muriro. 13 Ariko nk'uko yaduseezeranyije, dutegereje ijuru risha n'isi nsha, ahatuura ubukiraanutsi.
14 Nuuko reero bakundwa, mugitegereje ibyo, mukwiriye kugira umwete ngo uwo munsi muzaasangwe mu mahoro, mutagira umugayo cangwa inenge. 15 Kandi mumenye ko kwihangaana k'Umwami waacu ari ko gakiza. Mwene Daata Pawulo na we yabandikiye akoreesheje ubuhanga yahaawe. 16 Pawulo yanditse avuga kuri ibi mu nzandiko ze zoose. Mu izo nzandiko, harimo bimwe biruhije gusobaanukirwa, ibyo injiji n'abadafite kwizeere guhamye basobanya, nk'uko bagenza n'ibindi ibyanditswe byera, bikabaazanira kurimbuka.
17 Noone reero bakundwa, ubwo mubimenye mbere y'igihe, mwirinde kuyobeeshwa n'ububeeshi bw'abanyabyaha nuuko mukava ku ishingiro ryanyu. 18 Ariko mukurire mu buntu no kumenya Umwami waacu kandi Umucunguzi Yesu Kristo. Naahaabwe ikuzo ubu n'iteeka ryose. Amiina.