Publicidade

1 João 1

Ijambo ry'Ubugingo

1 Tubandikiye ibyerekeye Jambo utanga ubugingo wahozeho uheereye mbere na mbere, uwo twumviise, uwo twiboneye n'amaaso yaacu, uwo twitegereje kandi tukamufataho n'intoki zaacu. 2 Ubu bugingo bumaze guhishuurwa, twarabuboonye kandi turabuhamya, ni bwo bugingo buhoraho tubabwira bwahoranye na Daata kandi bwaduhishuuriwe. 3 Ibyo twaboonye n'ibyo twumviise ni byo tubagaragariza kugira ngo namwe mugirane ubumwe naatwe kuko mu by'ukuri, ubwo bumwe tubufatanyije na Daata hamwe n'Umwana we Yesu Kristo. 4 Tubandikiye ibi kugira ngo umuneezeero waacu wuzure.

Kugendera mu Muco

5 Ubu ni bwo butumwa twumviise buvuuye kuri Kristo kandi ni bwo twamamaza, yuuko Imaana ari umuco kandi muri yo ntamwijima ubamo na hato. 6 Niiba reero tuvuga yuuko dufatanyije na yo kandi tukagendera mu mwijima, tuba tubeesha kandi tudakurikiza ukuri. 7 Ariko tugendeye mu muco nk'uko na yo iri mu muco, tuba tugiranye umubaano kandi amaraso ya Yesu atuvaanaho ibyaha byose.

8 Nituvuga yuuko ari ntaacaaha dufite tuba twibeesha kandi ntaakuri kuba kuri muri twe. 9 Ariko nitwatura ibyaha byacu, Imaana yiiringirwa kandi itabeera izaatubabarira ibyaha kandi itweze ibibi byose. 10 Nituvuga yuuko tutaacumuye, tuba twise Imaana umubeeshi kandi ijambo ryayo riba ritaturangwamo.

Veja também

Publicidade
1 João
Ver todos os capítulos de 1 João
Bíblia Online Bíblia Online

Bíblia Online • Versão: 2026-06-15_21-32-39-