Publicidade

1 João 5

Gutsinda kuzanwa no Kwizeera

1 Umuntu weese wiizeera ko Yesu ari Kristo, aba ari umwana w'Imaana kandi umuntu weese ukunda umubyeyi akunda n'umwana. 2 Iyo dukunze Imaana kandi tukuubahiriza amategeko yaayo, ni bwo tumenya ko dukunda abaana b'Imaana. 3 Kuko urukundo rw'Imaana ari ukuubahiriza amategeko yaayo. Kandi amategeko y'Imaana ntaabwo arusha, 4 kuko umuntu weese wabyawe n'Imaana ashobora kuneesha isi. Kandi tunesha isi n'ukwizeera kwacu. 5 Mbese ni nde washobora gutsinda isi? Ni uwo weese wiizeera yuuko Kristo ari Umwana w'Imaana.

Ubuhamya ku Mwana w'Imaana

6 Yesu Kristo yabatijwe n'amaazi kandi yamennye amaraso ye igihe apfa. Ntiyaaje ku bw'amaazi yoonyine ahuubwo ni ku bw'amaazi n'amaraso, Umwuka ni we umutangaho ubuhamya kandi Umwuka ni ukuri. 7 Hari ibimenyeetso bitatu bibihamya: 8 Umwuka, amaazi n'amaraso. Kandi ibi nk'uko ari bitatu birahuuje. 9 Niiba twemera ubuhamya bw'abantu, ubw'Imaana bwo burahebuuje, kuko yahamije ibyerekeye Umwana waayo. 10 Abo beemera Umwana w'Imaana ni bo bafite ubwo buhamya mu mitima yaabo. Ariko abateemera Imaana baba bayiise umunyabinyoma kuko bateemera ubuhamya Imaana yatanze ku Mwana waayo. 11 Kandi ubu ni bwo buhamya; Imaana yaduhaaye ubugingo buhoraho kandi ubwo bugingo bubonerwa mu Mwana waayo. 12 Ufite Umwana w'Imaana afite ubwo bugingo, naho udafite Umwana w'Imaana ntaabugingo afite.

Ubugingo Buhoraho

13 Mbandikiye ibi mwebwe abizeera izina ry'Umwana w'Imaana, kugira ngo mumenye yuuko mufite ubugingo buhoraho. 14 Kandi ubu dushize amanga imbere y'Imaana, kuko tuuzi neeza yuuko iduha ico tuyisabye coose gihuuje nuuko ishaaka. 15 Kandi niiba tuuzi neeza yuuko Imaana itwumva iyo tuyisabye, tuuzi ko iduha ico tuyisabye.

16 Nuubona umuvandimwe waawe akora icaaha kitamwiciisha, umusengere ku Maana kugira ngo imuhe ubugingo, niiba koko ico caaha atari ico kumwiciisha. Ariko hariho icaaha ciiciisha, beene uwo simvuga ko mumusabira. 17 Ubukozi bw'ibibi bwose ni icaaha, ariko hari icaaha kiticiisha.

18 Tuuzi yuuko abaabyawe n'Imaana badakora ibyaha ahuubwo Umwana w'Imaana arabarinda, umwanzi ntaabakoreho.

19 Tuuzi yuuko turi abaana b'Imaana nuubwo isi yoose iri mu maboko y'umubi.

20 Tuuzi yuuko Umwana w'Imaana yaaje kandi akaduha gusobaanukirwa Imaana y'ukuri. Ndetse turi umwe niyo Maana y'ukuri n'Umwana waayo Yesu Kristo. Ni yo Maana y'ukuri n'ubugingo buhoraho.

21 Baana banje, mwirinde ibigirwamaana.

Veja também

Publicidade
1 João
Ver todos os capítulos de 1 João
Bíblia Online Bíblia Online

Bíblia Online • Versão: 2026-06-15_21-32-39-