Publicidade

2 João 1

Indamutso

1 Njeewe Mukuru w'itoorero, ndakwandikiye umubyeyi watooranyijwe hamwe n'abaana baawe bo nkunda by'ukuri. Nyamara si nje njenyine ahuubwo n'abo boose baazi ukuri barabakunda, 2 kuko ukuri kuguma muri twe kandi kuzaahora muri twe iteeka ryose.

3 Ubuntu, imbabazi n'amahoro biva ku Maana Daata no ku Mwana waayo Yesu Kristo, bibaane naatwe mu kuri no mu rukundo.

Ukuri hamwe n'Urukundo

4 Narishimye caane gusanga bamwe mu baana baawe bagendera mu kuri nk'uko Daata yabidutegetse. 5 Noone reero, mubyeyi, ndagusaba kugira ngo twese dukundane. Iri si itegeko risha nkwandikira ahuubwo ni iryo dusanganywe. 6 Urukundo mvuga, ni ukubaho dukurikiza amategeko y'Imaana. Iri ni ryo tegeko mwumviise kuva mbere na mbere kandi mukwiriye kurikurikiza.

7 Abiigiisha b'ibinyoma bamaze kugwira mu isi, abo bateemera ko Yesu Kristo yaje mu buryo bw'umubiri. Umuntu weese umeze atyo ni umunyabinyoma kandi ni urwanya Kristo. 8 Mube maaso kugira ngo mutaaza gupfiirwa ibyo twakoreye, ahuubwo muzaahaabwe ingororano zaanyu mu bwuzuye.

9 Umuntu weese uteemera inyigiisho za Kristo ahuubwo akazirengaho, aba adafite Imaana mu mutima we. Naho umuntu weemera izo nyigiisho, uwo ni we ufite ubumwe n'Imaana Daata n'Umwana. 10 Nihagira ubaazaaho atazanye inyigiisho za Kristo, ntimuzamwakire iwaanyu. Ntimuzaanamubwire muti, "Ni amahoro," 11 kuko uwaakiira umuntu nk'uwo aba afatanyije na we mu mirimo ye mibi.

Umusoozo

12 Nuubwo mfite byinshi byo kubandikira, sinshatse kubibamenyeesha nkoreesheje urupapuro n'ikaramu ahuubwo niringiye ko nzaaza nkavugana namwe amaaso ku yandi, kugira ngo umunezeero waacu wuuzure.

13 Abaana ba mwene nyoko watooranyijwe baragutaasha.

Veja também

Publicidade
2 João
Ver todos os capítulos de 2 João
Bíblia Online Bíblia Online

Bíblia Online • Versão: 2026-06-15_21-32-39-