1 Njeewe Mukuru w'itoorero ndakwandikiye Gaayo nshuti yanje nkunda by'ukuri.
2 Nshuti yanje nkunda, nkwifuriza imibeereho myiza n'ubuzima bwiza nk'uko umutima waawe umeze neeza. 3 Nariishimye caane ubwo abavandimwe bamwe bangezeho bakambwira uko ushikamye mu kuri nk'uko wahoze ubigenza. 4 Ntaakinshiimiisha nko kumva abaana banje bagendera mu kuri.
5 Nshuti yanje nkunda uri umwiringirwa mu mirimo ukorera abavandimwe baawe, nuubwo baaba ari abanyamahanga. 6 Baatanze ubuhamya imbere y'itoorero iby'urukundo wabagiriye. Nyaabuna ubafashe uko bishoboka kugira ngo bakomeze urugendo rwabo mu buryo bwo gushiimiisha Imaana. 7 Kuko baatangiye urugendo rwabo kubwa Kristo, bataakiira ubufasha kuva mu bateemera Kristo. 8 Noone reero twebwe abeemera Kristo dukwiriye kubashigikira kugira ngo na bo bafatanye naatwe gukorera ukuri.
9 Hari ico nandikiye itoorero, ariko Diyotirefesi ukunda kwishira heejuru nk'umuyoboyozi ntaabwo aha agaciiro ibyo mvuga. 10 Noone reero nindamuka nje, nzaashira kumugaragaro ibyo akora mu buryo bwo kudusebya. Kandi ibyo birego ntibihaagije, ahuubwo yanga no kwakiira abiizeera kandi akabuza n'ababishaaka, akabiirukana mu itoorero.
11 Bakundwa, ntimwigaane ikibi ahuubwo mwigaane iciiza. Umuntu weese ukora iciiza aba aturuka ku Maana ariko uwo weese ukora ikibi aba ataraabona Imaana.
12 Naho Demetiriyo, abantu boose bahamya ibyiza bye kandi ukuri na ko kurabihamya. Naatwe ubwacu turabihamya kandi muuzi neeza yuuko ubuhamya bwacu ari ubw'ukuri.
13 Mfite byinshi byo ku kwandikira ariko sinshaaka ko mbikwandikira nkoreesheje ikaraamu n'urupapuro, 14 ahuubwo niiringiye ko nzaakubona vuba, ni bwo tuzaavugana amaaso ku yandi.
15 Amahoro abe kuri wowe. Inshuti zikooherereje indamutso. Uramutse inshuti ubaana na zo buri umwe mu izina rye.