Publicidade

Judas 1

Indamutso

1 Njeewe Yuda, umugaragu wa Yesu Kristo kandi mwene se wa Yaakobo,

ndabandikiye mwebwe abaahamagawe, bakundwa n'Imaana Daata kandi bakarindwa na Yesu Kristo.

2 Imbabazi, amahoro, n'urukundo bigwire muri mwe.

Abiigiisha b'Ibinyoma

3 Bakundwa, niteguurira kubandikira ibyerekeye agakiza dusangiye, naboonye ari ngombwa ko mbandikira mbashiishikariza guharanira ukwizeera mwahaawe n'Imaana rimwe n'iteeka ryose. 4 Kuko hari abantu bamwe batuubaha Imaana baabaseseyemo rwihishwa, bagahindura ukundi ubutumwa bw'ubuntu bw'Imaana yaacu kugira ngo babone uko bashira imbere ubukozi bw'ibibi bwabo, kandi ntibeemere umutegetsi n'Umwami waacu umwe ari we Yesu Kristo. Ariko keera byanditswe yuuko bazaaciirwa urubanza rw'iteeka.

5 Noone ubu nkaba niifuuza kubiibutsa n'ubwo mubiizi neeza yuuko Uhoraho yatabaaye abantu Biisirayeli rimwe ryonyine akabakuura mu gihugu ca Igiputi, ariko nyuma akarimbura abo boose batamwemeye. 6 Kandi n'abaamalayika bataagumye mu myanya Imaana yabahaaye, bakiikuura mu ciicaro caabo, Uhoraho yababoheesheje injegeri z'iteeka, abashira mu mwijima w'ikuzimu aho bategereje umunsi wo guciirwaho urubanza rw'iteeka. 7 Ni co kimwe n'abantu bo mu tawuni y'i Sodomu na Gomora n'amatawuni makuru batuuranye, abo bantu na bo biifashe nk'abo baamalayika biivanga mu bikorwa by'ubusambanyi no kugira irari ry'umubiri ridakwiranye na kameremuntu, bakaba baarahanwe bagatwikwa mu muriro w'iteeka kugira ngo babe ico kureeberaho.

8 Muri ubwo buryo, abo biigiisha b'ibinyoma bagira ibirooto bituma bangiiza imibiri yaabo, bagasuuzugura ubutegetsi bw'Imaana, ndetse bagatuka n'abaamalayika. 9 Nyamara na malayika mukuru Mikayile ubwo yajaga impaka na Sataani batonganira umurambo wa Moose, ntiyahangaaye guciira Sataani urubanza amutuka, ahuubwo yaravuze ati, "Imaana izaaguhane" 10 Ariko abo bantu bapfa gutuka ico badasobaanukiwe coose, bameze nk'inyamaaswa zitagira ubwenge, ibyo bintu badasobaanukirwa ni byo bibarimbura. 11 Bazaabona ishano! Kuko bakurikira inzira ya Kayini, kandi bakagwa mu buyobe bwa Balaamu wacumujwe no gukurikira inyungu. Na bo baagomeye Imaana nk'uko Koora yagomye, kandi ku bw'ibyo, bazaarimburwa. 12 Abo bantu baaza kuzambya gusangira kwanyu kwa kivandimwe. Bagasangira namwe nta soni kandi buuzuza inda zaabo gusa batiitaaye ku bandi. Bameze nk'ibicu bihuuhwa n'umuyaga ariko ntibigwishe imvura, kandi ni nk'ibiti biteera imbuto no mu gihe c'isaaruura, byaranduwe nuuko reero bikazaapfa kabiri. 13 Ibikorwa byabo biteeye isoni byiyerekana nk'uko inyanja yivumbagatanya igacura ifuro, bameze nk'inyenyeeri zizereera, zaagenewe umwijima w'icuraburindi iteeka ryose.

14 Kandi aba biigiisha b'ibinyoma ni bo Henoki wa karindwi mu maseekuruza kuva kuri Adamu, yahanuuyeho ati, "Dore Uhoraho azanye n'abeera be ibihumbi n'ibihumbi, 15 guciira abantu boose urubanza no gushinja ibikorwa by'ubugomeramaana byose baakoze mu buryo budatungaaniye Imaana n'amagambo ashaariiriye abanyabyaha batuubaha Imaana baavuze bayituka."

16 Abo bantu bahora biitotomba kandi baveeba abandi. Bagengwa n'irari ryabo, bagahora bavuga amagambo y'ubwibone kandi bakaryosharyosha abandi kugira ngo bababoneho inyungu.

Kwihanangiriza no Kwigiisha

17 Mwebweho bakundwa, mukwiriye kwibuka ibyo Intumwa z'Umwami waacu Yesu Kristo zaavuze. 18 Zaarababwiye ziti, "Mu bihe bya nyuma hazaabaho abasetsi, bakurikiza irari ry'ubugomeramaana bwabo." 19 Aba ni bo bantu bagengwa na kamere y'umubiri, ari nta Mwuka w'Imaana ubarimo bakabateeramo amacaakubiri. 20 Ariko mwe bakundwa, mukomeze gushikamira ku kwizeera kwanyu kwera kandi musenge muyobowe n'Umwuka Weera, 21 kandi mukomeze gukunda Imaana mutegereje Umwami waacu Yesu Kristo ngo abageze ku bugingo buhoraho ku bw'imbabazi ze.

22 Nuuko reero mugirire impuhwe abashidikanya, 23 murokore abandi mubasahuye mu muriro kandi abandi mubagirire impuhwe ariko zivanze n'ubwoba, ndetse mwange imyambaro yaabo yandujwe n'irari ry'ibyaha byabo.

Guseezera

24 Imaana, ari yo ibaasha kubarinda kugwa mu caaha, no kubahagarika imbere y'ubwiza bwayo mudafite inenge ahuubwo muneezeerewe bihebuuje, 25 Imaana imwe yoonyine ari yo Mukiza waacu tubikeesha Umwami waacu Yesu Kristo, ihaabwe ikuzo, ubushobozi, ubutware, n'ububaasha, uheereye keera koose, kugeza ubu n'iteeka ryose! Amiina.

Veja também

Publicidade
Judas
Ver todos os capítulos de Judas
Bíblia Online Bíblia Online

Bíblia Online • Versão: 2026-06-16_06-50-08-