1 Iki gitabo ni ibyahishuuwe na Yesu Kristo, byo Imaana yamuhaaye kugira ngo yeereke abagaragu baayo ibigomba kubaho vuba. Ibi Yesu yabimenyeesheje umugaragu we Yohaana amutumyeho malayika we, 2 kandi Yohaana ahamya ko ibyo yaboonye byose ari ijambo ry'Imaana n'ubuhamya bwa Yesu Kristo. 3 Hahiirwa umuntu usomera amagambo y'ubu buhanuuzi mu ruhame rw'abeemera, kandi hahiirwa n'abumva bagakurikiza ibyanditswemo, kuko igihe ceegeereje.
4 Njeewe Yohaana, ndabandikiye mwebwe abo mu matoorero arindwi yo muri Asiya.
Nimugire ubuntu n'amahoro bituruka ku Maana iriho, Imaana yahozeho, Imaana izaahoraho, kandi bituruka ku myuka irindwi iri imbere y'intebe ye y'Ubwami, 5 no kuri Yesu Kristo, umuhamya wiringirwa, wabanjirije abandi kuzuuka, kandi akaba umutware w'abaami bo ku isi.
Koko Kristo aradukunda kandi yadukijije ibyaha byacu igihe amena amaraso ye. 6 Yaduhaaye gutegeka nk'abaami kandi aduha guheereza Imaana Se nk'abaheerezabitambo. Icuubahiro n'ubutware bibe ibye iteeka ryose, Amiina.
7 Dore aziye mu bicu! Buri muntu azaamubona, ndetse n'abaamuteeye icumu agapfa bazaamubona. Abantu boose bo ku isi bazaacura umuboroogo ku bwe. Koko ni ko bizaaba. Amiina!
8 Nyagasani Imaana Ishoborabyose, iriho, iyahozeho kandi izaahoraho, iravuga iti, "Ni nje ntangiriro nkaba n'iheerezo."
9 Njeewe Yohaana, mwene so musangiye gutootezwa n'ubwami no kwihangaana muri Yesu, nashizwe mu kirwa ciitwa Patimo kubwo kwamamaza ijambo ry'Imaana n'ubuhamya bwa Yesu. 10 Ku munsi wa Nyagasani ntwarwa n'Umwuka, maze numva ijwi rirenga nk'impanda inyuma yanje 11 rivuga riti, "Ibyo ubona ubyandike mu gitabo maze ucooherereze amatoorero yo muri aya ma tawuni makuru: Efeeso, Simuruna, Perigamo, Tuwatira, Saridi, Filadelifiya, na Lawodikeya."
12 Maze ndahindukira ngo ndeebe uwamvugiishaga, nuuko mbona ibitereko by'amataara birindwi by'izaahabu, 13 kandi hagati y'ibyo bitereko by'amataara mpabona usa n'Umwana w'Umuntu, yambaye ikanzu ndende, umushumi wa zaahabu uzengurutse igituuza ce. 14 Umusatsi we n'umutwe we weereranaga nk'ubwoya bw'umweru, cangwa nk'urubura, amaaso ye yari nk'ibirimi by'umuriro, 15 ibirenge bye byarabagiranaga nk'icuuma gikozwe mu muringa utungaanyirijwe mu ruganda, naho ijwi rye ryari rimeze nk'iry'amaazi menshi asuuma. 16 Mu kuboko kwe kw'iburyo yari afashe inyenyeeri ndwi, naho mu kanwa ke hagasohoka inkoota ityaye impande zombi. Mu maaso he haasaga nk'izuuba ryo kumanywa y'ihangu. 17 Ko namuboonye, niikubita imbere ye nk'upfuuye. Ariko andambikaho ukuboko kwe kw'iburyo, avuga ati, "Wiitiinya! Ninje ntangiriro nkaba n'iheerezo, 18 kandi ndi muzima. Nari narapfuuye, noone dore ndi muzima kugeza iteeka ryose. Mfite ububaasha bwo kuzuura abaapfuuye bakongera kubaho kandi mfite n'ibishumuruzo by'ikuzimu. 19 Nuuko reero, andika ibyo uboonye, ibiriho ubu, n'ibigiiye kubaho haanyuma. 20 Naho ibyerekeye amayobera y'inyenyeeri ndwi zo waboonye mu kiganza canje c'iburyo, hamwe n'ibitereko by'amataara birindwi by'izaahabu, dore ico bisobaanura: inyenyeeri ndwi ni abaamalayika b'amatoorero arindwi, kandi ibitereko by'amataara birindwi ni amatoorero arindwi."