1 Nyuma yo kubona ibyo, nongera kubonekerwa maze mbona umuryango w'ijuru ukinguuye. Numva rya jwi nabanje kumva rivugana nanje rimeze nk'iry'impanda, rivuga riti, "Zaamuuka uze hano, maze nkwereke ibigomba kubaho haanyuma y'ibi." 2 Muri ako kaanya ntwarwa n'umwuka, maze mbona intebe y'ubwami iteretswe mu ijuru, hari uyiicayeho. 3 Uwari uyiicayeho yasaga n'amabuye abangerana ya yasipi na sarudoni, kandi umukororombya usa n'ibuye ry'agaciiro rya simaragido wari wiitoorooye iyo ntebe. 4 Iyo ntebe yari yiitooroowe n'izindi ntebe makumyabiri n'enye, kandi zaari ziicaweho n'abakuru makumyabiri na bane, bambaye amakanzu yeera kandi ku mitwe yaabo bambaye amakamba y'izaahabu. 5 Kuri iyo ntebe y'ubwami haaturukagaho imirabyo, amajwi hamwe n'umuhindo w'inkuba, kandi imbere y'iyo ntebe y'ubwami haakaga amataara arindwi, ari yo myuka ndwi y'Imaana. 6 Imbere y'iyo ntebe y'ubwami hakaba ikintu gisa n'inyanja y'ikirahuri kibonerana.
Iyo ntebe yari yiitooroowe kandi ikiikijwe ku mpande zombi n'ibinyabuzima bine, byuzuyeho amaaso imbere n'inyuma. 7 Ikinyabuzima ca mbere caasaga nk'intare, ica kabiri gisa nk'ikimasa, ikinyabuzima ca gatatu caari gifite mu maaso hasa nk'ah'abantu, naho ica kane caareebekaga nk'igisiiga kiguruka. 8 Buri kinyabuzima muri ibyo uko ari bine, caari gifite amababa atandatu, kandi byuzuye amaaso impande zoose hamwe no munda. Kumanywa na nijoro, ntibyaruhuukaga kuririmba biti,
"Uweera, uweera, uweera, ni Nyagasani Imaana Ishoborabyose,
uwahozeho, uriho kandi uzaahoraho."
9 Kandi buri uko ibyo binyabuzima byahaga ikuzo n'icuubahiro n'ishimwe uwari wiicaye ku ntebe y'ubwami, Uhoraho iteeka ryose, 10 ba bakuru makumyabiri na bane baapfukamaga imbere y'uwo wiicaye ku ntebe y'ubwami maze bakaramya Uhoraho iteeka ryose, bakajugunya haasi amakamba yaabo imbere ya ya ntebe, baririmba bati,
11 "Nyagasani Maana yaacu,
ukwiriye guhaabwa icuubahiro n'ikuzo n'ububaasha,
kuko ni wowe waremye byose,
kandi ku bw'ubushaake bwawe biraremwa maze bibaho."