1 Arambwira ati, "Andikira malayika w'itoorero rya Efeeso uti,
‘Ubu ni bwo butumwa buvuuye kuri uwo ufashe inyenyeeri ndwi mu kiganza ce c'iburyo, akagendera hagati y'ibitereko by'amataara birindwi by'izaahabu. 2 Nzi imirimo yaawe, nzi n'ukuntu uvunika n'uko wiihangaana. Nzi kandi ko udashobora kwihangaanira inkozi z'ibibi. Wagenzuuye abo biiyita intumwa kandi batari zo, maze usanga ko babeesha. 3 Nzi kandi ko wiihangaanye, ukababazwa ku bw'izina ryanje, kandi ntiwaciika intege. 4 Ariko mfite ico nkunenga: ni uko waretse urukundo wagiraga mbere ukiinyemera. 5 Nuuko reero, ibuka aho wakuurije kugwa maze wiihane, kandi wongere gukora ibikorwa nk'ibya mbere. Bitabaaye bityo ngo wiihane, ngiiye kuuza aho uri maze nkuure igitereko c'itaara ryawe mu mwanya waaco. 6 Nyamara hari n'ico ngushiimira: ni uko wanga ibikorwa by'Abanikolayiti, nk'uko nanje mbyanga.
7 Ufite amatwi niyumve ibyo Umwuka abwira amatoorero.
Uzaatsinda weese, nzamwemerera kurya ku mbuto z'igiti c'ubugingo kiri muri paradizo y'Imaana’ "
8 Andikira malayika w'itoorero rya Simuruna uti,
"Ubu ni bwo butumwa buvuuye kuri wa wundi w'intangiriro akaba n'iherezo, uwari warapfuuye noone akaba ari muzima. 9 Nzi ingoorane zaawe n'ubukene bwawe, nuubwo uri umukungu mu mutima. Nzi n'ukuntu uvugwa naabi n'abiiyita Abayuuda kandi batari bo, ahuubwo ikoraniro ryabo ryategekwaga na Sataani. 10 Ntuutiinye ibyo ugiiye kubabazwa. Dore Sataani agiiye kujugunya bamwe muri mwe mu gihome kugira ngo mugeragezwe, kandi muzaababazwa kumara iminsi cumi. Uzaabe umwiringirwa kugeza ku gupfa, maze nanje nzaaguha ikamba ry'ubugingo.
11 Ufite amatwi weese niyumve ibyo Umwuka abwira amatoorero.
Uzaatsinda weese ntaaziigera ababazwa n'urupfu rwa kabiri."
12 Andikira malayika w'itoorero rya Perigamo uti,
"Ubu ni bwo butumwa buvuuye kuri wa wundi ufashe inkoota ityaye impande zombi. 13 Aho utuuye ndahaazi, ni aho intebe y'ubwami bwa Sataani iri. Ariko kandi wakomeje izina ryanje, maze ntiwiihakana ko unyizeera, ndetse no mu gihe ca Antipasi umuhamya wanje udahemuka wiiciwe iwaanyu, aho Sataani atuuye. 14 Ariko reero mfite bike nkunenga: hari abantu bamwe muri mwe bakurikiza inyigiisho ya Balaamu, wa wundi wiigiishije Balaki kuyobya Abiisirayeli bakagwa mu caaha, barya inyama zaaterekeewe ibigirwamaana no kwishira mu bikorwa by'ubusambanyi. 15 Naawe ufite abantu bakurikiza inyigiisho z'Abanikolayiti. 16 Noone reero wiihane kuko bitabaaye bityo, ngiiye kuuza vuba maze mbarwanye n'inkoota iva mu kanwa kanje.
17 Niiba reero ufite amatwi, umva ico Umwuka abwira amatoorero!
Uzaatsinda weese, nzaamuha ku manu yahishwe, kandi muhe n'ibuye ryera, ryanditsweho izina risha ritaazwi n'umuntu weese keretse uwo uzaaba arihaawe."
18 Andikira malayika w'itoorero rya Tuwatira uti,
"Ubu ni bwo butumwa bw'Umwana w'Imaana, ufite amaaso ameze nk'ibirimi by'umuriro, kandi ufite ibirenge bisa nk'icuuma gikozwe mu muringa urabirana nyuma yo gutunganyirizwa mu ruganda. 19 Nzi ibikorwa byawe. Nzi urukundo rwawe, ukwizeera kwawe, ubuheereza bwawe, n'ukwihangaana kwawe. Nzi yuuko imirimo ukora ubu isumba iyo wakoze mbere. 20 Ariko ibi ni byo nkunenga: worohera uriiya mugore Yezebeeli wiiyita umuhanuuzikazi w'Imaana maze inyigiisho ze zikayobya abagaragu banje zibashoora mu bikorwa by'ubusambanyi no kurya ibyokurya byatuuwe ibigirwamaana. 21 Namuhaaye igihe co kwihana, ariko ntaashaaka kwihana ngo areke ubusambanyi bwe. 22 Dore ngiiye kumujugunya kugitanda c'uburibwe, kandi n'abamusambanya nzaabateera amagoorwa akaze, baramutse batiihannye ibibi baakoranye na we. 23 Kandi abayoboke be nzaabiica, maze amatoorero yoose amenye ko ari nje umenya ibiteekerezo hamwe n'ibyifuuzo bya buri muntu. Nziituura buri umwe muri mwe nkurikije ibyo yakoze.
24 Ariko abandi mwese b'i Tuwatira, mutiigeze kuyoboka izi nyigiisho mbi, kandi ntimwige ibyo abo bandi biita ‘amabanga ya Sataani’, sinzaabagerekaho undi mutwaro. 25 Mukomeze ico mufite kugeza aho nzaazira. 26 Uzaatsinda weese agakomeza gukora imirimo yanje kugeza ku ndunduro, nzaamuha ububaasha bwo gutwara amahanga. 27 Ayo mahanga azaayategekeesha agahato, nk'ujanjagura ibibindi by'ibumba. 28 Bazaabona ububaasha nk'ubwo nahaawe na Daata, kandi uzaatsinda, nzaamuha inyenyeeri yaaka mu gitondo.
29 Ufite amatwi weese niyumve ibyo Umwuka abwira amatoorero."