Publicidade

Apocalipse 7

Abiisirayeli Ibihumbi Ijana na Mirongo Ine na Bine

1 Haanyuma mbona abaamalayika bane bahagaze mu nshonda enye z'isi, bakumiiriye imiyaga enye yo ku isi kugira ngo hatagira umuyaga n'umwe muri yo uhuuha ku isi cangwa mu nyanja cangwa no ku giti na kimwe. 2 Maze mbona undi malayika azaamuuka ava iburasirazuuba, afite akabonero k'Imaana nzima, maze ahamagara mu ijwi rirenga ba baamalayika bane baari baahaawe ububaasha bwo kwangiiza isi n'inyanja, 3 maze arababwira ati, "Ntimwangiize isi cangwa inyanja cangwa ibiti mbere yuuko tumara gushira akabonero ku ruhanga rwa buri mugaragu w'Imaana yaacu." 4 Maze numva ko umubare w'abaashizweho ikimenyeetso c'Imaana ku ruhanga ari ibihumbi ijana na mirongo ine na bine kandi baari bavuuye mu miryango cumi n'ebyiri ya Isirayeli. 5 Abantu bo mu muryango wa Yuda baashizweho ikimenyeetso baari ibihumbi cumi na bibiri, abo mu muryango wa Rawubeeni baari ibihumbi cumi na bibiri, abo mu muryango wa Gadi baari ibihumbi cumi na bibiri, 6 abo mu muryango wa Asha baari ibihumbi cumi na bibiri, abo mu muryango wa Nafutaali baari ibihumbi cumi na bibiri, abo mu muryango wa Manase baari ibihumbi cumi na bibiri, 7 abo mu muryango wa Simiyooni baari ibihumbi cumi na bibiri, abo mu muryango wa Leevi baari ibihumbi cumi na bibiri, abo mu muryango wa Isakari baari ibihumbi cumi na bibiri, 8 abo mu muryango wa Zabulooni baari ibihumbi cumi na bibiri, abo mu muryango wa Yozefu baari ibihumbi cumi na bibiri, abo mu muryango wa Benjamiini baari ibihumbi cumi na bibiri.

Imbaga y'Abantu kuva muri Buri Shanga

9 Haanyuma y'ibyo ndareeba maze mbona abantu benshi caane batabarika, bo mu mahanga yoose no mu miryango yoose, no mu mooko yoose, no mu ndimi zoose, bahagaze imbere y'intebe y'Ubwami n'imbere y'Umwana w'Intaama, bambaye amakanzu y'umweru kandi bafashe amashami y'amatanda mu ntoki zaabo. 10 Bateera heejuru mu ijwi rirenga bati, "Agakiza kava ku Maana yaacu yiicaye ku ntebe y'Ubwami, no ku Mwana w'Intaama!" 11 Nuuko abaamalayika boose bahagarara biitoorooye ya ntebe y'Ubwami na ba bakuru hamwe na bya binyabuzima bine, maze biikubita haasi buubarara imbere ya ya ntebe y'Ubwami, maze baramya Imaana, 12 baririmba bati, "Amiina! Ibisingizo n'ikuzo n'ubuhanga n'ishimwe n'icuubahiro, imbaraga n'ububaasha bibe iby'Imaana yaacu iteeka ryose! Amiina."

13 Maze umwe mu bakuru arambaza ati, "Mbese aba bambaye amakanzu y'umweru ni bande kandi baturutse he?"

14 Nanje ndamusubiza nti, "Daatabuja, ni wowe ubiizi."

Na we arambwira ati, "Aba n'abaanyuze muri kwa gutootezwa gukaze. Baameshe amakanzu yaabo bayeeza mu maraso y'Umwana w'Intaama. 15 Ku bw'iyo mpamvu, bari imbere y'intebe y'ubwami y'Imaana, kandi bamuramya amanywa na nijoro mu nzu yaayo, maze uwiicaye ku ntebe y'Ubwami akazaabarindiisha ihema rye. 16 Ntibazongera gusonza no kugira imyota ukundi, kandi ntibaziicwa n'izuuba cangwa icookeere coose, 17 kuko Umwana w'Intaama wiicaye hagati y'intebe y'Ubwami azaababeera umushumba, kandi azaabayobora ku migezi y'amaazi y'ubugingo, kandi Imaana izaahanagura amarira yoose ku maaso yaabo."

Veja também

Publicidade
Bíblia Online Bíblia Online

Bíblia Online • Versão: 2026-06-15_21-32-39-