Publicidade

Apocalipse 10

Malayika wari ufite Akazingo k'Igitabo

1 Nuuko mbona undi malayika ukomeye amanuka ava mu ijuru yizingiranyije mu gicu, kandi umukororombya wari ku mutwe we. Mu maaso he haari hasa n'izuuba, kandi ibirenge bye byasaga nk'inkingi z'umuriro. 2 Yari afite akazingo k'igitabo mu ntoki ze kabumbuuye. Ashira ikirenge ce c'iburyo ku nyanja, ic'ibumoso agishira ku butaka, 3 maze ateera heejuru mu ijwi riranguruye, nk'iry'intare itontoma. Amaze guteera heejuru, inkuba ndwi nazo zirahinda. 4 Izo nkuba ndwi zimaze guhinda, nari ndi haafi kwandika, ariko numva ijwi rivugira mu ijuru riti, "Ibyo izo nkuba ndwi zivuze ubigire ibanga, ntubyandike!"

5 Maze mbona wa malayika wari uhagaze ku nyanja no ku butaka amanika ukuboko kwe kw'iburyo, akwerekeza ku ijuru 6 maze arahira mu izina ry'Uhoraho iteeka ryose, uwaremye ijuru n'ibiririmo, n'isi n'ibiyirimo, n'inyanja n'ibiyirimo, avuga ati, "Ntakindi gihe gisigaye, 7 ahuubwo igihe co malayika wa karindwi azaavugiriza impanda ye, iyobera ry' Imaana ni ho rizuuzurizwa, nk'uko yabibwiye abagaragu be hamwe n'abahanuuzi."

8 Nuuko rya jwi nari numviise rituruka mu ijuru ryongera kumbwira riti, "Genda ufate umuzingo w'igitabo ubumbuuwe uri mu ntoki za malayika uhagaze ku nyanja no ku butaka."

9 Nuuko nsanga wa malayika musaba kumpa ako kazingo k'igitabo, maze nawe aransubiza ati, "Gashikiire maze ukarye. Kazaagushaariirira mu nda yaawe, ariko karyoherere nk'ubuuki mu kanwa kaawe."

10 Nuuko mfata ako kazingo k'igitabo ngakuuye mu kiganza ca malayika maze ndakarya. Mu kanwa kanje karyohereraga nk'ubuuki, ariko maze kukarya, mu nda yanje harashaariirirwa. 11 Maze barambwira bati, "Ugomba kongera guhanuura iby'amahanga n'amooko n'indimi n'abaami."

Veja também

Publicidade
Bíblia Online Bíblia Online

Bíblia Online • Versão: 2026-06-15_21-32-39-