Publicidade

Apocalipse 5

Umuzingo w'Igitabo n'Umwana w'Intaama

1 Nuuko mu kiganza c'uwiicaye ku ntebe y'ubwami, mbona umuzingo w'igitabo wanditswemo munda n'inyuma, ufungiishijwe ibimenyeetso birindwi. 2 Mbona malayika w'igihangage abaza mu ijwi rirenga ati, "Ni nde ukwiriye guca ibimenyeetso maze akabumbura uwo muzingo w'igitabo?" 3 Ariko ntihaagira n'umwe, yaaba uwo mu ijuru cangwa uwo ku isi cangwa uw'ikuzimu washoboye kubumbuura uwo muzingo cangwa ngo awureebemo. 4 Maze ndarira caane kuko hataabonetse ukwiriye kubumbuura uwo muzingo w'igitabo cangwa ngo awureebemo. 5 Nuuko umwe mu bakuru arambwira ati, "Reka kurira. Dore, Intare yo mu muryango wa Yuda, ukomooka kuri Dawudi atsinze urugamba, kugira ngo abumbuure uwo muzingo w'igitabo hamwe n'ibimenyeetso byawo birindwi."

6 Nuuko mbona hagati ya ya ntebe y'ubwami n'ibinyabuzima bine no muri ba bakuru Umwana w'Intama ahagaze asa nk'uwabaazwe. Yari afite amahembe arindwi n'amaaso arindwi, ari yo myuka ndwi yo Imaana yoohereje mu isi yoose. 7 Nuuko Umwana w'Intaama araaza maze yaakiira wa muzingo w'igitabo caari mu kiganza c'iburyo c'uwari wiicaye ku ntebe y'ubwami. 8 Amaze kwakiira wa muzingo w'igitabo, bya binyabuzima bine na ba bakuru makumyabiri na bane bapfukama imbere y'Umwana w'Intaama, buri umwe afashe inanga n'amabakure ya zaahabu yuuzuyemo imibavu, ari yo masengeesho y'abeera. 9 Baririmba indirimbo nsha, bavuga bati,

"Ni wowe ukwiriye kwakiira uwo muzingo w'igitabo

kandi ukwiriye no kuvaanaho ibimenyeetso biwufunze,

kuko waratambwe maze ku bw'amaraso yaawe ucungura abantu

ubagarurira Imaana bavuuye muri buri muryango, buri rurimi, buri gihugu, no mu mahanga yoose, kandi

10 wabagize abantu b'ubwami bw'Imaana, ubagira abaheerezabitambo bo guheereza Imaana,

kandi baziima ingoma maze bategeke isi."

11 Nuuko ndareeba maze numva ijwi ry'abaamalayika benshi biitoorooye ya ntebe hamwe na bya binyabuzima na ba bakuru, umubare waabo wari ibihumbi n'ubuhumbagiza. 12 Baaririmbaga mu majwi aranguruye bati,

"Umwana w'Intaama watambwe ni we ukwiriye

guhaabwa ububaasha, ubukire n'ubuhanga n'imbaraga

n'icuubahiro n'ikuzo n'ibisingizo!"

13 Maze numva buri kiremwa coose co mu ijuru no mu isi, n'ikuzimu no mu nyanja n'ibiyirimo byose biririmba biti,

"Ishimwe n'icuubahiro n'ikuzo n'ubutware

bibe iby'uwiicaye ku ntebe y'ubwami n'Umwana w'Intaama

iteeka ryose!"

14 Maze bya binyabuzima bine birasubiza biti, "Amiina!" Ba bakuru na bo buubarara haasi maze baramya Imaana n'Umwana w'Intaama.

Veja também

Publicidade
Bíblia Online Bíblia Online

Bíblia Online • Versão: 2026-06-15_21-32-39-