Publicidade

Apocalipse 21

Ijuru Risha n'Isi Nsha

1 Maze mbona ijuru risha n'isi nsha, kuko ijuru rya mbere n'isi ya mbere byari byavuuyeho, kandi n'inyanja yari itakiriho. 2 Mbona i tawuni nkuru yeera, Yerusaalemu nsha, iva mu ijuru ku Maana, iteguuwe nk'uko umugeni arimbiishwa agiiye gusanganira umugabo we. 3 Nuuko numva ijwi rirenga riturutse ku ntebe y'ubwami rivuga riti, "Dore ubu, urugo rw'Imaana ruri mu bantu kandi Imaana igiiye gutuura na bo kandi babe abaayo. Imaana ubwayo izaabaana na bo kandi ibe Imaana yaabo. 4 Izaahanagura amarira yoose ku maaso yaabo. Ntihazongera kubaho urupfu, kandi agahinda no kurira no kubabara na byo ntibizongera kubaho, kuko ibyambere byose bizaaba birangiye."

5 Nuuko uwari wiicaye ku ntebe y'ubwami aravuga ati, "Dore byose mbihinduye bisha." Yongera kumbwira ati, "Andika ibyo nkubwira kuko ari iby'ukuri no kwizeerwa." 6 Nuuko arambwira ati, "Birarangiye! Ni nje Alufa na Omega, intangiriro n'iheerezo. Abafite imyota nzaabaha kunywa ku maazi y'ubugingo ntaaco batanze. 7 Abazaatsinda intambara, ibi nzaabibaha nk'umurage, kandi nzaababeera Imaana, na bo bambeere abaana. 8 Ariko abanyabwoba, abatiizeera, abandujwe n'ibizira, abiicanyi, abasambanyi, abarozi, abaramya ibishushaanyo, n'abanyabinyoma boose, umugabane waabo uzaaba mu nyanja y'umuriro ugurumana, ari rwo rupfu rwa kabiri."

Yerusaalemu Nsha

9 Nuuko umwe muri ba baamalayika barindwi baari bafite amabakure arindwi yuuzuyemo ibyorezo bya nyuma birindwi, araaza maze aravuga ati, "Ngwino nkwereke umugeni uzaaba umugore w'Umwana w'Intaama." 10 Nuuko Umwuka w'Imaana anzaho, maze wa malayika anjaana ku musozi munini kandi mureemure, anyereka itawuni nkuru yeera ari yo Yerusaalemu imanuka iva mu ijuru ku Maana. 11 Yarabagiranaga n'ikuzo ry'Imaana, ikabengerana nk'ibuye ry'agaciiro kenshi, nk'ibuye rya yasipi ribonerana nk'ikirahuri c'umucaaca n'umutuku. 12 Yari izengurutswe n'igisiika gikomeye kandi kireekire caane, hamwe n'amarembo cumi n'abiri. Kuri buri rembo haari malayika urinda kandi handitsweho izina rimwe ryo mu miryango ya Isirayeli. 13 Iburasirazuuba haariho amarembo atatu, mu majaaruguru amarembo atatu, mu majeepfo amarembo atatu, n'iburengerazuuba amarembo atatu. 14 Igisiika c'iyo tawuni caari cuubatswe ku mfatiro cumi n'ebyiri, kandi buri rufatiro rwari rwanditsweho rimwe mu mazina y'intumwa cumi n'ebyiri z'Umwana w'Intaama. 15 Uwo malayika twavuganaga yari afite igipimiisho c'urukoba rw'izaahabu rwo gupimiisha iyo tawuni nkuru hamwe n'amarembo yaayo n'ibisiika. 16 Iyo tawuni yari ifite impande enye zingana, kandi umurambararo n'ubugari byari bingana. Iyo tawuni ayipimiisha urukoba rwe maze umurambararo waayo ungana na kilomita ibihumbi bibiri na magana ane kandi uwo murambararo wanganaga n'ubugari hamwe n'ubuhagarike. 17 Malayika apima n'igisiika caayo maze asanga gifite ubuhagarike bwa mita mirongo itandatu, akoreesheje urugero abantu baari basanzwe bakoreesha. 18 Igisiika caari cuubakiishijwe amabuye ya yasipi naho itawuni yuubakiishijwe izaahabu iyunguruye kandi ibonerana nk'ikirahuri. 19 Amabuye y'imfatiro y'igisiika c'iyo tawuni yari atoneesheje amabuye y'agaciiro y'ubwoko bwose. Urufatiro rwa mbere rwari rurimbiishijwe amabuye ya yasipi, urwa kabiri aya safiro, urwa gatatu aya agata, urwa kane aya emerodi, 20 urwa gataanu aya onisi, urwa gatandatu aya kaneeliya, urwa karindwi aya kirisolite, urwa munaane aya beriri, urwa cenda aya topaazi, urwa cumi aya kirisoparase, urwa cumi na rumwe aya yasinta, urwa cumi na kabiri aya ametusito. 21 Amarembo uko ari cumi n'abiri yari amasimbi cumi n'abiri, buri rembo ryari ryubakiishijwe isimbi rimwe. Umuhanda wo muri iyo tawuni nkuru ukozwe n'izaahabu iyunguruwe, kandi ireeberana nk'ikirahuri.

22 Nta Nzu y'Imaana naboonye muri iyo tawuni nkuru, kuko Nyagasani Imaana Ishoborabyose, hamwe n'Umwana w'Intaama ari bo Rusengero rwaho. 23 Iyo tawuni nkuru ntaabwo yari yiifuuza izuuba cangwa ukwezi byo kuyimurikira, kuko ikuzo ry'Imaana ari ryo riyimurikira, kandi Umwana w'Intaama akayibeera itaara. 24 Amahanga azaagendera mu rumuri rwayo, kandi abaami bo mu isi bazaazanamo ibyubahiro byabo. 25 Amarembo yaayo ntaaziigera akingwa ku manywa, kandi nta joro rizaabaho. 26 Abantu bazaayizanamo ikuzo n'icuubahiro by'amahanga. 27 Ariko ntihazinjiramo ikintu gihumaanye cangwa umuntu weese ukora ikizira cangwa akabeesha. Abo bonyiine bo amazina yaabo yanditswe mu gitabo c'Umwana w'Intaama ni bo bazinjira muri iyo tawuni.

Veja também

Publicidade
Bíblia Online Bíblia Online

Bíblia Online • Versão: 2026-06-15_21-32-39-