1 Nuuko mpaabwa inkoni imeze nk'igiti co gupimiisha, maze barambwira bati, "Ngwino upime Inzu y'Imaana n'itambiro kandi ubare n'abasengeramo, 2 ariko igikaari kiri hanze y'Inzu y'Imaana ukireke wekugipima kuko caahaawe abanyamahanga, kandi azaacundagura itawuni nkuru yeera kumara ameezi mirongo ine n'abiri. 3 Nzaaha abahamya banje babiri ububaasha bwo guhanuura kumara iminsi igihumbi kimwe na magana abiri na mirongo itandatu, bambaye imyambaro nk'iy'icuunamo."
4 Abo bahamya ni bo biti bibiri by'umutiini n'ibitereko by'amataara bibiri, bihagaze imbere y'Umwami w'isi. 5 Kandi hagize umuntu ushaaka kugirira naabi abo
bahamya, umuriro uzaabava mu kanwa maze utsembe abanzi baabo. Umuntu weese ushaaka kubagirira naabi, uko ni ko agomba kuziicwa. 6 Bafite ububaasha bwo guhagarika ikireere, kugira ngo imvura itagwa mu minsi yo bazaaba bahanuura, kandi bafite ububaasha bwo guhindura amaazi amaraso, n'ubwo guteeza isi ibyorezo by'uburyo bwinshi, uko babishaaka.
7 Igihe bazaaba barangije gutanga ubuhamya, ikinyamaaswa kizaamuutse kivuuye ikuzimu kizaabarwanya, kibatsinde kandi kibiice. 8 Imirambo y'abo bahamya babiri izaarambarara mu nzira y'itawuni nkuru y'icaamamare, yiitwa Sodomu na Igiputi mu mvugo y'amarenga, ari naho Umwami waabo yabambiwe. 9 Abantu bo mu bihugu byose, n'amooko yoose, n'indimi zoose, n'amahanga yoose, bazaamara iminsi itatu n'igice, batumbiira iyo mirambo kandi beekwemera ko ishirwa mu mva. 10 Abari mu isi baziishiimira urupfu rw'abo bahamya bombi, baneezeerwe, bahaane impaano, kuko abo bahamya bombi baari baarababaje abatuuye ku isi. 11 Ariko nyuma y'iminsi itatu n'igice, umwuka w'ubuzima uturuka ku Maana winjira muri abo bahamya babiri. Barahaguruka maze abaababoonye boose bateerwa n'ubwoba bwinshi caane. 12 Nuuko bumva ijwi riranguruye riturutse mu ijuri rivuga riti, "Nimuuze hano!" Nuuko abo bahamya bazaamuuka mu bicu baja mu ijuru, abanzi baabo babareeba. 13 Ako kaanya habaho umushitsi w'ikirenga, maze kimwe ca cumi c'iyo tawuni nkuru kirariduka. Abantu ibihumbi birindwi biicwa na wa mushitsi, maze abasigaye bateerwa n'ubwoba basingiza Imaana yo mu ijuru.
14 Icaago ca kabiri kirarangiye. Dore icaago ca gatatu kirenda kuuza vuba.
15 Malayika wa karindwi avuza impanda, nuuko mu ijuru humviikana ijwi rirenga, rivuga riti, "Ubwami bw'isi bubaaye Ubwami bw'Umwami waacu n'ubwa Kristo, kandi aziima ingoma iteeka ryose." 16 Nuuko ba bakuru makumyabiri na bane biicara ku ntebe zaabo imbere y'Imaana, buubama haasi maze baramya Imaana, 17 bavuga bati,
"Turagushiima, Nyagasani Maana Ishoborabyose,
wowe uriho kandi wahozeho,
kuko wakoreesheje ububaasha bwawe bukomeye
maze wima ingoma yaawe. 18 Amahanga yuuzuye ikiraakari,
ariko uburaakari bwawe buragaragara,
kandi igihe ni ico guciira imanza abaapfuuye,
no guhemba abagaragu baawe, b'abahanuuzi
n'abantu baawe n'abo boose batiinya izina ryawe,
abooroheje n'abakomeye, n'igihe co kurimburiramo abarimbura isi."
19 Nuuko Inzu y'Imaana iri mu ijuru irakinguurwa, maze isanduku y'iseezerano iboneka muri iyo Nzu y'Imaana. Ubwo habaho imirabyo, guhinda kw'inkuba, umushitsi, n'urubura rwinshi.