1 Haanyuma malayika anyereka uruuzi rw'amaazi y'ubugingo, rubonerana nk'ikirahuri. Urwo ruuzi rwavaga ku ntebe y'ubwami y'Imaana n'Umwana w'Intaama, 2 rugatemba hagati y'umuhanda mugari w'iyo tawuni nkuru. Ku mpande zombi z'urwo ruuzi, haari igiti c'ubugingo gifite amooko cumi n'abiri y'imbuto, ceeraga imbuto inshuro cumi n'ebyiri mu mwaka, rimwe buri kwezi. Amababi y'ico giti akaba ayo gukiza indwara z'amahanga. 3 Ntaakintu caavumwe kizongera kuba muri iyo tawuni nkuru.
Intebe y'ubwami y'Imaana n'Umwana w'Intaama izaaba muri iyo tawuni nkuru, maze abagaragu baayo bazaayiramya. 4 Bazaabona mu maaso h'Imaana, maze izina ryayo ryandikwe ku mpanga zaabo. 5 Ntihazongera kubaho ijoro ukundi, kandi ntibazaamurikirwa n'itaara cangwa izuuba, kuko Nyagasani Imaana izaababeera urumuri, maze biime ingoma iteeka ryose.
6 Haanyuma malayika arambwira ati, "Aya magambo ni ayo kwizeerwa kandi ni ay'ukuri. Nyagasani Imaana yo ibwira abahanuuzi ibyo kuvuga, yatumye malayika waayo kwereka abagaragu baayo ibyenda kubaho vuba."
7 Yesu aravuga ati, "Dore ngiiye kuuza vuba! Hahiirwa abakurikiza amagambo y'ubuhanuuzi buri muri iki gitabo!"
8 Njeewe Yohaana, ibyo narabyiyumviye kandi ndabyibonera. Maze kubyumva no kubibona, niikubita haasi imbere y'ibirenge bya malayika wabiinyeretse, kugira ngo muramye. 9 Ariko arambwira ati, "Ntuubikore! Ndi umugaragu mugenzi waawe hamwe n'abavandimwe baawe b'abahanuuzi, hamwe n'abuubahiriza ubutumwa buri muri iki gitabo. Imaana abe ari yo uramya!" 10 Maze arambwira ati, "Amagambo ari muri iki gitabo c'ubuhanuuzi ntuuyagire ibanga, kuko igihe ceegereje. 11 Reka inkozi z'ibibi zikomeze gukora ibibi, n'uwanduye umutima agume yanduye, naho intungaane ikomeze gukora ibitungaanye, kandi umuziranenge akomeze kuba umuziranenge."
12 Yesu yongera kuvuga ati, "Dore ngiiye kuuza vuba, nzanye ibihembo kugira ngo ngororere umuntu weese nkurikije ibyo yakoze. 13 Ni nje Alufa na Omega, ndi uwa mbere n'uwa nyuma, ndi intangiriro n'iheerezo."
14 Hahiirwa abamesa amakanzu yaabo, kugira ngo beemererwe kurya ku mbuto z'igiti c'ubugingo no kwinjira mu tawuni nkuru banyuze mu marembo yaayo. 15 Muri iyo tawuni nkuru ntihazeemererwayo abanduye n'abarozi n'abasambanyi, n'abiicanyi n'abasenga ibigirwamaana, n'umuntu weese ukunda ibinyoma kandi akanabikoreesha.
16 "Ni nje Yesu, wabooherereje malayika wanje kugira ngo abahamirize ibyo bigenewe amatoorero. Nkomooka mu muryango wa Dawudi, kandi ndi ya nyenyeeri yaaka izuuba rigiiye kurasa."
17 Umwuka n'umugeni barahamagara bati, "Ngwino!"
Kandi ubyumviise weese na we ahamagare ati, "Ngwino!"
Ufite imyota weese naaze, maze ahaabwe amaazi y'ubugingo ku buntu.
18 Njeewe Yohaana, ndaamagirira umuntu weese wumva amagambo y'ubuhanuuzi buri muri iki gitabo. Nihagira ugira ico yongeraho, Imaana izongera ku gihano ce ibyago bivugwa muri iki gitabo. 19 Kandi nihagira ugira ico agabanya ku magambo y'ubuhanuuzi ari muri iki gitabo, Imaana izaagabanya ku mugabane w'uwo muntu yari kuzaabona ku giti c'ubugingo no mu tawuni nkuru yeera, nk'uko bivugwa muri iki gitabo.
20 Uhamya ubu butumwa aravuga ati, "Koko ngiiye kuuza vuba."
Amiina. Ngwino, Nyagasani Yesu!
21 Ubuntu bwa Nyagasani Yesu bubaane namwe mwese. Amiina.