Publicidade

Apocalipse 18

Guseenyuka kwa Babilooni

1 Haanyuma yo kureeba wa mugore wari wiicaye ku kinyamaaswa gitukura, mbona undi malayika amanuka mu ijuru. Yari afite ububaasha bukomeye, maze isi imurikirwa n'ububengerane bw'ikuzo rye. 2 Nuuko arangurura ijwi rirenga ati, "Babilooni iraseenyutse, iraseenyutse Babilooni itawuni nkuru y'icaamamare! Yahindutse ubutaaho bw'abadayimooni n'imyuka mibi yoose, kandi inyoni n'inyamaaswa zoose zihumaanya ni ho zicumbika. 3 Amahanga yoose yanyooye divaayi ikaze y'uburaakari bw'ubusambanyi bwayo. Abaami bo ku isi baasambanye na yo, kandi n'abacuruuzi bo ku isi baakungahajwe n'ubukire butagira urugero."

4 Nuuko numva irindi jwi rivugira mu ijuru riti,

"Bantu banje, nimusohoke muri Babilooni!

Kugira ngo mutiivanga mu byaha byayo,

maze mugasangira na yo ibihano biyigenewe!

5 Kuko ibyaha byayo byirundanyije bikagera ku ijuru,

kandi Imaana yiibutse ibikorwa byayo bibi.

6 Nimuyikorere ibihwanye n'ibyo yakoze,

kandi muyituure ibyo yabakoreye inshuro ebyiri.

Muyuuzuririze mu gikopu ico kunywa gikaze inshuro ebyiri

kuruta ico yuuzuririzaga abandi.

7 Aho Babilooni yagejeje yiiha ikuzo no kudamarara,

abe ari ho mugeza kuyiteeza umubabaro n'agahinda.

Kuko ikomeza kwibwira iti,

‘Dore niicaye ku ngoma yanje nk'umwamikazi!

Si ndi umupfaakazi,

kandi sinteze kuzaagira agahinda!’

8 Kuko Babilooni yiikujije ityo, igiiye kugwirwa n'ibyago vuba,

ari byo, urupfu, icuunamo n'inzara.

Kandi izaatwikwa n'umuriro,

kuko Nyagasani Imaana, uyiciira urubanza ari umunyambaraga."

9 Maze abaami bo ku isi baari baarasambanye n'iyo ndaaya bakadamarara na yo, bazaayiririra baborooge ubwo bazaaabona umwotsi w'umuriro uyitwika. 10 Bazaahagarara kure, kubwo gutiinya kubabazwa hamwe na yo, maze bavuge bati, "Mbeega ishano! Mbeega ishano! Babilooni, itawuni nkuru y'icaamamare kandi y'igihangaage kubona igihano caawe kiiziye mu saaha imwe yoonyine! "

11 Abacuruuzi bo ku isi na bo bazaayiririra baje mu cuunamo, kuko ntaawe uzaaba akigura ibicuruuzwa byabo, 12 by'izaahabu, ifeeza, n'amasaro meeza, amasimbi, imyambaro y'umweru n'itukura ikozwe mu bitambaro bihenze, amooko y'ibiti byose bihuumura neeza, ibikozwe mu meenyo y'inzovu no mu biti bihenze, umuringa, ubutare n'ibuye ryiza ryitwa mabo, 13 ibyatsi bihuumura, ibirungo, imibavu n'ububaane, divaayi n'amavuta ya elayo, ifu nziiza n'ingano, inka n'intaama, amafaraashi n'amagaare, ndetse n'abacakara n'ubuzima bw'abantu. 14 Abacuruuzi bazaabwira iyo ndaaya bati, "Ibyo umutima waawe wiifuuzaga byagukuuweho, n'ubutunzi n'ibishiimiisha amaaso yaawe byose bigushizeho, kandi ntuuzongera kubibona!" 15 Abacuruuzi b'ibyo bintu baari baarakijijwe no gucuruuriza muri iyo tawuni nkuru, bazaahagarara hirya, batiinya kubabazwa hamwe na yo. Bazaarira kandi baborooge, 16 maze bavuge bati, "Mbeega ishano! Mbeega ishano! Itawuni nkuru y'icaamamare yari yambaye imyenda y'agaciiro, y'umweru n'umutuku, kandi igataakwa n'izaahabu, n'amabuye y'agaciiro, hamwe n'amasimbi! 17 Noone mu saaha imwe yoonyine, ubwo bukungu bwayo bwose bukaba burimbutse!"

Bakuru b'amaato n'abayagenderamo boose, abasaare n'abacuruuriza ku nyanja, bahagarara hiirya 18 maze baboonye umwotsi wo gutwikwa kwayo bateera hejuru bavuga bati, "Nta tawuni nkuru yiigeze kuba icaamamare nk'iyi!" 19 Nuuko biisiiga umucuucu ku mitwe yaabo, bateera heejuru barira kandi baborooga bati, "Mbeega ishano! Mbeega ishano uboonye wa tawuni we nkuru y'icaamamare! Ubukungu bwawe bwari bwarakijije abafite amaato ku nyanja boose! Ariko noone dore mu saaha imwe yoonyine byose birarimbutse!

20 Ishiime wa juru we, kuko iyi tawuni nkuru yaseenyutse! Nimwishiime namwe beera b'Imaana hamwe n'intumwa n'abahanuuzi! Kuko Imaana yahannye Babilooni iyiryoza ibyo yabakoreye."

21 Nuuko malayika w'igihangaage afata ibuye ringana n'urusyo runini maze arijugunya mu nyanja avuga ati, "Uku ni ko itawuni nkuru y'igihangange Babilooni izaahananturirwa haasi maze ntiizongere kuboneka ukundi. 22 Muri wowe, ntihazongera kumviikana amajwi y'abacuranzi b'inanga n'abaririmbyi, n'abavuzi b'imyirenge n'impanda! Ntaamuhanga mu bucuruuzi ubwo ari bwo bwose uzongera kuboneka iwaawe, kandi ijwi ry'urusyo ntirizongera kumviikana ku bwo kubura ico gusya. 23 Urumuri rw'itaara ntiruzongera kumurika iwaawe ukundi, kandi amajwi y'umukwe n'umugeni ntaazongera kumviikana. Abacuruuzi ni bo baari bakomeye mu si yoose, kuko amahanga yoose yari yarayobejwe n'ubupfumu bwawe!"

24 Babilooni yarahanwe kuko yamennye amaraso y'abahanuuzi n'ay'abeera b'Imaana hamwe n'abo boose biiciwe mu isi.

Veja também

Publicidade
Bíblia Online Bíblia Online

Bíblia Online • Versão: 2026-06-15_21-32-39-