Publicidade

Apocalipse 19

Kuneezeerwa mu Ijuru

1 Haanyuma yo kuvuga kwa malayika w'igihangange, numva ikimeze nk'amajwi arenga y'inteeko y'abantu mu ijuru, bavuga bati, "Nihasingizwe Imaana! Agakiza, icuubahiro, n'ububaasha ni iby'Imaana yaacu. 2 Ubucaamanza bwayo ni ubw'ukuri n'ubutabeera. Yaciiriye urubanza ya ndaaya y'icaamamare yahumanyije abo mu isi n'ubusambanyi bwayo. Imaana yayihannye kuko yiishe abagaragu baayo." 3 Barongera bati, "Ni hasingizwe Imaana! Umwotsi uva muri iyi tawuni y'icaamamare uzaacumbeeka iteeka ryose!" 4 Nuuko ba bakuru makumyabiri na bane na bya binyabuzima bine barapfukama maze baramya Imaana yiicaye ku ntebe y'ubwami, bavuga bati, "Amiina. Nihasingizwe Imaana!"

Ubukwe bw'Umwana w'Intaama

5 Nuuko ijwi rirenga rituruka kuri ya ntebe y'ubwami rivuga riti, "Nimusingize Imaana yaacu, mwa bagaragu baayo mwese mwe, namwe abayuubaha, abooroheje n'abakomeye!" 6 Nuuko numva ikimeze nk'ijwi ry'inteeko y'abantu benshi, n'irimeze nk'iry'amaazi menshi n'irimeze nk'inkuba ihinda caane, rivuga riti, "Nihasingizwe Imaana! Kuko Nyagasani Imaana yaacu, Ishoborabyose iri ku ngoma. 7 Nitwishiime tuneezeerwe kandi tumuhimbaaze, kuko ubukwe bw'Umwana w'Intaama busohoye, kandi n'umugeni we akaba yiiteguuye. 8 Yahaawe kwambara umwenda mwiza w'agaciiro urabagirana kandi utanduye." (Koko reero uwo mwenda mwiza w'agaciiro ni ibikorwa byiza by'abantu b'Imaana.)

9 Nuuko malayika arambwira ati, "Andika uti, ‘Hahiirwa abatumiwe mu bukwe bw'Umwana w'Intaama.’ " Maze yongera kumbwira ati, "Aya ni amagambo y'ukuri y'Imaana."

10 Nuuko mfukama imbere ye ngo muramye, ariko arambwira ati, "Reka, ntuubikore! Ndi umugaragu mugenzi waawe hamwe n'abo bavandimwe bamamaza ukuri ko Yesu yagaragaje. Ahuubwo Imaana abe ari yo uramya!

Koko reero, ubuhamya bwa Yesu ni umwuka w'ubuuhanuuzi."

Uwiicaye ku Faraashi y'Umweru

11 Haanyuma mbona ijuru rikinguuye, maze mbona ifaraashi y'umweru! Uwari uyiicayeho yiitwa Mudahemuka na Munyakuri, kandi agaca imanza no kurwana intambara akurikije ubutabeera. 12 Amaaso ye yari nk'ibirimi by'umuriro, kandi yari yambaye amakamba menshi ku mutwe we. Yari afite izina rimwanditsweho, ariko ntaawundi wari uriizi keretse we ubwe. 13 Yari yambaye ikanzu yiinitswe mu maraso, kandi izina rye yiitwaga Jambo w'Imaana. 14 Ingabo zo mu ijuru ziramukurikira, ziicaye ku mafaraashi y'umweru kandi zambaye imyenda myiza y'agaciiro y'umweru isukuuwe. 15 Mu kanwa ke havamo inkoota ityaye, yo kuzaarimbuza amahanga. Azaabategekeesha inkoni y'icuma, kandi azaacundagura imbuto z'imizaabibu mu rwengero havemo divaayi y'uburaakari bukaze bw'Imaana Ishoborabyose. 16 Ku gishuura ce no kukibero ce haari handitsweho iri zina: "Umwami w'abaami n'Umutegetsi w'abategetsi."

Ikinyamaaswa n'Ingabo zaaco Bitsindwa

17 Nuuko mbona malayika ahagaze mu zuuba, maze ahamagara ibinyoni bigurukira heejuru mu kireere mu ijwi rirenga ati, "Nimuuze maze mukoranire gusangira ifunguro ry'Imaana rihebuuje, 18 murye inyama z'abaami, inyama z'abasirikare bakuru, inyama z'ibihangaage, inyama z'amafaraashi n'iz'abayagenderaho, n'inyama z'abantu boose, baaba abiigenga cangwa imbaata, abooroheje n'abakomeye."

19 Nuuko mbona ca kinyamaaswa n'abaami bo ku isi hamwe n'ingabo zaabo bakoraniye kurwanya uwiicaye ku faraashi n'ingabo ze. 20 Maze ico kinyamaaswa kirafatwa, hamwe n'umuhanuuzi w'ibinyoma wari warakoreye imbere yaaco ibimenyeetso byo yayobeesheje abaashizweho ikimenyeetso c'ico kinyamaaswa n'abaaramyaga igishushaanyo caaco. Ico kinyamaaswa hamwe n'umuhanuuzi w'ibinyoma bajugunywa mu nyenga y'umuriro ugurumana ari bazima. 21 Abandi biiciishwa inkoota ivuuye mu kanwa k'uwiicaye ku faraashi, maze ibisiiga byose bihaaga inyama zaabo.

Veja também

Publicidade
Bíblia Online Bíblia Online

Bíblia Online • Versão: 2026-06-15_21-32-39-