1 Nuuko mbona malayika amanuka ava mu ijuru afite mu ntoki ze igishumuruzo c'ikuzimu, hamwe n'urujegeri runini. 2 Afata ca kiyoka, ari co ya nzoka ya keera yiitwaga Umwanzi cangwa Sataani, maze arakiboha ngo kimare imyaka igihumbi, 3 nuuko akijugunya ikuzimu, arahafunga maze ashiraho ico kuhafatanya, kugira ngo kitazongera kuyobya amahanga kugeza aho imyaka igihumbi izaashirira. Nyuma y'imyaka igihumbi, malayika azaarekura ico kiyoka kumara igihe gito.
4 Nuuko mbona intebe z'ubwami, maze abaziicayeho bahaabwa ububaasha bwo guca imanza. Haanyuma mbona imyuka y'abantu baaciiwe imitwe bazize kuba abahamya ba Yesu n'ijambo ry'Imaana. Ntibiigeze kuramya ico kiyoka cangwa ishusho yaaco kandi ntibiigeze bashirwaho ikimenyeetso caaco mu ruhanga cangwa mu biganza. Nuuko barazuuka maze bategeka na Kristo kumara imyaka igihumbi. 5 [Abandi baapfuuye bo ntibaazuutse imyaka igihumbi itaraashira.] Iryo ni ryo zuuka rya mbere. 6 Hahiirwa abo Imaana izaazuura muri iryo zuuka rya mbere, kuko ari abaayo bwiite. Urupfu rwa kabiri ntaabubaasha rubafiteho, ahuubwo bazaaba abaheerezabitambo b'Imaana na Kristo, kandi bazaategeka hamwe na we imyaka igihumbi.
7 Imyaka igihumbi n'ishira, Sataani azaarekurwa ave mu gihome, 8 maze aje kuyobya amahanga yo mu mpande zoose z'isi ari zo ziiswe Gogi na Magogi, kugira ngo ayakoranyirize hamwe ngo baje mu ntambara. Umubare waabo ni nk'umuseenyi wo ku nyanja. 9 Nuuko baraaza bakwira isi yoose maze bagota inkambi y'intoore z'Imaana hamwe n'itawuni nkuru ikundwa. Ariko umuriro umanuka mu ijuru urabatwika. 10 Sataani wari warabayobeje ajugunywa mu nyanja y'umuriro ugurumana, iyo ya nyamaaswa n'umuhanuuzi w'ibinyoma byari byarajugunywe. Uwo muriro uzaabababaza amanywa n'ijoro iteeka ryose.
11 Nuuko mbona intebe nini y'ubwami yeera de hamwe n'uyiicayeho. Isi n'ijuru biramuhunga ntibyongera kuboneka. 12 Nuuko mbona abaapfuuye, abakomeye n'abooroheje bahagaze imbere ya ya ntebe y'ubwami, maze ibitabo birarambuurwa. Ikindi gitabo, ari co gitabo c'ubuzima na co kirarambuurwa. Abapfuuye baciirwa imanza hakurikijwe ibikorwa byabo, nk'uko byanditswe muri ibyo bitabo. 13 Inyanja irekura abaapfuuye baari bayirimo, Urupfu n'ikuzimu na byo birekura abaapfuuye baari babirimo maze boose baciirwa imanza hakurikijwe ibyo baakoze. 14 Nuuko Urupfu n'Ikuzimu bijugunywa mu nyanja y'umuriro. Iyo nyanja y'umuriro ni rwo rupfu rwa kabiri, 15 kandi umuntu weese wo izina rye ryari ritanditswe muri ico gitabo c'ubugingo yajugunywe muri iyo nyanja y'umuriro.