Publicidade

Tito 1

Indamutso

1 Njeewe Pawulo, umugaragu w'Imaana n'intumwa ya Yesu Kristo, watooranyijwe kandi agatumwa gufasha intoore z'Imaana mu kwizeera no kuzimenyeesha ubwenge bw'ukuri buhuuje no kuubaha Imaana.

2 Uko kuri gutanga ibyiringiro by'ubugingo buhoraho, ubwo Imaana itabeesha yaseezeranyije uheereye keera koose. 3 Kandi mu gihe yagennye, yaduhishuuriye ijambo ryayo ari bwo butumwa nahaawe kwamamaza mbitegetswe n'Imaana Umukiza waacu.

4 Ndakwandikiye Tito umwana wanje nyakuri nabyaye mu kwizeera dusangiye.

Ubuntu n'amahoro biva ku Maana Daata wa twese, no kuri Yesu Kristo Umukiza waacu, bibaane naawe.

Ubuheereza bwa Tito mu Itoorero ry' i Kureete

5 Impamvu yatumye ngusiga i Kureete ni ukugira ngo utungaanye ibyo nasize, kandi ngo utooranye abakuru b'itoorero kuva muri buri tawuni nkuru nk'uko nagutegetse. 6 Umukuru w'itoorero akwiriye kuba umuntu utagira umugayo, afite umugore umwe, afite abaana bizeera kandi batavugwaho ubukubaganyi cangwa kutumvira. 7 Kuko umwepisikopi ari we ushinzwe umurimo w'Imaana, akwiriye kutabaho umugayo, ntaabe umwiraasi cangwa afite uburaakari burenze, ntaabe umusinzi cangwa umunyamwaga kandi ntaabe umuntu ukunda isente. 8 Ahuubwo akwiriye kugira ubupfura mu kwakiira abaaza iwe, agakunda ibyiza, akwiriye kugira ibiteekerezo bizima, akaba intungaane n'umuyoboke ku Maana kandi akifata. 9 Akwiriye gukomeza inyigiisho zo kwizeerwa nk'uko ziigiishwa, kugira ngo abone uko ahuguuza abandi inyigiisho ziboneye kandi no gutsinda abahakana izo nyigiisho.

10 Kuko hariho benshi b'ibyigomeke, bavuga ibitagira umumaro kandi b'ababeeshi na caane abo biigiisha ko abiizeera bagomba gukurikiza umuhango w'Abayuuda wo gukebwa. 11 Abongaabo bakwiriye kubuzwa kwigiisha kuko bahubanganya imiryango myinshi igihe baba biigiisha ibiguuye kugira ngo babone inyungu mu bo biigiisha. 12 Umwe muri bo w'umuhanuuzi waabo yaravuze ati, "Abanyakureete ni ababeeshi, n'inyamaaswa zuuzuye ubugome, n'abanyanda nini b'abanyabute." 13 Ubwo buhamya ni ubw'ukuri. Ku bw'iyo mpamvu ukwiriye kubacaaha ukomeje kugira ngo bagire ukwizeera gushitse, 14 kandi beekongera kumva imigani y'ibinyoma y'Abayuuda n'amategeko y'abantu bateemera ukuri. 15 Kuri abo bantu bafite imitima itungaanye imbere y'Imaana, buri kintu ni ciiza, ariko abo banduye kandi batiizeera ntanakimwe kibatungaanira, kuko boonoonekaye ubwenge n'umutimanaama. 16 Bavuga ko baazi Imaana, ariko ibyo bakora bikabihakanya. Imaana yanga beene abo urunuuka. Kuko ntibayumvira kandi ntaakintu ciiza coose baakora.

Veja também

Publicidade
Tito
Ver todos os capítulos de Tito
Bíblia Online Bíblia Online

Bíblia Online • Versão: 2026-06-16_06-50-08-