1 Ariko wowe Tito uje wiigiisha ibikwiranye n'inyigiisho ishitse. 2 Uje wiigiisha abasaaza kwifata, kwiyubaha, kugira ibiteekerezo bizima, bashikamire mu kwizeera, no mu rukundo, no kwihangaana. 3 Ni co kimwe, abakeecuru na bo bagomba kwiyubaha bagatungaanira Imaana mu ngeso zaabo, biirinde amazimwe no gusinda. Ahuubwo baje biigiisha abandi ingeso nziiza, 4 kugira ngo batooze abagore bakiri bato gukunda abagabo baabo n'abaana baabo 5 kwifata, no kwirinda gusambana, bagakorera ingo zaabo, bakagira neeza, bakagandukira abagabo baabo kugira ngo badatukiisha ijambo ry'Imaana.
6 Abasore na bo uje ubashishikariza kuja biifata. 7 Wowe ubwawe, uje ubabeera ico kureeberaho ciiza mu byo ukora byose, mu kwigiisha kwawe uje uba inyangamugayo, ugire umwete, 8 wiigiishe amagambo y'ukuri adahinyuka kugira ngo abo bahakanya ibyo wiigiisha bamware babure ikibi batuvugaho.
9 Abagaragu na bo ubiigiishe kugandukira ba sheebuja no kubashiimiisha muri byose, biirinde kuja impaka, 10 no kwiba, ahuubwo bahore ari beeza kandi biringirwa, kugira ngo buubahiishe muri byose inyigiisho z'Imaana Umukiza waacu.
11 Kuko ubuntu bw'Imaana bumaze kugaragara, bukaazanira abantu boose agakiza. 12 Ubwo buntu butwigiisha kurekeraho kugomera Imaana, kudatwarwa n'irari ry'iby'isi, ahuubwo turangwe no kwifata, kuba mu butungaane, no kuubaha Imaana 13 mu gihe tugitegereje umunsi muhiire dufitiye ibyiringiro ubwo ikuzo ry'Imaana yaacu ikomeye kandi Umukiza waacu Yesu Kristo rizaagaragara. 14 Uwo ni we wadupfiiriye kugira ngo adukize gukiraanirwa koose kugira ngo tube ubwoko bwe bwejejwe kandi bushiishikariye gukora iciiza coose.
15 Ibyo ni byo ukwiriye kwigiisha abiizeera, ubahuguure, kandi ubahane nk'ufite ubushobozi bwose. Ntihakagire ugusuuzugura.