1 Uje wiibutsa abiizeera kugandukira abatware n'abafite ubushobozi, bakabumvira, no guhora biiteguuye gukora ikintu ciiza coose, 2 ntibagire uwo bavuga naabi kandi birinde gutongana, ahuubwo beerekane ubugwaneeza ku bantu boose. 3 Kuko naatwe keera twari ibigoryi, tutumvira, twarayobejwe, turi mu bubaata bw'irari ry'ibibi n'ibineezeeza, tugira itimwe n'ishari, twangwa kandi naatwe twangana. 4 Ariko igihe Imaana Umukiza waacu yagaragaje kugira neeza kwayo n'urukundo ifitiye abantu baayo, 5 yaradukijije, itabiteewe n'uko twakoze ibiyitungaaniye, ahuubwo yadukijije ibiteewe n'imbabazi zaayo, iduha kuvuuka ubwakabiri no guhindurwa basha n'Umwuka Weera. 6 Imaana yadusaakaajeho Umwuka Weera ikoreesheje Yesu Kristo Umukiza waacu, 7 Kugira ngo dutsindiishirizwe n'ubuntu bwayo, maze tube abaragwa bafite ibyiringiro byo kuzaabona ubugingo buhoraho. 8 Iryo jambo ni iryo kwizeerwa.
Ndashaaka ko ukomeza gushimangira ibyo mu kwigiisha kwawe, kugira ngo abantu boose biizeera Imaana bashishikarire gukora ibyiza. Izi nyigiisho ni nziiza bihebuuje kandi zifitiye abantu boose akamaro.
9 Nyamara wirinde impaka zitagira umumaro n'ibyerekeye amaseekuruza, n'intonganya, n'imbuuranya zishingiye ku mategeko, kuko ntaaco bimaze kandi bikaba ari ubusa. 10 Nihagira umuntu uca ibice mu biizeera, maze wamwamagirira ubwa mbere n'ubwa kabiri ntiyumve, uzaatandukane na we. 11 Uzi neeza yuuko umuntu nk'uwo aba yarayobye, ni umunyabyaha kandi ibibi akora ni byo bimushinja.
12 Ninkoherereza Aritemasi cangwa Tukiko kugufasha, naawe uziihuutire kunsanga i Nikopoli kuko ari ho nahisemo kumarira igihe c'imbeho. 13 Zena umuhanga mu by'amategeko na Apolo uzaabafashe uko ushoboye mu rugendo rwabo kugira ngo batazaagira ico babura. 14 Kandi abiizeera Kristo bakwiriye gushiraho umwete bagakora imirimo myiza kugira ngo babone uko bakenuura abandi, bityo reero bareke kuba imburamumaro.
15 Abo turi kumwe boose baragutaasha. Naawe utaashe abadukunda boose dusangiye kwizeera. Ubuntu bw'Imaana bubaane namwe mwese.