1 Njeewe Pawulo, washizwe mu gihome mpoorwa Yesu Kristo, na mwene Daata Timoteeyo,
Turakwandikiye wowe Filimooni inshuti yaacu dukunda kandi uwo dufatanyije gukora umurimo wa Kristo, 2 na mushiki waacu Afiya, na Arukipo uwo dufatanyije urugamba, hamwe n'itoorero riteeranira mu rugo rwawe.
3 Tubiifuuriza ubuntu n'amahoro biva ku Maana Daata n'Umwami waacu Yesu Kristo.
4 Mwene Daata Filimooni, igihe coose nkwibuka mu masengeesho, mpora nshiima Imaana yanje 5 kuko numva bavuga urukundo ufitiye abantu b'Imaana boose n'ukuntu wiizeera Umwami Yesu. 6 Nkaba ngusengera ngo uko gusangira kwizeera kwawe kukubeere ukw'ingirakamaro kandi gutume urushaho kumenya iciiza coose kiri muri twe co duheeshwa no kuba muri Kristo. 7 Ni koko mwene Daata, naneejeejwe caane kandi nkomezwa n'urukundo rwawe, yuuko wahuumurije abantu b'Imaana.
8 Ku bw'ibyo reero, nakagutegetse nshize amanga nka mwene daata muri Kristo gushikiriza inshingano zaawe, 9 ariko ku bw'urukundo ngufitiye, mpisemo kugusaba nkwinginga. Njeewe Pawulo ibi mbikoze nk'umugabo mukuru kandi ubu nkaba ndi mu gihome nzira Kristo. 10 Ndakwingingira umwana wanje muri Kristo, Onesimaasi, uwo nabyaye mu mwuka ndi umusibe. 11 Mbere, nta kamaro yari agufitiye, ariko ubu adufitiye akamaro twembi.
12 Ndamukooherereje reero, umwakiire nk'inkoramutima yanje. 13 Nashaakaga kugumana nawe hano ngo ankorere mu mwanya waawe ndi mu gihome mpoorwa Ubutumwa Bwiza, 14 ariko nahisemo kutagira ico nkora utabinyemereye, kugira ngo ineeza wagira uyigire ku gushaaka kwawe atari ku gahato.
15 Ahaari, icaatumye agutorokaho igihe gito ni ukugira ngo akugarukire muzaabane burundu, 16 atakiri imbaata ahuubwo aruta imbaata, ari umuvandimwe muri Kristo ukundwa. Njeeweho, ni ko amereye, naawe ni ko azaakumerera ndetse arusheho, ari ku by'umubiri cangwa kuri Nyagasani.
17 Nuuko reero niiba weemera ko dufatanyije umurimo, umwakiire nk'uko waakaanyakiriye. 18 Niiba hari uko yagushobereje, cangwa akaba hari ico yakunyaze, ube ari nje ubibaraho. 19 Njeewe Pawulo, mbyiyandikiye n'ukuboko kwanje: nzaabyishura. Sinarinkwiriye kukwibutsa yuuko wowe ubwawe uri umwenda wanje. 20 Nuuko reero mwene Daata, ndakwinginze weemere gusaba kwanje ku bwa Nyagasani, maze nka mwene Daata muri Kristo uhuumurize umutima.
21 Nkwandikiye niringiye yuuko uzanyumvira, nzi neeza yuuko uzaakora n'ibiruta ibyo mvuze. 22 Ikindi kandi, unteguurire igisenge c'abashitsi, mfite ibyiringiro ko amasengeesho yaanyu azaasubizwa bakandekura nkabagarukamo.
23 Epafura, uwo dusibwe hamwe turyora Yesu Kristo aragutaasha, 24 na Mariko, Arisitariko, Dema hamwe na Luka dusangiye umurimo, na bo baragutaasha.
25 Ubuntu bw'Umwami Yesu Kristo bube muri mwe. Amiina.