Publicidade

Hebreus 1

Ijambo ry'Imaana Rinyuriye mu Mwana Waayo

1 Keera Imaana yavuganye na ba sogokuruza kenshi kandi mu buryo bwinshi inyuriye mu bahanuuzi, 2 ariko muri iki gihe ca nyuma, yavuganye naatwe ibinyujije mu Mwana waayo wo yatooranyije kuba umuragwa w'ibintu byose kandi Imaana yaremye isi inyuriye muri we. 3 Ni we werekana kurabagirana kw'ikuzo ry'Imaana kandi akaba ari we shusho rigaragaza kubaho kw'Imaana ndetse no gukomereesha byose imbaraga z'ijambo rye. Amaze kurangiza inteego yo kubabarira ibyaha, yiicara mu ijuru iburyo bw'Imaana Ikomeye.

Umwana w'Imaana Asumba Abaamalayika

4 Umwana yashizwe heejuru kuruta abaamalayika nk'uko izina Imaana yamuhaaye riruta iryabo. 5 Kuko ntaan'umwe mu baamalayika Imaana yabwiye iti,

"Uri Umwana wanje, uyu munsi mbaaye So." Cangwa iti,

"Nzaamubeera Se,

kandi na we ambeere Umwana."

6 Ariko igihe Imaana yari igiiye koohereza Umwana waayo w'imfura mu isi, yaravuze iti,

"Abaamalayika b'Imaana boose bakwiriye kumuramya."

7 Ku byerekeye abaamalayika, Imaana yaravuze iti,

"Igira abaamalayika baayo imiyaga,

kandi abagaragu baayo ikabagira ibirimi by'umuriro."

8 Naho ibyerekeye ku Mwana, ibyanditswe bivuga ngo,

"Ubwami bwawe Maana, buzaahoraho iteeka ryose.

Uzaategekeesha abantu baawe ubutabeera.

9 Ukunda ibitungaanye ukanga ubugome.

Ni yo mpamvu Imaana, ari yo Maana yaawe, yagutooranyije

ikagusiiga amavuta y'umuneezeero w'icuubahiro co heejuru

kiruta ico yahaaye bagenzi baawe."

10 Ibyanditswe birongera bikavuga ngo,

"Nyagasani, mbere na mbere waremye isi

kandi ukoreesha ibiganza byawe kurema ijuru.

11 Ibyo bizaashiraho ariko wowe uzaahoraho,

byose bizaasaaza nk'imyambaro.

12 Uzaabizinga nk'umwiteero,

kandi bizaahindurwa nk'imyambaro.

Ariko wowe ntuuhinduka,

kandi imyaka y'ubugingo bwawe ntiigira iherezo".

13 Ariko se ni nde mu baamalayika wo Imaana yabwiye iti,

"Icara iburyo bwanje

kugeza ubwo nzagira abanzi baawe

nk'akabaaho ukandagizaho ibirenge"?

14 Mbese abaamalayika boose si imyuka ikora umurimo w'Imaana ikaba yaratumwe gufasha abagenewe guhaabwa agakiza?

Veja também

Publicidade
Bíblia Online Bíblia Online

Bíblia Online • Versão: 2026-06-16_18-40-07-