Publicidade

Hebreus 3

Yesu aruta Moose

1 Nuuko reero bavandimwe, intungaane dufatanyije umuhamagaro uva ku Maana, muzirikane ko Yesu, Intumwa kandi Umuheerezabitambo Mukuru w'ibyo twizeera, 2 yari umwiringirwa ku Maana yamutooranyije nk'uko na Moose yari umwiringirwa mu nzu y'Imaana. 3 Nyamara Yesu akwiriye guhaabwa ikuzo kuruta Moose nk'uko umwubatsi abona icuubahiro kiruta ic'inzu ubwayo. 4 Kuko inzu yoose igira uwayubatse, ariko umwubatsi w'ibintu byose ni Imaana. 5 Moose yari umwiringirwa nk'umugaragu mu nzu y'Imaana yoose kugira ngo agaragaze ibyo Imaana yari kuzaavuga nyuma y'igihe. 6 Ariko Kristo we ni umwiringirwa nk'Umwana ushinzwe gutegeka inzu y' Imaana. Iyo nzu y'Imaana ni twe turamutse tugize ubutwari kandi tugakomerera mu byo twiringiye.

Uburuhuukiro bw'Abantu b'Imaana

7 Nuuko reero nk'uko Umwuka Weera avuga,

"Nimwumva ijwi ry'Imaana uyu munsi,

8 ntimwinangire imitima nk'uko baasogokuruza babigenjeje, bakangomera

ubwo bangeragezaga bari mu butaayu.

9 Baasogokuruza baarangerageje, ni ko Imaana ivuga,

nuubwo bari baaraboonye ibikorwa byanje kumara imyaka mirongo ine.

10 Ni co caatumye ngirira uburaakari ab'ico gihe nkavuga nti,

‘Imitima yaabo ihora iyoba,

kandi ntibaraamenya imigenzereze yanje.’

11 Nuuko mu buraakari bwanje ndiirahira nti,

‘Ntibazinjira mu buruhuukiro bwanje.’ "

12 Nuuko reero bavandimwe, mwirinde kugira ngo hatagira umuntu n'umwe muri mwe ugira umutima mubi utiizeera, ukamuteera kwitandukanya n'Imaana nzima. 13 Ahuubwo mukomezanye buri munsi, igihe coose hakiri "uyu munsi" kugira ngo hatagira umuntu n'umwe muri mwe winangira umutima abiteewe n'uburiganya bw'icaaha. 14 Kuko twabaaye umwe na Kristo, niiba koko dukomerera mu byiringiro byacu bya mbere kugeza ku mperuuka.

15 Nk'uko ibyanditswe bivuga ngo:

"Nimwumva ijwi ry'Imaana uyu munsi,

ntimwinangire imitima nk'uko baasogokuruza baari bameze

igihe baagomeye Imaana."

16 Noone se ubu ni ba nde bumviise ijwi ry'Imaana kandi bakarenga bakayigomera? Si abo boose baavuuye muri Igiputi bayobowe na Moose? 17 Ariko se ni ba nde Imaana yaraakariye kumara imyaka mirongo ine? Si abo baakoze ibyaha, imirambo yaabo igahera mu butaayu? 18 Kandi se ni ba nde Imaana yiirahiye ko batazinjira mu buruhuukiro bwayo, niiba atari abanze kuyumvira? 19 Noone reero tubona ko bataashoboye kwinjira muri bwo biteewe no kuteemera kwabo.

Veja também

Publicidade
Bíblia Online Bíblia Online

Bíblia Online • Versão: 2026-06-16_06-50-08-