1 Iseezerano rya mbere na ryo ryari rifite amabwiriza yo kuramya kandi n'aheera ho baasengera hano ku isi. 2 Kuko ihema ryaruubatswe, iryo hanze ryari ryitwa Aheera. Ni mwo haari igitereko c'itaara, imeeza hamwe n'imigaati yatuuwe Imaana. 3 Inyuma y'umwenda ukingiriza, haari ihema ryitwa Aheera caane. 4 Muri ryo haabagamo urutambiro rw'izaahabu rwo gucaaniraho imibavu hamwe n'isanduku y'iseezerano isiizwe izaahabu impande zoose. Iyo sanduku yabagamo inkongooro irimo manu, inkoni ya Arooni yari yarashibutseho amababi kandi n'ibisate by'amabuye bibiri byanditsweho amategeko y'iseezerano. 5 Heejuru y'iyo sanduku haariho amashusho y'abakerubi b'icuubahiro. Amababa yaabo yatwikiiraga intebe y'imbabazi. Icakora iki si co gihe co kuvuga ibi byose mu magambo arambuuye.
6 Ibyo iyo bimaze guteguurwa, abaheerezabitambo buri gihe baja mu ihema rya mbere gukora imihango yaabo, 7 ariko Umuheerezabitambo Mukuru wenyine ni we uja mu ihema rya kabiri kandi na we ajayo rimwe gusa mu mwaka. Kandi ntiyinjiragamo atajaanye amaraso yo kwitambira igitambo c'ibyaha bye hamwe no gutambira ibyaha by'abantu baakoze batabigennye. 8 Nooneho reero, Umwuka Weera atugaragariza neeza ko inzira ija Aheera h'Imaana itaraakingurwa igihe ihema ryo hanze rigihagaze. 9 Iki ni igishushaanyo kigaragaza ibihe turimo ubu. Ceerekana ko amatuuro n'ibitambo by'inyamaaswa bidashobora gutungaanya umutima w'umuntu uramya Imaana, 10 kuko bishingiye ku byokurya, n'ibyo kunywa kandi hamwe no ku mihango y'uburyo bwinshi yo guhumaanura. Ibi byose ni amategeko yo ku mubiri yashizweho kugeza igihe Imaana izaashiriraho uburyo busha.
11 Ariko Kristo amaze kuuza nk'Umuheerezabitambo Mukuru w'ibyiza bimaze kuuza, ihema ryo akoreramo riratangaaje kandi ntaanenge rifite. Ni ihema ritaakozwe n'intoki z'abantu, ni ukuvuga ngo si iryo muri ibi byaremwe byo mu isi. 12 Ubwo Kristo yinjiye mu ihema kandi akinjira Aheera caane rimwe rizima, ntiyajaanye amaraso y'ihene n'ibimasa ngo ayatambe mo nk'ibitambo, ahuubwo yajaanye amaraso ye bwite ngo abone kuducungura iteeka ryose. 13 Niiba amaraso y'ihene nay'ibimasa hamwe no kuminjagirwaho igitaazi c'inyana byashobora kweza umuntu wahumanyijwe kugira ngo umubiri we uhumaanuke, 14 mbese amaraso ya Kristo yo azaatweza bingana bite? Ku bw'Umwuka w'iteeka wiitanze nk'igitambo kitagira inenge ku Maana, akeeza imitimanaama yaacu kuva mu byaha kugira ngo dukorere Imaana nzima!
15 No ku bw'iyo mpamvu, Kristo ni we muhuuza w'iseezerano risha, kugira ngo abo baahamagawe babone guhaabwa umurage w'iteeka ryose waseezeranyijwe kuko haabaayeho urupfu rucungura abaacumuye mu gihe c'iseezerano rya mbere.
16 Iyo habaayeho kuraga, hakwiriye kugaragazwa ko uwaraze uwo murage yapfuuye, 17 kuko umurage ntaaco uba uvuze igihe nyakuwuraga akiri muzima. Ugira amakuru iyo nyakuraga amaze gupfa. 18 Ni co caatumye n'iseezerano rya mbere rigira amakuru kuko haari hamaze kumenwa amaraso. 19 Igihe Moose yari amaze kubwira Abiisirayeli amategeko yoose nk'uko ari, yafashe amaraso y'ibimasa n'ay'ihene ayavanganya n'amaazi nuuko ayaminjagira ku gitabo c'amategeko hamwe no ku bantu boose akoreesheje ubwoya bw'intaama butukura hamwe n'urubingo. 20 Aravuga ati, "Aya ni yo maraso y'iseezerano ayo Imaana yabategetse kuubahiriza." 21 Ni co kimwe, Moose yarongeye aminjagira amaraso kuri rya Hema Ryera hamwe no ku bintu byose bikoreeshwa mu kuramya. 22 Ni koko ukurikije amategeko, haafi ibintu byose byezwa n'amaraso kandi ibyaha bibabarirwa ari uko amaraso abanje kumenwa.
23 Ibyo bintu bivuzweho kandi ari byo bishushaanya ibyo mu ijuru nyaabyo, byari bikwiriye kwezwa muri ubwo buryo. Naho ibintu byo mu ijuru ubwabyo bikwiriye kwezwa n'ibitambo biruta ibyo. 24 Kuko Kristo atinjiye Aheera haakozwe n'amaboko y'abantu, ari ho hagaragazaga Aheera nyaaho ho mu ijuru. Ahuubwo yinjiye mu ijuru ubwaryo aho ubu aduhagarariye imbere y'Imaana. 25 Kandi ntiyinjiyemo ngo yiituure nk'igitambo inshuro nyinshi nk'uko umuheerezabitambo Mukuru yinjiraga Aheera Caane buri mwaka ajanye amaraso atari aye. 26 Kuko iyo biiza kuba bityo, aba yari akwiriye kubabazwa inshuro nyinshi uheereye ku kuremwa kw'isi. Ahuubwo ubu yabonetse rimwe rizima kumperuuka y'ibihe kugira ngo akuureho icaaha mu buryo bwo kwitamba. 27 Kandi nk'uko biri ko umuntu yagenewe gupfa rimwe haanyuma agaciirwa urubanza, 28 ni na ko Kristo, amaze gutambwa rimwe ngo akuureho ibyaha bya benshi azaaboneka ubwa kabiri, ataazanywe no gukuuraho ibyaha ahuubwo azanywe no gukiza abo bamutegereje n'ubwuzu.