1 Nuuko reero, ubwo iseezerano ryo kwinjira mu buruhuukiro bw'Imaana rikiriho, tube maaso kugira ngo hatagira umuntu n'umwe muri mwe usangwa adashobora kurigeraho. 2 Koko naatwe Ubutumwa Bwiza bwatugezeho nk'uko na baasogokuruza baabwumviise, ariko nyamara ubutumwa bumviise ntaaco bwabamariye kuko bataabwakiiranye umutima wiizeeye hamwe n'abaabwumviise. 3 Noone reero twebwe abiizeeye Kristo tuzinjira muri ubwo buruhuukiro bwo Imaana yaduseezeranyije, nk'uko yavuze iti,
"Ndahiranye uburaakari nti,
‘Ntibazinjira mu buruhuukiro nari kuzaabaha,’ "
Ibyo Imaana yarabivuze nuubwo umurimo waayo wari wararangiye ikirema isi. 4 Kuko hari ibyanditswe byerekeye uwo munsi wa karindwi bivuga biti, "Imaana yaruhuutse imirimo yaayo yoose ku munsi wa karindwi." 5 Kandi nabwo ibyanditswe birongera biti, "Ntibazinjira mu buruhuukiro nari kuzaabaha." 6 Nooneho reero ubwo uburuhuukiro busigaye bukinguuriwe bamwe kugira ngo babwinjiremo, kandi abaakeera bumviise Ubutumwa Bwiza bakaba bataarabwinjiyemo ku bwo kutumvira, 7 Imaana yongera gushiraho undi munsi, ari wo "uyu munsi", ivugira mu kanwa ka Dawudi hashize igihe kireekire, muri aya magambo iti,
"Uyu munsi, nimwumva ijwi ry'Imaana,
ntimwinangire imitima."
8 Kuko iyo Yosuwa aba yarabaashije kubageza mu buruhuukiro, Imaana ntiyajaga kuvuga iby'undi munsi w'uburuhuukiro haanyuma. 9 Nuuko reero, Isaabato ari bwo buruhuukiro, iracaabiikiwe abantu b'Imaana. 10 Kuko abo binjira mu buruhuukiro bw'Imaana, ni abo baba baaruhuutse imirimo yaabo nk'uko Imaana yaruhuutse iyaayo. 11 Nuuko reero ni tugire umwete wo kwinjira muri ubwo buruhuukiro, kugira ngo hatagira umuntu ugwa akurikije iciitegererezo ca ba bandi co kutumvira.
12 Ni koko Ijambo ry'Imaana ni rizima kandi rifite imbaraga, rityaye kurusha inkoota ifite impande ebyiri. Rihinguranya mu muntu rikagera mu mahuuriro y'ubuzima n'umwuka, no ku y'ingingo n'umushokoora. Rishoboye kugenzuura ibyo umutima wiibwira n'ibyo ugambiiriye. 13 Kandi ntaacaaremwe gihishwe imbere y'Imaana, ahuubwo byose biratwikuruwe nk'ibyambaye ubusa imbere y'uwo tuzaatangaho umwanzuro w'ibyo twakoze.
14 Nuuko reero ubwo dufite Umuheerezabitambo Mukuru ukomeye wagiiye mu ijuru, ari we Yesu Umwana w'Imaana, dukomeze ibyo twizeera kandi twatura. 15 Kuko dufite Umuheerezabitambo Mukuru utananirwa kubabarana naatwe mu ntege nke zaacu, ndetse yageragejwe mu buryo bwose nkaatwe kandi we ari ntaacaaha yakoze. 16 Nuuko reero twegeere intebe y'ubuntu dushize amanga kugira ngo dushobore kwakiira imbabazi kandi tubone ubuntu bwo kudufasha mu gihe gikwiriye.