Publicidade

Hebreus 7

Ubutambyi bwa Melikisedeki

1 Melikisedeki uwo yari umwami w'i Salemu akaba n'umuheerezabitambo w'Imaana Isumbabyose. Ni we wahuuye na Aburahamu ubwo yatabaarukaga avuuye ku rugamba atsinze abaami bane n'ingabo zaabo nuuko amuha umugisha. 2 Kandi Aburahamu amuha kimwe ca cumi c'iminyago yatsindiye mu ntambara. Ica mbere izina Melikisedeki risobaanurwa ngo "Umwami Nyir'ubutungaane", kandi ko yari umwami w' i Salemu, izina rye ryamenyeeshaga "Umwami uzana amahoro." 3 Nta byanditswe bivuga kuri se cangwa nyina wa Melikisedeki, habe no ku giseekuruza, cangwa no ku kuvuuka kwe cangwa iheerezo ry'ubugingo bwe. Agereranywa n'Umwana w'Imaana, ahora ari umuheerezabitambo iteeka ryose.

4 Nuuko namwe nimwitegereze uburyo uwo muntu akomeye. Na sogokuruza Aburahamu yamuhaaye kimwe ca cumi c'ibyo yari yaanyaze mu ntambara. 5 Kandi abaakomootse kuri Leevi ari bo baahaawe umurimo w'ubuheerezabitambo, bafite itegeko ryo gusorooza kimwe ca cumi kuva mu bantu, ni ukuvuga beene waabo nuubwo na bo boose baakomootse kuri Aburahamu. 6 Ariko Melikisedeki utaarakomootse ku rubyaro rwa Leevi, yasorooje kimwe ca cumi kuva kuri Aburahamu, amuha n'umugisha kandi ari we wari warahaawe amaseezerano. 7 Ntaawe ushidiikanya ko uworoheje ahaabwa umugisha n'ukomeye. 8 Byongeye kandi, abaheerezabitambo basorooza kimwe ca cumi ni abantu bapfa, ariko Melikisedeki we arabasumba kuko ibyanditswe bihamya ko ahoraho. 9 Kandi ni ukuvuga ngo igihe Aburahamu yatanze kimwe ca cumi, Leevi, wo urabyaro ruhaabwa kimwe ca cumi rukomookaho, na we ubwe yaragitanze, 10 kuko Leevi yari ataraavuuka akiri mu mubiri wa seekuruza Aburahamu igihe yahuuye na Melikisedeki.

11 Niiba gutunganywa kwaraazanywe n'ubuheerezabitambo bw'Abaleevi ari yo nkomooko y'amategeko yahaawe Abiisirayeli, ntaakundi kwifuuza ko haboneka undi muheerezabitambo wo mu murongo wa Melikisedeki atari uwo mu murongo wa Arooni. 12 Kuko iyo habaayeho ihinduka mu buheerezabitambo, amategeko na yo aba akwiriye guhinduka. 13 Kandi Umwami waacu ari we uvugwaho ibi byose akomooka mu wundi muryango. Ntaawe muri uwo muryango wiigeze gukora umurimo w'ubuheerezabitambo. 14 Biraazwi neeza yuuko Umwami waacu yakomootse mu muryango wa Yuda kandi Moose ntiyiigeze avuga uyu muryango igihe yavugaga ku baheerezabitambo.

Undi Muheerezabitambo nka Melikisedeki

15 Ndetse birushaho kugaragara ubwo haabonetse undi Muheerezabitambo umeze nka Melikisedeki. 16 Yagizwe umuheerezabitambo atari ku bw'amategeko n'amabwiriza y'abantu, ahuubwo ni ku bw'imbaraga z'ubugingo butagira iheerezo. 17 Kuko ibyanditswe bibihamya ngo, "Uri umuheerezabitambo iteeka ryose, mu murongo wa Melikisedeki." 18 Nuuko reero, itegeko rya mbere ryakuuweho ku bw'imbaraga nke zaaryo, nta n'umumaro ryari rifite, 19 kuko amategeko ataagize ico atungaanya ahuubwo twahaawe ibindi byiringiro byiza ari byo biduheesha kwegeera Imaana.

20 Ibi byahamijwe n'indahiro, kuko abandi baagizwe abaheerezabitambo baahaawe uwo murimo nta ndahiro bakoze, 21 ariko Yesu we yabaaye umuheerezabitambo ku bw'indahiro ubwo Imaana yamubwiye ati,

"Uhoraho ararahiye

kandi ntaaziigera yiivuguruza,

‘Uri umuheerezabitambo iteeka ryose’."

22 Kandi Yesu ni we uhamya neeza yuuko iryo seezerano ari ryiza.

23 Byongeye kandi, umubare w'abaheerezabitambo ba mbere wari mwinshi kuko baabujijwe n'urupfu gukomezamo imirimo yaabo, 24 ariko Yesu, ari we ufite ubuheerezabitambo budashira, azaakomezamo umurimo we iteeka ryose. 25 Ni co gituma igihe coose afite ubushobozi bwo gukiza abeegeera Imaana banyuze muri we kuko ahora abeereyeho kubavuganira ku Maana.

26 Kuko byari bikwiriye ko tugira umuheerezabitambo mukuru umeze atyo, weera, utagira inenge, udahumanyijwe, witandukanyije n'abanyabyaha kandi yahaawe icuubahiro gihebuuje mu ijuru. 27 Ntaabwo agomba kubanza yatamba ibitambo byo guhongerera ibyaha bye buri munsi nk'uko abandi baheerezabitambo babigenza ngo abone no guhongerera ibyaha by'abandi bantu. Ibi yabikoze rimwe kandi biba iby'igihe coose igihe yiitanzeho igitambo ubwe. 28 Kuko itegeko rya Moose ryatooranyaga abanyantege nke kuba ari bo baba abaheerezabitambo bakuru naho iseezerano ry'Imaana ryakozwe n'indahiro ari ryo ryaje nyuma y'amategeko, ryatooranyije Umwana w'Imaana washiriweho kuba intungaane iteeka ryose.

Veja também

Publicidade
Bíblia Online Bíblia Online

Bíblia Online • Versão: 2026-06-15_21-32-39-