1 Kwizeera ni ukumenya neeza tudashidiikanya ko tuzaabona ibyo twiringiye kandi ni uguhamirizwa ko ibyo tutari twabona ari iby'ukuri. 2 Ni koko, kwizeera ni ko kwatumye, baasogokuruza bashimwa n'Imaana.
3 Ni ukwizeera gutuma dusobaanukirwa yuuko isi yaremwe n'ijambo ry'Imaana, bityo reero ibigaragara bikaba byarakozwe mu bintu bitagaragara.
4 Kwizeera ni ko kwatumye Abeeli atambira Imaana igitambo gishimiishije kuruta ica Kayini. Ku bw'uko kwizeera, Imaana yamwemeye nk'intungaane na yo ubwayo ishiima amatuuro ye. Abeeli n'ubwo yapfuuye ariko ku bwo kwizeera kwe, na n'ubu aracumviikana.
5 Kwizeera ni ko kwatumye Henoki ajanwa mu ijuru atanyuze mu rupfu kandi ntaamuntu wongeye kumubona kuko Imaana yari yamuzaamuuye. Ibyanditswe bivuga ko mbere yo kuzaamuurwa kwa Henoki, yari yaneejeeje Imaana. 6 Kandi ntaawaneezeeza Imaana adafite kwizeera, kuko umuntu weese weegeera Imaana akwiriye kwemera ko iriho kandi ko ihemba abayishaaka.
7 Kwizeera ni ko kwatumye Nowa yiita ku mabwiriza y'Imaana ku byerekeye ibyari bigiiye kuba nuubwo we yari ataraabibona. Nowa yuubahirije Imaana nuuko yuubaka inkuge yo we hamwe n'umuryango we baarokokeyemo. Ku bw'ibyo, isi yaciiriweho urubanza maze Nowa ahaabwa umurage wo kuba intungaane abiheeshejwe no kwizeera.
8 Kwizeera ni ko kwatumye Aburahamu yuubaha igihe Imaana yamuhamagaye kuja mu mwanya wo yari yaraseezeranyije kuzaamuha nk'umugabane. Nuuko Aburahamu aragenda ataazi iyo aja. 9 Ku bwo kwizeera, yatuuye mu gihugu Imaana yari yaramuseezeranyije nk'umusuhuuke. Yatuuye mu mahema nk'uko Isaaka na Yaakobo na bo baabigenjeje, ari na bo basangiye uwo mugabane w'iseezerano. 10 Kuko Aburahamu yari ategereje kuzaatuura mu tawuni nkuru yo Imaana yashushaanyije kandi yiiyubakiye, itawuni nkuru ifite imfatiro zikomeye.
11 Kwizeera ni ko kwatumye Aburahamu yitwa umubyeyi n'ubwo yari ashaaje kandi na Saara n'ubwo yari ingumba, yararenze igihe co kubyara. Yiizeeye Imaana, isohoza iseezerano ryayo. 12 N'ubwo Aburahamu yasaga nk'umukambwe wenda gupfa, muri we haakomootse urubyaro rwinshi rungana n'inyenyeeri zo mu kireere kandi rutabarika nk'umuseenyi wo ku nkengeero y'inyanja.
13 Abo boose baapfuuye bagifite kwizeera ntibaari baagahaawe ibyo Imaana yari yarabaseezeranyije ariko baabireebeye kure kandi barabyakiira ndetse bahamya ko ari abanyamahanga kandi abagenzi kuri iyi si. 14 Abavuga batyo, baba bagaragaza neeza ko bashaaka igihugu caabo bwite. 15 Ntibiigeze baguma guteekereza igihugu baari baaravuuyemo. Iyo baguma kugiteekereza, baba baraboonye uburyo bwo gusubirayo. 16 Ahuubwo biifuuzaga igihugu ciiza kiruta ico baari bavuuyemo ari co mu ijuru. No ku bw'ico, ntaabwo Imaana ikorwa n'isoni zo kwitwa Imaana yaabo kuko ni yo yabateguuriye itawuni bazaatuuramo.
17 Igihe Aburahamu yashizwe ku kigeragezo, kwizeera yari afite byatumye yeemera gutamba Isaaka. Nuubwo yari yarahaawe iseezerano, yari yiiteguuye gutamba umwana we w'ikinege 18 uwo Imaana yari yaramubwiye iti, "Kuri Isaaka ni ho urubyaro rwawe ruzaakwitirirwa." 19 Aburahamu yiizeeraga ko Imaana ishobora kuzuura uwapfuuye ikamugira muzima. Kandi koko ubigereranyije, Isaaka yagarurijwe Aburahamu nk'uzuutse.
20 Kwizeera ni ko kwatumye Isaaka aha Yaakobo na Esaawu umugisha w'ibihe bizaaza.
21 Kwizeera ni ko kwatumye Yaakobo ataraapfa aha buri muhungu wa Yozefu umugisha. Yabikoze yishingikirije ku nkoni ye kandi aramya Imaana.
22 Kwizeera ni ko kwatumye Yozefu avuga ibyo kuva muri Igiputi kw'Abisirayeli igihe yari agiiye gupfa kandi atanga n'amabwiriza yeerekeye uko bazaagenza umubiri we.
23 Kwizeera ni ko kwatumye ababyeyi ba Moose bamuhisha kumara ameezi atatu amaze kuvuuka. Baboonye ko umwana ari mwiza ntibatiinya kurenga ku tegeko ry'umwami.
24 Kwizeera ni ko kwatumye Moose yanga kwitwa umuhungu w'umukoobwa wa Faraawo igihe yari amaze gukura. 25 Yashimye kubabazwa hamwe n'abantu b'Imaana kuruta kuneezeerwa mu gukora icaaha by'igihe gito. 26 Yiiyumviishije ko kubabazwa by'agashinyaguro kubwa Kristo byari bifite agaciiro kuruta ubutunzi bwose bw'Abiigiputi kuko we yatumbiiraga ibihembo by'ibihe bizaaza.
27 Kwizeera ni ko kwatumye Moose ava muri Igiputi adatiinya uburaakari bw'umwami. Kuko yiihangaanye nk'aho areeba Imaana itagaragara bituma adasubira inyuma. 28 Kwizeera ni ko kwatumye Moose ashiraho kwizihiza Kunyurwaho kandi agategeka yuuko habaho kuminjagira amaraso ku nzuugi kugira ngo malayika ushinzwe kurimbura ataaza kwica abaana b'imfura bo mu b'Isirayeli.
29 Kwizeera ni ko kwatumye Abiisirayeli bashobora kwambuka Inyanja Itukura nk'abanyura ku butaka bwumuutse naho Abiigiputi bagerageje kuhanyura, bararohama.
30 Kwizeera ni ko kwatumye ibisiika by'i Yeriko biriduka ubwo Abiisirayeli babizengurutse kumara iminsi irindwi. 31 Kwizeera ni ko kwatumye Rahabu wari malaaya adapfiira mu bantu batuubahaga Imaana kuko yaakiiriye neeza intasi zo muri Isirayeli.
32 Mbese ikindi co naavuga ni iki? Ntaagihe gihaagije naabona co kuvuga ibya Gideyoni, Baraki, Samusoni, Yefuta, Dawudi, Samweli hamwe n'iby'abahanuuzi. 33 Ku bwo kwizeera, baarwanye intambara z'ibihugu kandi baratsinda. Baakoze ibitungaanye, baazanira abantu ubutabeera kandi bahaabwa ibyo Imaana yari yarabaseezeranyije. Baazibiranyije iminwa y'intare, 34 bazimya imiriro iteeye ubwoba, ntibiicwa n'inkoota. Baari bafite intege nke ariko babona imbaraga, baba intwari mu ntambara kandi batsinda ingabo z'abanyamahanga. 35 Ku bwo kwizeera, hari abagore baakiriye beene waabo baari baarapfuuye bakazuurwa bakongera guhaabwa ubugingo.
Abandi banze kuba ab'umudendeezo baapfuuye batootezwa kugira ngo bazuurirwe kubona ubugingo burushaho kuba bwiza. 36 Bamwe barashinyagurirwa kandi barakubitwa naho abandi baaraboshwe bajanwa mu nzu y'imbohe. 37 Bamwe baateewe amabuye kugeza ku gupfa, baciibwamo kabiri, biiciishijwe inkoota. Bajanwa bambitswe impu z'intaama n'ihene, ntaaco bafite, bababazwa kandi batootezwa. 38 Ntibyari bikwiye ko baba mu isi! Baazereeraga nk'impunzi mu butayu no mu misozi bagatuura mu buvumo no mu myobo iri mu butaka.
39 Nuubwo aba boose Imaana yashimye kwizeera kwabo, baapfuuye bataraabona ibyo yabaseezeranyije, 40 kuko Imaana yari yaragambiiriye integuura iruta iyo twibwira. Umugambi waayo kwari ukugira ngo tuzaatungaanyirizwe hamwe na bo.