Publicidade

Hebreus 10

1 Ubwo amategeko ari igishushaanyo gusa kigaragaza ibyiza bigiiye kuuza akaba ateerekana ukuri kw'ibintu nyaabyo, ni na ko atabaasha gutungaanya umuntu weegeera Imaana amutungaanyisha ibitambo bya buri gihe bitambwa buri mwaka. 2 Kuko mu by'ukuri iyo abantu baramya Imaana baba baaratungaanyijwe bakava mu byaha, ntibaakabaaye bumva bashinjwa n'icaaha ukundi, kandi ntaakundi gutamba ibitambo kwakongeye kubaho. 3 Ariko ibi bitambo bya buri mwaka biba ari ibyo kwibutsa abantu ibyaha byabo. 4 Kuko ntibishoboka yuuko amaraso y'ibimasa n'ay'ihene yaakuuraho ibyaha.

5 Ni yo mpamvu igihe Kristo yari agiiye kuuza mu isi yabwiye Imaana ati,

"Ntiwanyuzwe n'ibitambo hamwe n'amatuuro,

ariko wanteguuriye umubiri wo gutamba.

6 Ntuushiimiishwa n'inyamaaswa zootswa kugicaaniro

cangwa ibitambo bikuuraho ibyaha.

7 Nuuko Kristo aravuga ati, ‘Dore ndaaje Maana,

nzanywe no gukora ugushaaka kwawe,

nk'uko byanyanditsweho mu gitabo c'amategeko.’ "

8 Igihe Kristo yavuze ati, "Ntiwanyuzwe cangwa ngo wishiimire ibitambo n'amatuuro, ibitambo byokejwe n'ibitambo byo gukuuraho ibyaha" ibi bitambwa nk'uko amategeko abitegeka, 9 yarongeye aravuga ati, "Dore ndaaje Maana, nzanywe no gukora ugushaaka kwawe." Ni ko Imaana yakuuyeho ibitambo bya keera ibisimbuuza igitambo ca Kristo. 10 Kuko ari ubushaake bw'Imaana kuba twareejejwe tubiheeshejwe n'uko umubiri wa Yesu Kristo watambwe rimwe kandi bikaba iby'iteeka ryose.

11 Buri muheerezabitambo ahora umunsi ku wundi akora uwo muhango wo gutamba ibitambo bidahinduka inshuro nyinshi ariko bitabaasha gukuuraho ibyaha. 12 Ariko igihe Kristo yari amaze gutamba igitambo kimwe c'iteeka ryose co gukuuraho ibyaha, yiicara iburyo bw'Imaana, 13 kandi kuva ico gihe aracaategereje kugeza ubwo Imaana izaashira abanzi be munsi y'ibirenge bye. 14 Kandi ku bw'igitambo kimwe, Kristo yeejeje abo baatunganyijwe kuva mu byaha iteeka ryose.

15 Kandi koko Umwuka Weera ni ko aduhamiriza, abanza kuvuga ati,

16 "Iri ni ryo seezerano nzaagirana na bo

nyuma y'iyo minsi, ni ko Uhoraho avuga.

Nzaashira amategeko yanje mu mitima yaabo,

kandi nzaayandika mu biteekerezo byabo,"

17 Arongera aravuga ati, "Sinzongera kwibuka ibyaha byabo kandi n'ibikorwa byabo bibi sinzaabyibuka ukundi." 18 Bityo reero ahari ukubabarirwa ibyaha ntihaba hakiriho kongera gutamba ibitambo by'ibyaha.

Guhamagarirwa Kwihangaana

19 Nuuko reero beene daata ubu dufite umudendeezo wo kwinjira Aheera caane ku bw'amaraso ya Yesu. 20 Yatwugururiye inzira nsha kandi y'ubugingo inyura mu mwenda ukingirije Aheera, ari wo mubiri we, 21 kandi dufite Umuheerezabitambo ukomeye ushinzwe Inzu y'Imaana. 22 Nuuko reero mureke twegeere Imaana dufite umutima w'ukuri no kwizeera guhamye, n'imitima yaacu isukuuwe itagira ico idushinja kandi n'imibiri yaacu na yo yuhagiwe n'amaazi asukuuwe. 23 Dukomeze kwatura ibyo twiringiye tutanyeganyega kuko uwaduseezeranyije ari umwizeerwa. 24 Kandi tuzirikane bagenzi baacu, duteerane umwete wo gukundana no kugira ibikorwa byiza. 25 Twe kwirengagiza guteeranira hamwe nk'uko bamwe baabigize akamenyeero ahuubwo turusheho gukomezanya nkuuko mubona umunsi w'Umwami wegeereje.

26 Kuko niiba dukomeza gukora ibyaha kandi twaramaze kumenya ukuri, ntaagitambo co gukuuraho ibyaha kiba gisigaye, 27 ahuubwo ikiba gisigaye n'ugutegerezanya ubwoba urubanza rugiiye kuuza hamwe n'umuriro ukaze uzaatsemba abahakanya Imaana. 28 Umuntu weese wiicaga itegeko rya Moose baaramwicaga ntakumugirira imbabazi igihe yabaga ashinjwe n'abahamya babiri cangwa batatu. 29 Noone se niiba byari bimeze bityo, bizaagendekera bite abo baasuuzuguye Umwana w'Imaana, bagateesha agaciiro amaraso y'iseezerano ry'Imaana yabatunganyije kuva mu byaha kandi bagatuka Umwuka utanga ubuntu! Mbese muteekereza ko igihano bazaahaabwa kitazaaba gikabije kuruta iby'abandi? 30 Kuko tuuzi uwavuze ati, "Guhoora ni ukwanje, ni nje uziituura." Kandi arongera aravuga ati, "Uhoraho ni we uzaaciira urubanza abantu be." 31 Biteeye ubwoba kugwa mu maboko y'Imaana nzima.

32 Mwibuke uko byari bibamereye mu gihe caashize. Muri iyo minsi ubwo umuco w'Imaana wari umaze kubaviira, mwarababajwe ariko murihangaana ntimwemera gutsindwa n'urwo rugamba. 33 Rimwe na rimwe mwaratukwaga kumugaragaro kandi mugatootezwa, ubundi mwahoraga mwiteguuye kwiyunga kuri abo baatootezwaga. 34 Mwasangiraga umubabaro n'imbohe kandi n'igihe ibyo mwari mufite byose byanyazwe, mwihangaaniye igihombo ndetse murabyishiimira kuko mwari muuzi yuuko mufite ubundi butunzi buruta ubwo kandi buzaahoraho iteeka ryose. 35 Nuuko reero ntimugacoogore kuvuga mushize amanga kuko ari byo bizaabaheesha ingororano ikomeye. 36 Mukwiriye kwihangaana kugira ngo nimumara gukora ubushaake bw'Imaana, muzaahaabwe ibyo mwaseezeranyijwe. 37 Kuko ibyanditswe bivuga ngo,

"Hasigaye akaanya gato,

uwo ugiiye kuuza agasohora

kandi ntaabwo azaatinda.

38 Umukiraanutsi azaabeeshwaho no kwizeera,

ariko naasubira inyuma,

ntaabwo nzamwishiimira."

39 Twe ntituri mu basubira inyuma bikabateera kurimbuka, ahuubwo turi muri abo bafite kwizeera kandi baakijijwe.

Veja também

Publicidade
Bíblia Online Bíblia Online

Bíblia Online • Versão: 2026-06-15_21-32-39-