1 Ni co gituma dukwiriye kurushaho kugira umwete wo kwita ku byo twumviise kugira ngo tutaaza kuyoba. 2 Kuko niiba ubutumwa bwamamajwe n'abaamalayika bwari ubw'ukuri kandi abo boose banze kubukurikiza bagahaabwa igihano gikwiriye, 3 noone se tuzaarokoka dute nitwirengagiza ako gakiza gahebuuje? Umwami Yesu ubwe ni we wabanje kwamamaza ako gakiza kandi abamwuviise baahamije yuuko ari ukuri. 4 Naho Imaana yo yongereye ubuhamya bwayo ku bwabo ikoreesheje ibimenyeetso n'ibitangaaza n'ibindi bikorwa bitangaaje bitari bimwe na bimwe hamwe n'impaano z'Umwuka Weera, izo itanga nk'uko ibishaatse.
5 Imaana ntiyahaaye abaamalayika kuba abategetsi b'isi izaaza, ari yo si tuvuga. 6 Ahuubwo mu byanditswe hari ahavuga ngo,
"Maana mbese ni iki caatuma uzirikana ikiremwamuntu?
Ikiremwamuntu gusa, mbese byatuma uciitaho?"
7 Waramuremye umushira haasi y'abaamalayika akaanya gato;
wamwambitse ikamba ry'ikuzo n'icuubahiro,
8 kandi umugira umutegetsi w'ibintu byose.
Bivuga ko Imaana yahaye ikiremwamuntu gutegeka ibintu byose, kimenyeesha ngo ntaanakimwe yasize. Ariko muri ibi bihe ntibiraagaragara ko byose bitegekwa na we. 9 Nyamara tubona Yesu, waciishijwe bugufi akaba haasi y'abaamalayika kumara igihe gito, ko ari we wambitswe ikuzo n'icuubahiro ku bw'umubabaro w'urupfu yanyuzemo kugira ngo ku bw'ubuntu bw'Imaana asogongerere abantu boose urupfu. 10 Byari bikwiriye ko Imaana ari yo dukeesha kurema ibintu byose kandi ikabibeeshaho, itungaanya Yesu imunyujije mu mubabaro kugira ngo igarure abaana baayo basangire ku ikuzo ryayo. Kuko Yesu ni we ugeza abantu ku gakiza.
11 Koko reero uweeza n'abeezwa boose basangiye Se. Ni co gituma Yesu adakorwa n'isoni kubiita beene Se 12 avuga ati,
"Nzaamamaza izina ryawe kuri beene daata,
nzagusingiriza hagati y'iteeraniro ryabo."
13 Kandi arongera ati, "Imaana ni yo nziringira." Kandi ati, "Dore ndi hano hamwe n'abaana Imaana yampaaye."
14 Ubwo reero abaana bahuuje umubiri n'amaraso, Yesu na we yahuuje byose na bo kugira ngo ku bw'urupfu ashobore kurimbura umwanzi Sataani ari we ufite ubutware bw'urupfu, 15 kandi muri ubwo buryo abohoore abo boose baahoze mu bubaata ubuzima bwabo bwose babiteewe no gutiinya urupfu. 16 Kuko bisobaanutse neeza ko Yesu ataaje gufasha abaamalayika, ahuubwo ko yaaje gufasha urubyaro rwa Aburahamu. 17 Ku bw'iyo mpamvu, yagombaga guhinduka akamera nka beene Se mu buryo bwose kugira ngo abe Umuheerezabitambo Mukuru w'imbabazi kandi indahemuka ku murimo w'Imaana ngo abe impongano y'ibyaha by'abantu. 18 Ubwo na we ubwe yabanje kugeragezwa no kubabazwa, ashobora gutabaara abo boose bageragezwa.