1 Mukomeze gukundana urukundo rwa kivandimwe nk'abakristo. 2 Ntimwirengagize gucumbikira abashitsi, kuko mu gukora mutyo bamwe baakiira abaamalayika batabiizi. 3 Mwibuke abari mu bihome nk'aho namwe mwakabaaye muri na bo. Mwibuke n'abari gutootezwa nk'aho namwe mwakabaaye muri gutootezwa.
4 Abantu boose buubahe ugushingiranwa kandi uburiri bw'abashaakanye bwe kwanduzwa kuko Imaana izaaciira urubanza abasambanyi n'abaheeheesi.
5 Murinde ubuzima bwanyu mwe gukunda amashilingi kandi munyurwe n'ibyo mufite kuko Imaana yavuze iti, "Sinzaabasiga kandi sinzabateererana" 6 Ni co gituma tuvuga dushizamanga tuti,
"Uhoraho ni we mufasha wanje,
Sinzaatiinya.
Mbese ni nde wagira ico antwara?"
7 Mwibuke abayobozi baanyu ba keera baababwirije ijambo ry'Imaana. Muzirikane uko babaayeho nuuko mukurikize urugero rwo kwizeera kwabo. 8 Yesu Kristo uko yari ari ejo n'uyu munsi ni ko ari kandi ni ko azaahora iteeka ryose. 9 Ntimugateeshwe inzira n'inyigiisho z'inzaaduka z'uburyo bwinshi ngo zibateeshe kuyoboka inzira nziiza. Kuko ni byiza ko umutima usubizwamo intege n'ubuntu bw'Imaana kuruta kuubahiriza amategeko yeerekeye ibyokurya kuko n'abo bayuubahiriza ntaaco yiigeze abafasha.
10 Dufite itambiro ryo abashinzwe kureeberera ihema badafite uburenganzira bwo kurya ku bitambirwa ho. 11 Kuko imibiri y'izo nyamaswa zo amaraso yaazo yazanwaga aheera azanywe n'Umuheerezabitambo Mukuru nk'ibitambo by'ibyaha, bitwikirwa hanze y'inkambi. 12 No ku bw'iyo mpamvu, na Yesu yapfiiriye hanze y'irembo ry'itawuni nkuru kugira ngo ashobore kweza ibyaha by'abantu akoreesheje amaraso ye bwite. 13 Nuuko reero dusohoke tuje hanze y'inkambi dusangire na we agashinyaguro. 14 Kuko nta tawuni nkuru yo dufite izaabaho igihe coose hano ku isi ariko dutegereje itawuni nkuru iteguuwe kuzaaza. 15 Nooneho reero dukomeze gutambira Imaana igitambo c'ishimwe muri Kristo, ari co mbuto z'iminwa yatura ko Kristo ari Umwami. 16 Ntimwirengagize gukora ibyiza kandi no gusangira ibyo mufite kuko ibitambo nk'ibyo bishiimiisha Imaana.
17 Mwubahe abayobozi baanyu kandi mubumvire kuko barinda imitima yaanyu ubudasinziira kandi bazaatanga umwanzuro w'uwo murimo bashinzwe. Nimubuubaha, bazaakora umurimo waabo baneezeerewe ariko nimutabikora, uwo murimo bazaawukora bababaye kandi bitume hatagira ico bibamarira.
18 Mukomeze kudusengera. Twizeera tudashidiikanya yuuko dufite umutimanaama waacu utaduciira urubanza kuko twifuuza guhora dukora ibikwiriye igihe coose. 19 Kandi ndabiihanangiriza ngo murusheho kunsengera kugira ngo Imaana ingarure iwaanyu vuba.
20 Nuuko Imaana y'amahoro yo yazuuye Umwami waacu Yesu, umushumba w'intaama ukomeye, ikamuvaana mu baapfuuye ku bw'amaraso y'iseezerano ry'iteeka ryose, 21 ibagwizemo ibyiza byose kugira ngo mushobore gukora ugushaaka kw'Imaana kandi igume gukorera muri twe ibiyishiimiisha inyuriye muri Yesu Kristo. Icuubahiro kibe ica Kristo iteeka ryose. Amiina.
22 Bavandimwe ndabinginga kugira ngo mwihangaanire ijambo ryanje ryo kubahuguura kuko mbandikiye muri make. 23 Ndashaaka yuuko mumenya ko mwene daata Timoteeyo yafunguuwe kandi nangeraho vuba, tuzaazana kubasuura.
24 Muramutse abayobozi boose hamwe n'abeera boose. Abo mu Italiya bari kubaramutsa.
25 Ubuntu bw'Imaana bubaane namwe mwese.