Publicidade

Tiago 1

Indamutso

1 Njeewe Yaakobo, umugaragu w'Imaana n'Umwami Yesu Kristo,

ndabaramutsa mwebwe abantu b'Imaana bo mu bwoko cumi na bubiri bwa Isirayeli bataataaniye mu isi yoose.

Ukwizeera n'Ubuhanga

2 Bavandimwe, nimuhuura n'ibibagerageza bitandukanye, muje muneezeerwa, 3 kuko muuzi neeza yuuko kugeragezwa ko kwizeera kwanyu guteera kwihangaana. 4 Kandi mureebe ngo kwihangaana kwanyu gukomejemo ubudacoogora, kugira ngo mukure mu by'umwuka mu bwuzuye mutabuzeho na gato. 5 Niiba muri mwe hari ukeneye ubuhanga, abusabe Imaana izaabumuha, kuko Imaana iha abantu boose ku buntu. 6 Ariko ni usenga, uje wiizeera udashidiikanya na gato kuko ushidiikanya ameze nk'umuvumba wo mu nyanja ujanwa n'umuyaga aho wiishaakiye. 7 Umuntu weese umeze atyo yeekwibwira ko hari ico Nyagasani azaamuha, 8 kuko umuntu weese ushidiikanya ntawamwiringira.

Ubukene n'Ubutunzi

9 Uwiizeera Kristo weese w'umukene yiishiime igihe Imaana imushize heejuru, 10 kandi n'abatunzi biizeera Kristo biishiime igihe Imaana ibaciishije bugufi. Kuko ubutunzi bw'umukire buzaashira nk'uko ibimori byo mu murima bihunguka bigashiraho. 11 Iyo izuuba rirashe rifite ubushuhe bwinshi ryotsa ikimera, ubumori bwaco bugahunguka maze ubwiza bw'ico kimera bukabura. Uko ni ko umutunzi na we azaarinda apfa agishaakashaaka ubutunzi mu byo akora byose.

Ibigeragezo n'Ibishuko

12 Hahiirwa umuntu wiihangaanira ibimugerageza, kuko naamara gutsinda ibyo bigeragezo azaahaabwa igihembo c'ubugingo buhoraho bwo Imaana yaseezeranyije abayikunda. 13 Umuntu niyooshwa agakora icaaha, ntaakavuge ati, "Imaana ni yo inyoheje," kuko Imaana idashobora kooshwa n'ikibi cangwa ngo igire uwo ishuka. 14 Ahuubwo umuntu ashukwa n'ibyo ararikira bikamukurura maze bikamuteera ibyifuuzo bibi, 15 maze iryo rari ryamara kuba ikirenga, rigateera umuntu gukora icaaha, nuuko ico caaha kikamuuzanira urupfu.

16 Bavandimwe nkunda, ntimukabeeshwe. 17 Ubupfura bwose hamwe n'impaano itungaanye bikomooka mu ijuru ku Maana yaremye umuco wo mu ijuru. Ni yo idahinduka cangwa ngo iteere umwijima biteewe n'impindahinduka. 18 Ku bw'ubushaake bwayo, yatubyaye ubwa kabiri ikoreesheje ijambo ryayo ry'ukuri, kugira ngo tubone umwanya wa mbere mu byaremwe byose.

Kumva no Gukora

19 Bavandimwe nkunda muzirikane ibi, umuntu weese aje yiihuutira kumva, ariko atinde kuvuga kandi atinde kuraakara. 20 Kuko umuntu uraakaye adakora ibitungaaniye Imaana. 21 Nuuko reero murekeraho gukora ikibi coose n'ubugome bwose. Muganduukire Imaana kandi mwemere ijambo ryabibwe mu mitima yaanyu kuko rifite imbaraga zo gukiza ubugingo bwanyu.

22 Ntimwibeeshe ngo mwumve iryo jambo gusa, ahuubwo murishire mu bikorwa. 23 Kuko uwumva ijambo ry'Imaana gusa ntaarishire mu bikorwa, ameze nk'umuntu wiireebera mu ndorerwamo. 24 Iyo amaze kwireeba, aragenda, uwo mwanya akiibagirwa uko asa. 25 Ariko umuntu weese uzirikana itegeko ritungaanye ari ryo ritanga umudendeezo, kandi akarikomeza, atari ukuryumva gusa akaryibagirwa, ahuubwo akarikurikiza, ni we uzaabona umugisha mu byo akora byose.

26 Niiba hari uwiibwira ko ari umunyeediini ariko ntaashobore kurinda ururimi rwe, aba yiibeesha kandi idiini rye rikaba ari ntaaco rimaze. 27 Idiini ritungaaniye Imaana kandi ritagira inenge ni ugufasha imfubyi n'abapfaakazi kandi no kwirinda kutanduzwa n'iby'isi.

Veja também

Publicidade
Tiago
Ver todos os capítulos de Tiago
Bíblia Online Bíblia Online

Bíblia Online • Versão: 2026-06-16_06-50-08-