Publicidade

Tiago 3

Kurinda Ururimi

1 Bavandimwe, si ngombwa ko benshi muri mwe baaba abiigiisha. Muuzi neeza yuuko twebwe abiigiisha tuzaaciirwa urubanza rukomeye ruruta urw'abandi. 2 Kuko twese dukora inshobe nyinshi. Ariko niiba hari umuntu udashobya mu byo avuga, uwo aba ari intungaane kandi yaashobora no kugenga umubiri we woose. 3 Iyo dushize icuuma co kuyobora ifaraashi mu kanwa kaayo kugira ngo itwumvire tuyijaane iyo dushaaka, dushobora no kuyobora umubiri waayo woose. 4 Dore n'ubwato bwo mu nyanja, n'ubwo ari bunini, butwarwa n'umuyaga uhuuha caane. Ingashi ntooya caane ni yo ibwerekeza aho umusare ashaaka ngo buje. 5 Ururimi na rwo ni ko ruri, ni agace gato k'umubiri ariko rukiiraatana ibikorwa bikomeye.

Reeba ukuntu ishamba rinini ribamo ibiti byinshi ariko rigatwikwa n'akarimi gato k'umuriro. 6 Kandi koko ururimi rw'umuntu na rwo ni nk'umuriro, kandi n'isooko y'ibibi. Rwanduza umubiri woose n'ububi bwarwo. Rutwikiisha imibeereho yaacu yoose n'umuriro rurahura ikuzimu. 7 Abantu bashobora gutooza inyamaaswa n'ibiguruka, n'ibikururuka n'ibyo mu nyanja byose, 8 ariko ururimi rwo ntaamuntu washobora kurutegeka. Rwuzuye ububi budahwema n'uburozi bwica! 9 Ururimi ni rwo dukoreesha duhimbaaza Imaana Daata, kandi ni rwo tuvumiisha abantu baaremwe mu ishusho y'Imaana. 10 Amagambo yo guheesha umugisha n'amagambo yo kuvuma aturuka mu kanwa kamwe. Bavandimwe, ntibikwiriye kumera bityo. 11 Mbese amaazi meeza hamwe n'amaazi akereeta yaava mu mugezi umwe? 12 Bavandimwe, mbese igiti c'umutiini caakwera imbuto za elayo, cangwa umuzaabibu wakwera imbuto z'umutiini? Ni co kimwe isooko irimo umuunyu idashobora kuvamo amaazi meeza.

Ubwenge Buva mu Ijuru

13 Mbese ni nde muri mwe w'umunyabwenge kandi w'umuhanga? Nabigaragaze mu byo akora mu kwiciisha bugufi, mu bugwaneeza kandi n'ubuhanga. 14 Ariko niiba mu mitima yaanyu huzuyemo ishari rikabije, no kwikunda, ntimukiiraate ngo mufite ubwenge kuko muba mwibeesha. 15 Ubwenge nk'ubwo ntibuva mu ijuru, ahuubwo ni ubw'isi, na kamere y'umuntu, ndetse na Sataani. 16 Iyo abantu bafite ishari no kwikunda, habaho imidugararo n'ibikorwa bibi by'uburyo bwose. 17 Ariko ubwenge buva mu ijuru ni ubuziranenge, ni ubw'amahoro, ni ubw'ineeza, bwemera kugirwa inaama, bwuzuye imbabazi, bwera imbuto z'ibikorwa byiza, ntibugira aho bubogamiye kandi ntibugira uburyarya. 18 Kandi iyo umunyamahoro aheesheje abandi amahoro, havamo umusaaruro wo gukiraanuka.

Veja também

Publicidade
Tiago
Ver todos os capítulos de Tiago
Bíblia Online Bíblia Online

Bíblia Online • Versão: 2026-06-15_21-32-39-