Publicidade

Tiago 2

Kwamagana Ivanguura

1 Bavandimwe, nk'abantu biizeera Umwami Yesu Kristo ari we Nyirikuzo, ntimukwiriye kuvanguura murobaanura ku butoni. 2 Mbese umuntu wambaye imyambaro y'agaciiro kanini n'impeta y'izaahabu mu rutoki aje mu iteeraniro ryanyu, maze hakaaza n'umukene wambaye imyambaro y'ibishwangi, 3 nuuko reero amaaso mu kayahanga uwambaye imyambaro y'agaciiro kanini akaba ari we mwakiira muvuga muti, "Mwicare aha heeza," naho wa mukene wambaye imyambaro y'ibishwangi mukamubwira muti, "Weeho hagarara hariiya cangwa wiicare haasi." 4 Mukoze mutyo muba mwizanyemo amacaakubiri kandi mukaba abacaamanza bateekereza ibidakwiriye.

5 Nimwumve bavandimwe nkunda, Imaana yatooranyije abakene bo muri iyi si kugira ngo babe abatunzi mu kwizeera kandi babe abaragwa b'Ubwami Imaana yaseezeranyije abayikunda. 6 Ariko dore mwebwe musuuzugura abakene. Abakire si bo babakandamiza, bakabajaana imbere y'umucamanza? 7 Abakire si bo basebya izina ryiza rya Kristo mwitiriwe?

8 Nyamara niiba mukurikiza itegeko nk'uko byanditswe ngo, "Ukunde mugenzi waawe nk'uko wiikunda", muba mukoze neeza. 9 Ariko niiba murobaanura abantu ku butoni, muba mukoze icaaha kandi mugashinjwa n'itegeko ko mwaryishe. 10 Umuntu weese wuubahiriza amategeko yoose agateeshuka kuri rimwe aba ayiishe yoose. 11 Kuko uwavuze ati, "Ntuugasambane" ni we wavuze ati, "Ntuukiice." Niiba reero udasambana ariko ukiica na bwo uba wiishe amategeko yoose. 12 Muje muvuga kandi mukore nk'abantu baazi neeza ko Imaana izaabaciira urubanza ikurikije amategeko azanira abantu umudendeezo. 13 Kuko Imaana itazaagirira imbabazi umuntu weese utagirira abandi imbabazi. Ariko umuntu weese ugira imbabazi na we Imaana izaamugirira imbabazi ku munsi w'urubanza.

Ukwizeera Kutagira Ibikorwa kuba Gupfuuye

14 Bavandimwe, byamarira iki umuntu uvuga ko afite kwizeera kandi kutarangwa n'ibikorwa? Mbese uko kwizeera kwashobora kumukiza? 15 Niiba hari umuvandimwe udafite ico kwambara cangwa ico kurya gihaagije, 16 maze hakagira umwe muri mwe umubwira ati, "Genda amahoro, wambare ushuuhe, urye kandi uhaage." Ayo magambo aba amaze iki utamuhaaye ibyo akeneye? 17 Bityo reero, ukwizeera koonyine kudafite ibikorwa kuba gupfuuye.

18 Ariko umuntu ashobora kuvuga ati, "Wowe ufite ukwizeera naho njeewe mfite ibikorwa." Nyereka kwizeera kwawe kutagira ibikorwa, nanje nkwereke ibikorwa bigaragaza ukwizeera kwanje. 19 Mbese wemera ko hariho Imaana imwe rukumbi? Ni byiza rwose! Ariko n'abadayimooni barabyemera ndetse bagahinda umushitsi. 20 Wa mupfaapfa we, ntureeba ko kwizeera kutagira ibikorwa ari ntaaco kumaze? 21 Mbese sogokuruza Aburahamu ntiyatsindishirijwe n'ibikorwa ubwo yagiiye gutamba umwana we Isaaka ku gicaaniro? 22 Ntuureeba ko kwizeera kwe kwagendanaga n'ibikorwa bye, kandi kwizeera kwe kujuririjwe n'ibikorwa bye? 23 Kandi ibyanditswe byarasohoye ngo, "Aburahamu yiizeeye Imaana kandi ku bwo kwizeera kwe Imaana imwemera nk'intungaane," bityo reero, Aburahamu yitwa inshuti y'Imaana. 24 Murabona reero ko umuntu adatsindishirizwa no kwizeera byonyine ahuubwo ko atsindishirizwa n'ibikorwa bye.

25 Ni na ko byagendeye Rahabu wari indaya, yatsindishirijwe n'ibikorwa bye, ubwo yacumbikiye abagabo b'Abiisirayeli baari baaje gutata, akabafasha gutoroka, abanyujije mu yindi nzira.

26 Nuuko reero nk'uko umubiri udafite umwuka uba upfuuye, ni na ko kwizeera kutagira ibikorwa kuba gupfuuye.

Veja também

Publicidade
Tiago
Ver todos os capítulos de Tiago
Bíblia Online Bíblia Online

Bíblia Online • Versão: 2026-06-15_21-32-39-