1 Mbese ibiteera intonganya n'intambara muri mwe ni ibiki? Aho ntibiterwa n'ibyifuuzo byo kwineezeeza bibarimo? 2 Murararikira, ariko ntimugire ico mubona bigatuma mwica. Mukararikira ibyo mudashobora kugeraho, bikabaazanira gutongana no kurwana. Ntibona ico mushaaka kuko mutagisaba Imaana. 3 Kandi n'iyo musabye ntaaco mubona kuko musaba mugamije ibyifuuzo bibi, mushaaka ibyo kuneezeeza irari ryanyu. 4 Yemwe bantu batiringirwa mwe, ntimuuzi yuuko gukunda iby'isi bituma uba umwanzi w'Imaana? Umuntu weese uhitamo gukunda ibineezeeza by'isi aba abaaye umwanzi w'Imaana. 5 Mbese muteekereza ko ibyanditswe bivuga ngo, "Imaana yashizemo umwuka wuzuye kurarikiira," byandikiwe ubusa? 6 Ariko nuubwo bimeze bityo, Imaana irushaho kutugirira imbabazi. Ibyanditswe biravuga biti, "Imaana irwanya abiibone, ariko ikagirira ubuntu abiiciisha bugufi."
7 Nuuko reero, muganduukire Imaana, murwanye Sataani, na we azaabahunga. 8 Nimwegeere Imaana na yo izabeegeera. Nimusukuure ibiganza byanyu mwabanyabyaha mwe, mweze imitima yaanyu mwaryarya mwe. 9 Nimuganye, mushavure kandi murire. Amaseka yaanyu ahinduke amarira kandi n'umuneezeero waanyu uhinduke agahinda. 10 Nimwiciishe bugufi imbere ya Nyagasani ni bwo izaabashira heejuru.
11 Bavandimwe, ntimugasebanye. Umuntu weese usebya undi cangwa akamuciira urubanza aba asebya amategeko kandi aciiriye amategeko urubanza. Ariko nuuciira amategeko urubanza ntaabwo uba uyakurikije, ahuubwo uba wiigize umucaamanza. 12 Imaana yoonyine ni yo itanga amategeko kandi igaca n'imanza. Ni yo yoonyine ishobora gukiza kandi ikarimbura. Wowe wiibwira ko uri nde waaciira mugenzi waawe urubanza?
13 Nimwumve yemwe bantu bavuga muti, "Uyu munsi cangwa ejo, tuzaaja mu tawuni ruunaaka tumareyo umwaka, ducuruuze kandi tubone inyungu," 14 nyamara mudateekereje uko ubuzima bwanyu buzaabaho ejo. Mumeze nk'igiho kigaragara umwanya muto kigaheerako kikaamuuka. 15 Ahuubwo mwari mukwiriye kuvuga muti, "Nyagasani naabikunda tuzaabaho dukore ibi na biriiya." 16 Ariko mwishira heejuru mwiraata. Nyamara ubwo bwiraasi ni bubi.
17 Nuuko reero umuntu uzi ico gukora gikwiriye maze ntaagikore, aba acumuye.