Publicidade

Tiago 5

Kwamagirira Abakire

1 Nimwumve mwa bakire mwe, nimurire kandi muborooge kuko mugiiye kugira ibyago. 2 Ubutunzi bwanyu bwaraboze n'imyambaro yaanyu iriiwe n'ibiseesamuzinga. 3 Izaahabu hamwe n'ifeeza zaanyu ziriiwe n'ingese. Kandi gukereba kwazo ni ko kuzaabashinja, kurye imibiri yaanyu nk'umuriro. Mwabiikiye ubutunzi bwanyu iminsi y'imperuka. 4 Nimwumve! Ibihembo by'abakozi baasaaruuye imirima yaanyu mwarabibimye. Dore barataka caane, kandi Imaana Nyiringabo yumviise gutaka kwabo. 5 Mwatuuye muri iyi si mudamaraye, muriishiima, maze mukora ibyo mushaaka byose. Aho bigeze mumeze nk'ibimasa bibyibushe bitegereje kubaagwa. 6 Mwaciiriye intungaane urwo gupfa, ntizaabarwanya, muraziica.

Kwihangaana hamwe no Gusenga

7 Nuuko bavandimwe nkunda, mwihangaane kugeza aho Umwami Yesu azaazira. Nimureebe ukuntu umuhinzi yiihangaana ategereza imyaka yabibye mu butaka kugira ngo yeere. Ayitegereza yiihangaanye kugeza igihe izaabonera imvura y'urugaryi n'iy'itumba. 8 Namwe reero nimutegereze mwihangaanye, mukomeze kugira ibyiringiro kuko kuuza k'Umwami Yesu kwegeereje.

9 Bavandimwe, ntihagire uwiitotombera undi kugira ngo mudaciirwa urubanza. Dore umucaamanza ari bugufi. 10 Bakundwa, kubyerekeye kubabazwa no kwihangaana, reka abahanuuzi b'Imaana batubeere urugero kuri byo. 11 Abo twita abanyamahiirwe ni abo biihangaanye. Mwumviise ibyo kwihangaana kwa Yobu, kandi muuzi ibyo Nyagasani yamukoreye haanyuma. Kuko Uhoraho ni umunyambabazi kandi afite impuhwe nyinshi.

12 Ariko bavandimwe, ikiruta byose ni iki; ntimukarahire ijuru cangwa isi, cangwa n'indi ndahiro yoose, ahuubwo muje muvuga muti, "Yeego" niiba ari "Yeego" cangwa se, "Oya" niiba ari "Oya" kugira ngo mudaciirwaho iteeka.

13 Mbese hari ubabaye muri mwe? Ni asenge Imaana. Hariho uneezeerewe? Ni aririmbe indirimbo zo guhimbaza Imaana. 14 Muri mwe harimo urwaye? Ni ahamagaze abakuru b'itoorero bamusengere kandi bamusiige amavuta bakoreesheje ububaasha baahaawe na Nyagasani. 15 Kandi nibasengera umurwayi biizeeye, Nyagasani azaamukiza amuzaahuure. Nuubwo yaaba yarakoze ibyaha, Imaana izaabimubabarira. 16 Mwaturirane ibyaha byanyu kandi musabirane kugira ngo mukire. Isengeesho ry'umuntu w'intungaane rigira ububaasha, kandi Imaana irikoreesha umurimo waayo. 17 Dore Eliya yari umuntu nka twe, asenga n'umwete kugira ngo imvura itagwa, haanyuma koko imvura imara imyaka itatu n'ameezi atandatu itagwa. 18 Arongera asenga Imaana koohereza imvura, nuuko ijuru riguusha imvura ubutaka bwera imbuto zaabwo.

19 Bavandimwe, niiba hari umuntu muri mwe wayobye akava mu nzira y'ukuri, nuuko undi muntu akamuyobora akagaruka, 20 mukwiriye kumenya yuuko ugaruye umunyabyaha, akamukuura mu nzira yari yarayobeyemo, azaaba akijije ubugingo bw'uwo munyabyaha urupfu kandi atume ababarirwa ibyaha bye byose.

Veja também

Publicidade
Tiago
Ver todos os capítulos de Tiago
Bíblia Online Bíblia Online

Bíblia Online • Versão: 2026-06-15_21-32-39-