1 Njeewe Peetero, intumwa ya Yesu Kristo,
ndabandikiye mwebwe abo Imaana yatooranyije, bari mu buhungiro baataataaniye mu bice bya Ponto, Galatiya, Kapadokiya, Asiya hamwe na Bituniya. 2 Imaana Daata yabatooranyije nk'uko yari yarabiteguuye kandi mwezwa n'Umwuka Weera kugira ngo mwumvire Yesu Kristo kandi mwezwe n'amaraso ye.
Ubuntu n'amahoro bigwire muri mwe.
3 Nihasingizwe Imaana, ari we Se w'Umwami waacu Yesu Kristo! Ku bw'imbabazi zaayo nyinshi, yaduhaaye ubugingo busha ubwo yazuuye Kristo Yesu mu baapfuuye. Ubu nibwo butwuzuzamo ibyiringiro bizima, 4 kugira ngo tuzaabone imigisha idashobora kwangirika, kwandura cangwa gucucuka, iyo mwabiikiwe mu ijuru. 5 Kwizeera Imaana kwanyu gutuma murindwa n'ububaasha bwayo kugeza ubwo muzaabona agakiza kaateguuwe kuzaahishuurwa mu gihe c'imperuuka.
6 Nimwishiime ku bw'ibyo reero, n'ubwo byaba ngombwa ko ubu mubabazwa n'ibibagerageza umwanya muto. 7 Ibyo bigeragezo bigamije guhamya ko kwizeera kwanyu ari uk'ukuri. Ni izaahabu yangirika ikebereeshwa umuriro, ni na ko kwizeera kwanyu gusumbya izaahabu agaciiro kugomba kugeragezwa kugira ngo kurame. Nuuko muzaahaabwa ishimwe n'ikuzo, n'icuubahiro igihe Yesu Kristo azaagaragazwa. 8 Kristo we muramukunda n'ubwo mutaraamubona, kandi n'ubwo mutaamubona ubu, muramwizeera kandi mufite ibyishiimo bitarondooreka, 9 kuko muba mwakiira ibihembo byo kwizeera kwanyu, ari ko gakiza k'ubugingo bwanyu.
10 Ibyerekeye ako gakiza, ni byo abahanuuzi baagerageje gukurikirana no gucondooza maze bahanuura ibyerekeye ubuntu Imaana yari kuzaabagirira. 11 Baagerageje gucondooza ngo bamenye igihe bizaabeera n'uko bizaaba bimeze igihe Umwuka wa Kristo uri muri bo yabeeretse abahamiriza mbere y'igihe ababwira ibyo kubabazwa kwa Kristo n'ikuzo rye rihebuuje azaahaabwa nyuma yaho. 12 Imaana yahishuuriye abo bahanuuzi yuuko batiikorera ubwabo ahuubwo ko ari mwe bakorera. Ibyo ni byo mumaze kubwirwa n'abaababwirije Inkuru nziiza bayobowe n'Umwuka Weera uva mu ijuru. Ibi ni byo abaamalayika na bo biifuuza kumenya.
13 Nuuko reero ni mwiteguure, kandi mwirinde, mushire ibyiringiro byanyu ku migisha Yesu Kristo azaabaha igihe azaagaragazwa. 14 Nimube nk'abaana bumvira, kandi mureke gukurikiza irari mwari mufite keera mukiri mu bujiji. 15 Ahuubwo nk'uko uwabahamagaye ari uweera, namwe ubwanyu mube abeera mu migenzereze yaanyu yoose. 16 Kuko ibyanditswe bivuga biti, "Nimube abeera, kuko ndi uweera."
17 Ubwo mwiyambaza Imaana muyita So, ari we uciira abantu boose urubanza atarobaanura ahuubwo agendera kumikorere yaabo, muje mumutiinya mu minsi musigaranye hano ku isi. 18 Muuzi yuuko ibyo mwacungujwe ngo muve mu ngeso mbi zaanyu mwarazwe na ba sogokuruza baanyu atari ibintu bita agaciiro nk'ifeeza cangwa izaahabu, 19 ahuubwo mwacungujwe amaraso ya Kristo y'igiciiro cinshi, nk'ay'umwana w'intaama utagira inenge cangwa ubwandu. 20 Imaana yari yaratooranyije Kristo isi itaraaremwa, ariko iza kumugaragaza muri ibi bihe bya nyuma ku bwanyu. 21 Kristo ni we utuma mwemera Imaana yamuzuuye mu baapfuuye kandi imuha ikuzo kugira ngo kwizeera kwanyu n'ibyiringiro byanyu bishingire ku Maana.
22 Noone reero ubwo mwejejwe mu mitima yaanyu ku bwo kumvira ukuri kugira ngo mugire urukundo nyaarwo rwa kivandimwe, nimukundane caane mubikuuye ku mutima. 23 Kuko mu ijambo ry'Imaana rizima kandi rihoraho iteeka, mwavuutse bundi busha mutaabyawe n'imbuto ibora, ahuubwo mubyawe n'imbuto ihoraho iteeka. 24 Kandi byanditswe ngo,
"Abari mu mubiri boose bameze nk'ibyatsi
kandi ikuzo ryabo rikaba nk'iry'ibimori by'ibyatsi.
Ibyatsi biraraba,
n'ibimori bigahunguka,
25 ariko ijambo ry'Uhoraho rizaahoraho iteeka."
Iri jambo reero ni ryo Nkuru Nziiza mwamenyeeshejwe.