1 Nooneho reero ubwo Kristo yababajwe mu mubiri, namwe mugomba kwikomereza kuri ico giteekerezo kuko umuntu weese ubabazwa mu mubiri aba atandukanye n'icaaha. 2 Uheereye ubu reero mugomba kumara iminsi mushigaje muri ubu buzima mudategekwa n'irari ry'umubiri ahuubwo mukurikiza ibyo Imaana ishaaka. 3 Mumaze igihe gihaagije mukora ibyo abataazi Imaana bakunda gukora, no kugira ingeso mbi zoose, n'irari, ubusinzi, kwineezeeza mubyo kunywa n'ubuheeheesi, hamwe n'imihango igayitse yo gusenga ibigirwamaana. 4 Noone ubu abo mwabikoranaga batangazwa no kubona mutagifatanya na bo mu ngeso mbi zikabije, bigatuma babasebya. 5 Nyamara bazaatanga umwanzuro imbere y'Imaana, yo yiiteguuye guciira urubanza abazima n'abaapfuuye. 6 Ni yo mpamvu abaapfuuye na bo baabwirijwe ubwo Butumwa Bwiza, kugira ngo n'ubwo baaciiriwe urubanza bakiri mu mubiri nka buri umwe, ni babaho mu buryo bw'Umwuka, babeho nk'Imaana.
7 Iheerezo rya byose riri haafi. Nuuko reero mwifate kandi mube maaso kugira ngo mushobore gusenga neeza. 8 Ikiruta byose, mukundane urukundo rudashira, kuko urukundo rutwikiira ibyaha byinshi. 9 Muje mugirirana ubupfura mutiinuubwa. 10 Buri umwe abe umureeberezi mwiza wo kurinda impaano zitandukanye Imaana yabahaaye, muzikoreeshe kugira ngo zungukire buri umwe nk'uko n'Imaana yazibahaaye. 11 Umuntu weese uvuga, agomba kuvuga nk'uvuga amagambo y'Imaana nyaayo, kandi uheereza agomba kubikora n'imbaraga Imaana itanga kugira ngo Imaana ihaabwe ikuzo mu bintu byose muri Kristo Yesu. N'ihaabwe ikuzo n'ububaasha uko ibihe bisimbuurana iteeka. Amiina.
12 Bakundwa, ntimugatangaazwe n'ibigeragezo bibabaza mucamo muri iki gihe, nk'aho ari ibidasanzwe bibagwiriye. 13 Ahuubwo muneezeezwe n'uko mufatanyije imibabaro ya Kristo, kugira ngo namwe muzaaneezeerwe bihebuuje igihe ikuzo rye rizaagaragazwa. 14 Nimutukwa muhoorwa izina rya Kristo, murahiirwa kuko Umwuka w'ikuzo ari wo Mwuka w'Imaana uba ubariho. 15 Ariko nihagira umuntu muri mwe ubabazwa, ntakababazwe kubeera ko ari umwicanyi, umujuura, umugiranaabi, cangwa ngo azire kwivanga mu by'abandi. 16 Ariko nihagira uwo muri mwe ubabazwa kuko ari umukristo, ntibikamukoze isoni, ahuubwo aheeshe Imaana ikuzo kuko ari umukristo.
17 Kuko igihe co guca urubanza kirageze kandi rubanjirije ab'umuryango w'Imaana. Noone se ubwo rubanjirije muri twe, iheerezo ry'abatumvira Ubutumwa Bwiza bw'Imaana rizaamera rite? 18 Kandi nk'uko ibyanditswe bivuga ngo,
"Niiba bikomereye intungaane gukizwa,
bizaagendera bite abatuubaha Imaana n'abanyabyaha?"
19 Noone reero, reka abo bababazwa bahoorwa gukora ibyo Imaana ishaaka, biiragize Umuremyi udahemuka, kandi bakomeza gukora ibyiza.