1 Nuuko reero ni co kimwe namwe bagore, muje mwumvira abagabo baanyu, kugira ngo n'ubwo bamwe muri bo baaba batiizeera ijambo ry'Imaana, babaashe guhindurwa ari nta co babwiwe, ahuubwo babiteewe n'imigenzereze myiza y'abagore baabo, 2 baboonye imyifatire yaanyu itungaanye hamwe n'uko mwiyubaha. 3 Umurimbo waanyu weekuba uw'inyuma ngo musibe imisatsi yaanyu, no kwambara imitaako y'izaahabu cangwa imyenda y'akarusho. 4 Ahuubwo umurimbo waanyu ube uwo mu mutima, ari wo murimbo ugaragaza ubwiza buhoraho, ubugwaneeza n'ubucureera ufite agaciiro kenshi imbere y'Imaana. 5 Uku ni ko byahoze na keera. Abagore b'intungaane biiringiraga Imaana, bakiirimbiisha kumvira abagabo baabo. 6 Na Saara yuubahaga Aburahamu akamwita umutware we. Namwe muba mubaaye abakoobwa be igihe mukora neeza mudatiinya ikibakanga icaari co coose.
7 Ni co kimwe namwe bagabo, mwite ku bagore baanyu mu gihe muri kumwe mu buzima bwanyu, mubuubaha kuko ari igitsina gifite intege nke, kandi na bo ni abaragwa b'impaano nziiza y'ubugingo buhoraho. Mukore ibyo kugira ngo hatagira igitangiira amasengeesho yaanyu.
8 Ahasigaye, ni muhuuze imitima, mugirirane impuhwe, mukundane, mugire umutima wiiyoroheje kandi mwiciishe bugufi mu biteekerezo. 9 Ntimukiituure inaabi mwagiriwe cangwa ngo musubize ababatuka, ahuubwo mwifuurize imigisha ababagenza batyo. Kuko iki ni co mwahamagariwe, kugira ngo muragwe umugisha. 10 Nk'uko ibyanditswe bivuga biti,
"Ushaaka ubugingo bwiza
no kubona igihe ciiza,
ni arinde ururimi rwe rutavuga ikibi
kandi arinde n'iminwa ye kugira ngo itavuga ibinyoma.
11 Ni ahinduke ave mu byaha akore ibyiza.
Ni ashaakiishe amahoro kandi ayaharanire.
12 Kuko Uhoraho ahoza ijiisho rye kubakiraanutsi,
kandi yumva amasengeesho yaabo.
Ariko areeba igitsuuri inkozi z'ibibi."
13 Mbese ubu ni nde uzaabagirira naabi nimuba mufite umwete wo gukora ibyiza? 14 Ariko nuubwo mwababazwa ku bwo gukora ibishitse, mwabona umugisha. Ntimugatiinye ibyo babakangiisha, kandi ntimugahagarike imitima. 15 Nimwubahe Kristo mu mitima yaanyu ababeere Umwami. Muhore mwiteguuye gusubiza umuntu weese usaba ibisobaanuro by'ibyiringiro mufite, 16 kandi mubikorane kwiciisha bugufi no kuubaha. Mugire umutima ukeeye, kugira ngo nibabasebya, abo babatuka babaryoza imyifatire yaanyu myiza muri Kristo bazaakorwe n'isoni. 17 Kuko icaaruta n'ukubabazwa ku bwo gukora ibyiza, niiba uko kubabazwa ari ubushaake bw'Imaana, kuruta kubabazwa ku bwo gukora ibibi. 18 Kuko Kristo na we yababajwe rimwe ku bw'ibyaha bya boose, we yari intungaane apfiira abanyabyaha, kugira ngo abahuuze n'Imaana. Yiishwe mu buryo bw'umubiri, ariko ahindurwa muzima mu mwuka, 19 nuuko aja kubwiriza imyuka yari imbohe. 20 Iyi yari ya myuka y'abo batumviye Imaana ubwo yayiihangaaniraga mu minsi yo Nowa yuubakaga ubwato bunini. Abantu bake bagera ku munaane nibo baarokowe n'amaazi. 21 Kandi ayo maazi ni ikimenyeetso c'umubatizo weerekana ko mukijijwe. Si ugukurwaho umwanda ku mubiri, ahuubwo n'iseezeerano uba ukoreye Imaana n'umutima ukeeye. Uwo mubatizo ni wo ubakiza ku bw'izuuka rya Kristo Yesu, 22 wazaamuutse akaja mu ijuru kandi akaba yiicaye iburyo bw'Imaana. Ni we urigutegeka abaamalayika n'abafite ubushobozi n'imbaraga mu ijuru.