1 Njeewe umwe mu bakuru b'itooreero kandi umuhamya w'ibyo kubabazwa kwa Kristo, nkaba nzaagabana ku mugabane w'ikuzo tuzaagaragarizwa, ndihanangiriza abakuru b'itooreero bari muri mwe 2 kuragira umukumbi mwaragijwe n'Imaana kandi muwiteho mutiinuubwa ahuubwo n'umutima ukunze nk'uko Imaana ishaaka ngo mubikore. Mukore umurimo waanyu mutiishaakira inyungu ahuubwo mubyitangiye. 3 Ntimutegekeeshe igitugu abo mushinzwe kuyobora, ahuubwo mubeere uwo mukumbi icokureeberaho. 4 Nuuko igihe mukuru w'abashumba aziigaragaza, muzaahaabwa ikamba ry'ikuzo ritangirika.
5 Namwe abakiri bato, mukwiriye kumvira abakuru, kandi mwese mukwiriye guca bugufi muri byose mukora hamwe, nk'uko ibyanditswe bivuga ngo,
"Imaana irwanya abiibone,
ariko igaha umugisha abaca bugufi."
6 Nuuko reero mwiciishe bugufi imbere y'Imaana nyir'ububaasha kugira ngo igihe ni kigera izaabashire heejuru. 7 Muyeegurire ibibahagaritsa imitima byose, kuko ibiitaho.
8 Mwirinde kandi mube maaso, kuko umwanzi waanyu Sataani ahora azereera nk'intare itontoma ishaaka uwo ya conshomera. 9 Mumurwanye kandi mushikame mu kwizeera kuko muuzi yuuko abavandimwe baanyu ku isi yoose bari kunyura mu mubabaro nk'uwo. 10 Kandi nimumara kubabazwa akaanya gato, Imaana nyir'ubuntu bwose, yabahamagariye kuba mu ikuzo rihoraho muri Kristo, izaabasubiza imbaraga ibashigikire, ibakomeze kandi ibahe urufatiro rukomeye. 11 Ubutware bube ubwayo iteeka ryose, Amiina.
12 Mbandikiye aya magambo make mfashijwe na Silaasi, wo njaana nk'umuvandimwe muri Kristo w'intahemuka. Nanditse nshaaka kubakomeza no kubeemeza ko ubu ari ubuntu bw'Imaana nyaabwo. Nimububemo mushikamye.
13 Ab'itoorero ry'i Babilooni, baatooranyijwe nkamwe kandi na Mariko umwana wanje barabataasha. 14 Nimuhaane indamutso y'urukundo.
Amahoro abe muri mwe mwese abari muri Kristo.