1 Nuuko reero nimwikuureho ikibi coose, mwekongera kubeesha cangwa ngo mugire uburyarya cangwa ishari no gutukana. 2 Mumere nk'abaana bakimara kuvuuka, muje muhora mwifuuza amata meeza y'Umwuka ari ryo jambo ry'Imaana, kugira ngo atume mukurira mu gakiza 3 niiba koko mwarasogongeyeho mukumva ubwo bwiza bwa Nyagasani.
4 Nimumuuzeho, ni we buye rizima ryanzwe n'abantu ariko rigatooranywa n'Imaana nk'irifite agaciiro gakomeye mu maaso yaayo. 5 Nimuuze nk'amabuye mazima maze mukoreeshwe mu kuubaka inzu y'Umwuka, kugira ngo mube ubwoko bw'abatambyi beera, batamba ibitambo Imaana ishiima muri Kristo Yesu bayobowe n'Umwuka. 6 Nk'uko ibyanditswe bivuga biti,
"Dore nshize muri Siyoni ibuye natooranyije,
ngo ribabeere iryo gukomeza imfuruka, ry'agaciiro kenshi,
Kandi umwizeera weese ntaabwo azaakozwa isoni."
7 Mwebwe abeemeye Kristo, muzi yuuko ari uw'agaciiro kenshi, naho abo bateemere bizaababeera nk'uko byanditswe ngo,
"Ibuye abuubatsi banze
ni ryo ryabaaye iry'akamaro gakomeye,"
8 kandi ngo,
"Iryo ni ryo buye rizaasiitaaza abantu,
n'urutare ruzaabaguusha."
Basiitaazwa n'uko banze kumva ijambo rye nk'uko baari baarabigenewe.
9 Ariko mwebweho muri ubwoko bwatooranyijwe. Muri abatambyi b'Umwami, kandi ishanga ryera, kugira ngo mwamamaze ibikorwa bitangaaje by'uwabahamagaye kuva mu mwijima mukagera mu muco w'agatangaza.
10 Mbere ntimwari ubwoko bw'Imaana,
ariko ubu muri ubwoko bwayo,
Mbere ntimwari mwakagiriwe impuhwe,
ariko ubu mwarazigiriwe.
11 Bakundwa, ndabihanangiriza, nk'abanyamahanga kandi abagenzi kuri iyi si, kugira ngo mwirinde irari muteerwa n'umubiri rigahora rirwanya ubugingo. 12 Mugire imyifatire myiza mu banyamahanga, kugira ngo n'ubwo babasebya nk'aho muri inkozi z'ibibi, babone imirimo yaanyu myiza nuuko bahe Imaana ikuzo igihe izaazira guca urubanza.
13 Kubwo kuubaha Nyagasani, muje mwumvira ubutegetsi bwose bwashizweho n'abantu, yaba umwami nyir'igihugu, 14 cangwa abatware bategeka na we, bo atuma guhana abakora ibidashitse no guhemba abakora ibishitse. 15 Kuko ni bwo bushaake bw'Imaana kugira ngo mu gukora ibyiza mucecekeeshe ubujiji bw'abapfaapfa. 16 Mwe nk'abagaragu b'Imaana, nimubeho nk'abantu bafite umudendeezo, ariko ntimuhindure uwo mudendeezo waanyu urwitwazo rwo gukora ibibi. 17 Nimwubahe abantu boose, mukunde umuryango w'abizeera, mwubahe Imaana kandi muhe umwami icuubahiro.
18 Bagaragu, nimwumvire ba shoobuja kandi mubuubahe mubikuuye ku mutima, kandi atari abeeza n'ababagirira ineeza gusa ahuubwo n'abo babafata naabi. 19 Imaana izaabibashiimira nimwihangaanira imibabaro no kubabazwa ku bwayo. 20 Niiba mwihangaanira gukubitwa babaryoza gukora ibibi, muzaabibonamo nyungu ki? Ariko nimwihangaanira kubabazwa mukora ibishitse muzaashimwa n'Imaana. 21 Kandi ni co mwahamagariwe, kuko Kristo yababajwe ku bwanyu, abasigira urugero kugira ngo mugere ibirenge byanyu mu bye. 22 Ntaacaaha yakoze, kandi ntiyiigeze avuga ibinyoma. 23 Ubwo yatukwaga, ntaawe yiigeze asubiza naabi, kandi ubwo yababazwaga, ntaawe yiigeze akangiisha, ahuubwo yiiragije Imaana, ari yo mucaamanza utabeera. 24 We ubwe yiikoreye ibyaha byacu mu mubiri we abibambanwa ku musaraba kugira ngo tuve mu byaha tubeho mu butungaane. Ibikomere bye ni byo byabakijije. 25 Kuko mwari mwarazimiye nk'intaama, ariko ubu mugarukiye umushumba kandi umurinzi w'ubugingo bwanyu.