1 Nuuko bavandimwe, ibisigaye turabinginga tubahuguura mu izina ry'Umwami waacu Yesu kugira ngo nk'uko twabiigiishije mwifate mu buryo bushiimiisha Imaana, nk'uko musanzwe mubikora, ariko ubu reero mukwiriye kurushaho. 2 Muuzi neeza ibyo twabiigiishije ku bw'ububaasha twahaawe n'Umwami Yesu. 3 Ico Imaana ibashaakaho ni ukwezwa kwanyu, mukiirinda ubusambanyi, 4 buri muntu akamenya kurinda umubiri we mu buryo butungaanye kandi bwiyubashe, 5 mudatwarwa n'irari nk'uko abantu bataazi Imaana babigenza. 6 Kandi ntihakagire umuntu weese ugirira naabi umukristo mugenzi we cangwa ngo amurimanganye. Ibi twabibabwiye mbere kandi tubaamagirira twihanikiiriye, ko Nyagasani azaahana abakora ibyo. 7 Kuko Imaana itaaduhamagariye ubukozi bw'ibibi, ahuubwo yaduhamagariye ubutungaane. 8 Ni co gituma umuntu weese usuzugura ibyo twiigiisha, ataba asuzuguye ububaasha bw'umuntu, ahuubwo aba asuuzuguye Imaana ibaha Umwuka waayo Weera.
9 Ibyerekeye urukundo rwa kivandimwe, ntimugomba kubyandikirwa, kuko mwe ubwanyu Imaana ni yo yabiigiishije gukundana. 10 Kandi ni koko mukunda abiizeera boose bari muri Makedooniya, turabahuuguura kugira ngo mukomeze gukora mutyo ndetse murusheho. 11 Mugire umwete wo kuja mutuuza, mukore ibibareeba, kandi mukoreeshe amaboko yaanyu, nk'uko twababwiye. 12 Bityo reero muziiheesha agaciiro mu batiizeera, kandi mudafite ico mukennye.
13 Bavandimwe, dushaaka ko mumenya ibyerekeye abaasinziiriye kugira ngo mutababara nk'abandi badafite ibyiringiro. 14 Ubwo twemera ko Yesu yapfuuye kandi yazuutse, abe ari ko twemera ko Imaana izaazana abaapfuuye beemera Yesu.
15 Ico tubabwira ubu n'ijambo rya Nyagasani yuuko twebwe abiizeera bakiriho, baasigaye kugeza ubwo Umwami azaazira, tutazabanziriza na hato abaasinziriye. 16 Kuko Nyagasani ubwe, azaategeka n'ijwi riranguruye hamwe n'ijwi rya malayika mukuru, niry'impanda y'Imaana, nuuko abaapfuuye biizeeye Kristo abe ari bo babanza kuzuuka. 17 Haanyuma, naatwe abazaaba bakiriho muri ico gihe, tujaananwe na bo mu bicu gusanganira Umwami mu kireere. Bityo tuzaabaane na Nyagasani iteeka ryose. 18 Nuuko reero muje muhumurizanya muri ayo magambo.