Publicidade

1 Tessalonicenses 2

Ubuheereza bwa Pawulo i Teesalonike

1 Bavandimwe, ubwanyu muuzi yuuko kuuza kubasuura kwacu kutaabaaye imfaabusa. 2 Nuubwo twamaze kubabazwa no guhemurirwa i Filipi nk'uko mubiizi, Imaana yaduhaaye ubutwari bwo kubabwira Ubutumwa Bwiza bwayo nuubwo abantu benshi baaduhakanyaga. 3 Inyigiisho zaacu muri mwe ntaabwo zishingiye ku buyobe cangwa imigambi mibi, cangwa ngo tugire uwo tubeesha. 4 Ahuubwo yaboonye ko tubikwiriye, iduha umurimo wo kuvuga Ubutumwa Bwiza, ntitubuvugira gushiimiisha abantu, ahuubwo ni ugushiimiisha Imaana yo ireeba ibiri mu mitima yaacu. 5 Nk'uko mubiizi ntitwigeze kubabwira amagambo yo kuryosha inkuru kandi Imaana izi yuuko tutaabiihishemo ngo tugirire ibyanyu umururu. 6 Nta na rimwe twigeze dushaaka gushimwa n'abantu, haaba muri mwe cangwa mu bandi, 7 nuubwo twe nk'intumwa za Kristo twagombaga kugira ibyo tubasaba. Ariko twiciishije bugufi muri mwe nk'uko umubyeyi areeberera abaana be. 8 Ku bw'urukundo rwinshi tubafitiye, twagize umuhaati wo kutabagezaho Ubutumwa Bwiza gusa, ahuubwo no gutanga ubugingo bwacu ku bwanyu kuko mwatubeereye inkoramutima. 9 Bavandimwe, muriibuka uko twakoze turuha ijoro n'amanywa kugira ngo hatagira uwo turusha ubwo twababwirizaga ubutumwa.

10 Muri abahamya kandi n'Imaana irabiizi ko imyifatire yaacu kuri mwe abiizeera, yari ikiraanuka, ikwiriye kandi itagira umugayo. 11 Nk'uko mubiizi, twafashe buri muntu muri mwe nk'uko umubyeyi afata abaana be. 12 Twarabakomeje, turabahuumuriza kandi tubingingira gutunganira Imaana, ari na yo ibahamagarira kubona umwanya mu Bwami bwayo n'ikuzo ryayo.

13 Ni co gituma duhora dushiima Imaana ubudahwema, kuko mwakiiriye ijambo ry'Imaana twabaazaniye. Ntimwaryakiiriye nk'ijambo ry'abantu, ahuubwo mwaryakiiriye nk'ijambo ry'Imaana kandi rikorera muri mwe abiizeera. 14 Bavandimwe, ibi byababaayeho ni byo byabaaye no ku matoorero y'Imaana yo muri Yudeeya, byabaye ku bantu baariyo biizeeraga Kristo Yesu. Mwababajwe n'abantu baanyu nk'uko na bo baababajwe n'Abayuuda. 15 Biishe Umwami Yesu hamwe n'abahanuuzi kandi naatwe baradutooteza. Ntaabwo bashiimiisha Imaana kandi bahakanya buri muntu weese. 16 Batubuza kubwiriza abanyamahanga ngo bakizwe, bakaguma kugwiza ibyaha byabo, ariko noone, uburaakari bw'Imaana bwabagezeho.

Iciifuuzo ca Pawulo co gusubira i Teesalonike

17 Ariko twebwe bavandimwe, ubwo twatandukanyijwe namwe igihe gito mu buryo bw'umubiri, nyamara tubahoza ku mutima, kandi twiyongeye kubakumbura caane bituma twifuuza ko twongera kubonana namwe imbona nkubone. 18 Twashaatse kongera kugaruka iwaanyu. Ndetse njeewe Pawulo nagerageje kugaruka inshuro nyinshi ariko Sataani ntiyabitwemerera. 19 Mwaduteeye ibyiringiro n'umuneezeero kandi nimwe kamba ryo tuziiraatana imbere y'Umwami Yesu ubwo azaaba agarutse. 20 Koko ni mwe cuubahiro caacu n'ibyishiimo byacu.

Veja também

Publicidade
1 Tessalonicenses
Ver todos os capítulos de 1 Tessalonicenses
Bíblia Online Bíblia Online

Bíblia Online • Versão: 2026-06-15_21-32-39-