1 Bavandimwe, ibyerekeye ibihe n'iminsi ntimukeneye ko mbibandikira. 2 Kuko mwe ubwanyu muzi neeza ko umunsi w'Umwami uzaaza nk'uko umujuura aza nijoro. 3 Ubwo abantu bazaaba bavuga bati, "Dufite amahoro n'umuteekaano," niho kurimbuka kuzaabaazaho nk'uko ibise bitungura umugore wenda kubyara, kandi ntibazaabona ubuhungiro. 4 Ariko mwebwe bavandimwe, ntimukiri mu mwijima ku buryo uwo munsi wabatungura nk'umujuura. 5 Kuko mwese muri abaana b'umuco n'abaana b'amanywa, ntituri ab'ijoro cangwa ab'umwijima. 6 Noone reero reka twegusinzira nk'abandi, ahuubwo tube maaso, kandi tugire ibiteekerezo bizima. 7 Kuko abasinziira basinziira nijoro, n'abasinda basinda nijoro. 8 Ariko twebwe abiizeera ubwo turi ab'amanywa, tuje tugira ibiteekerezo bizima, twambaye kwizeera n'urukundo nk'icuuma gikingira igituuza, kandi dufite ibyiringiro byo kuzaabona agakiza nk'ingufiiri y'icuma. 9 Kuko Imaana itatugeneye kurimburwa n'uburaakari bwayo, ahuubwo yadutooranyirije kubona agakiza kabonerwa m'Umwami waacu Yesu Kristo, 10 wadupfiiriye kugira ngo ni tuba tukiriho cangwa dusinziiriye tuzaabaane na we. 11 Nuuko reero, muhuumurizanye kandi muteerane inkunga nk'uko musanzwe mubikora.
12 Turabinginga bavandimwe kugira ngo muje mushiima imirimo y'abo babashinzwe kandi babayobora mu buzima bwa gikristo, 13 mubuubahe mu rukundo ku bw'umurimo babakorera. Kandi namwe ubwanyu muje mubaana mu mahoro.
14 Kandi turabahuguura bavandimwe, muje mucaaha inkorabusa, mukomeze abaciika intege, mufashe abatiishoboye, mwihangaanire boose. 15 Ntihakagire uwiituura undi inaabi yamugiriye, ahuubwo muharanire kugirirana ineeza, ndetse muyigirire boose.
16 Muje mwishiima iteeka, 17 musenge ubudasiiba. 18 Mu bibaho byose mushiime Imaana, kuko ari byo Imaana ibashaakaho muri Kristo Yesu.
19 Ntimugahagarike Umwuka Weera 20 kandi ntimugahinyure amagambo y'ubuhanuuzi, 21 ahuubwo mugenzuure byose, mugundiire ibyiza, 22 mwange ikibi coose.
23 Turasaba Imaana ubwayo itanga amahoro ngo ibeeze mu buryo bwose, irinde umwuka waanyu, n'ubugingo n'umubiri, kugira ngo bitazaabaho umugayo kugeza ku kugaruka k'Umwami waacu Yesu Kristo. 24 Imaana yabahamagaye ntiihemuka, ibyo yavuze izaabikora.
25 Bavandimwe, mudusabire.
26 Muramukanye n'abavandimwe boose muguhooberana kutaryaya.
27 Ndabihanangiririza nkomeje, ku bw'ububaasha nahaawe na Yesu Kristo muzaasomere uru rwandiko abavandimwe boose.
28 Ubuntu bw'Umwami Yesu bubaane namwe.