Publicidade

2 Tessalonicenses 1

1 Njeewe Pawulo, na Silaasi na Timoteeyo, turabandikiye mwebwe ab'itoorero ry'i Teesalonike biizeera Imaana Daata n'Umwami Yesu Kristo.

2 Turabiifuuriza ubuntu n'amahoro biva ku Maana Daata no ku Mwami Yesu Kristo.

Gushiima

3 Bavandimwe, birakwiriye ko dushiima Imaana ibihe byose ku bwanyu, ku bwo kwizeera kwanyu kwiyongeera, n'urukundo mufitanye rukarushaho kugwira. 4 Ni yo mpamvu twe ubwacu tubiiraatana mwe abiizeera bari mu matoorero y'Imaana kubeera ubudacoogora no kwizeera kwanyu n'ubwo mutootezwa mugahuura no kubabazwa k'uburyo bwose ariko mukabyihangaanira.

Urubanza Ruzaaba Igihe Kristo azaaza

5 Ibi byose byerekana ko Imaana iciira abantu urubanza rutabeera, kandi gutootezwa kwanyu kwagenewe kwerekana ko mukwiriye Ubwami bw'Imaana kandi ari na bwo mubabarizwa. 6 Ni koko birakwiriye yuuko Imaana yituura amakuba ababababaza, 7 kandi mwebwe abababazwa, Imaana izaabaha kuruhuukana naatwe ubwo Umwami Yesu azaagaragazwa ava mu ijuru azanye n'abaamalayika be bakomeye 8 n'umuriro ugurumana, ahane abanze kwemera Imaana kandi ntibumvire Ubutumwa Bwiza bw'Umwami waacu Yesu. 9 Abo bazaahaabwa igihano co kurimbuka iteeka ryose. Baziirukanwa imbere y'Imaana no mu bwiza bw'imbaraga ze, 10 igihe Yesu azaaza guhaabwa ikuzo n'abantu be kuri uwo munsi, kandi ashiimagizwe mu bazaaba baaramwemeye boose. Namwe muzaaba muri abo kuko mwemeye ubuhamya bwacu.

11 Ni co gituma tubasengera iteeka kugira ngo Imaana yaacu ibahe kuba mu buzima bukwiriye guhamagarwa kwayo, kandi ku bw'ububaasha bwayo ibahe gukora ibyiza byose mwiyemeje gukora, n'imirimo yaanyu yoose iva mu kwizeera, 12 kugira ngo muhimbaaze izina ry'Umwami Yesu, kandi namwe muhimbaazwe nawe, mubikeesha ubuntu bw'Imaana yaacu n'ubw'Umwami Yesu Kristo.

Veja também

Publicidade
2 Tessalonicenses
Ver todos os capítulos de 2 Tessalonicenses
Bíblia Online Bíblia Online

Bíblia Online • Versão: 2026-06-15_21-32-39-