Publicidade

2 Tessalonicenses 2

Ibyerekeye Umugomeramaana

1 Bavandimwe, ibyerekeye kugaruka k'Umwami waacu Yesu Kristo, n'uko tuzaateerana nawe, turabasaba 2 kugira ngo mutajijwa cangwa ngo mugire ubwoba mubiteewe na bamwe bavuga ko umunsi wo kugaruka kwa Kristo wageze, bakurikije ko baba baarabihishuuriwe n'Umwuka, inyigiisho, ubuhanuuzi cangwa inzandiko bateekereza ko ari twe twazaanditse. 3 Ntihakagire umuntu weese ubabeesha mu buryo bwose, kuko uwo munsi utazaagera abantu batari baagomera Imaana bikabije n'umugomeramaana akagaragara ari we wagenewe kurimbuka. 4 Uwo azaarwanya kandi yiishire heejuru y'iciitwa imaana coose cangwa igisengwa, kugira ngo yiicare mu Nzu y'Imaana maze yiigaragaze ko ari we Maana.

5 Mbese ntimwibuka ko ibi nabibabwiye nkiri kumwe namwe? 6 Kandi dore muuzi ikimuzitiye ubu, kuko atazaahishuurwa igihe ce kitaraagera. 7 Kuko amayobera y'ubugome yatangiye gukora, ariko ntaazaahishuurwa keretse uyabuza ubu akuuweho, 8 ni bwo wa Mugomeramaana azaagaragazwa. Nuuko Umwami Yesu amurimbuze umwuka uva mukanwa ke, no kuboneka kw'ikuzo rye. 9 Kuuza k'umugomeramaana kuzaarangwa n'imirimo ya Sataani, igaragarira mu bubaasha bwose, n'ibimenyeetso n'ibitangaaza by'ibinyoma, 10 kandi azaabeesha mu buryo bwose abo baagenewe kurimbuka, kuko banze kwakiira ubutumwa bw'ukuri bwo kubarokora. 11 No ku bw'iyo mpamvu Imaana mu mbaraga zaayo izaabateera ubuyobe bukomeye nuuko beemere ibinyoma, 12 kugira ngo abo boose banze kwemera ukuri, bakiishiimira gukiraanirwa, baciirwe urubanza.

Guhamagarirwa Agakiza

13 Bavandimwe kandi bakundwa b'Umwami waacu, dukwiriye guhora dushiima Imaana ku bwanyu, kuko Imaana yabatooranyije uheereye mbere na mbere kugira ngo muzaabone agakiza gaheeshwa no kwezwa kuva ku Mwuka no kwizeera ukuri. 14 Ni co gituma yarabahamagaye ikoreesheje Ubutumwa Bwiza twamamaza kugira ngo muzaasangire ikuzo n'Umwami Yesu Kristo. 15 Nuuko reero bavandimwe, muhagarare mushikamye mu byo mwizeera kandi mukomeze inyigiisho z'uruheererekane twabiigiishije, ari mu magambo cangwa mu rwandiko twabandikiye.

16 Umwami waacu Yesu Kristo ubwe, hamwe n'Imaana Daata wa twese, wadukunze maze ku bw'ubuntu atugirira akaduha guhuumurizwa kuzaahoraho n'ibyiringiro byiza, 17 babahe ihuumure kandi no gukomera mu mirimo myiza yoose mukora n'amagambo muvuga.

Veja também

Publicidade
2 Tessalonicenses
Ver todos os capítulos de 2 Tessalonicenses
Bíblia Online Bíblia Online

Bíblia Online • Versão: 2026-06-15_21-32-39-