Publicidade

2 Tessalonicenses 3

Mudusengere

1 Ibisigaye bavandimwe mudusabire kugira ngo ijambo rya Nyagasani ryamamare hoose vuba kandi ryakiirwe nk'uko riri muri mwe. 2 Musenge kugira ngo Imaana idukize abantu b'abagome n'abagiranaabi kuko ntaabwo ariko buri muntu weese afite kwizeera.

3 Ariko Nyagasani ntaahemuka, azaakomeza abarinde umubi. 4 Kandi dufite ibyiringiro muri Nyagasani tudashidiikanya yuuko ibyo tubategeka mubikora kandi ko muzaanabikomeza.

5 Nyagasani ayobore imitima yaanyu kumenya urukundo rw'Imaana no kwihangaana gutangwa na Kristo.

Inshingano yo Gukora

6 Bavandimwe, turabategeka mu izina ry'Umwami Yesu Kristo kwirinda umwizeera weese wanga gukora kandi udakurikiza inyigiisho twabahaaye. 7 Muuzi neeza ubwanyu ukuntu mukwiriye kutwigaana, kuko tutiigeze tuba inkorabusa ubwo twari namwe. 8 Ntitwigeze kurya ibyokurya by'umuntu tutabyishuriye, twakoze buri gihe kugira ngo hatagira n'umwe muri mwe turusha. 9 Si ukuvuga ko tutaari tubifitiye uburenganzira, ahuubwo kwari ukugira ngo tubabeere urugero kugira ngo mudukurikize. 10 Ubwo twari tukiri kumwe namwe twarabategetse tuti, "Umuntu weese udashaaka gukora ntaakarye."

11 Twumviise yuuko muri mwe harimo abanebwe batagira ico bakora ahuubwo bakiivanga mubitabafasheho. 12 Abameze batyo tubategetse kandi tubasabye mu izina ry'Umwami Yesu Kristo ngo baje bakorana ituuze, batungwe n'ibyo baaruhiye ubwabo.

13 Namwe bavandimwe ntimugacoogore gukora neeza. 14 Kandi nihagira umuntu utumvira ibyo tuvuze muri uru rwandiko, mu mwirinde ntimugafatanye na we, kugira ngo amware. 15 Icakora ntimukamufate nk'umwanzi waanyu, ahuubwo mumugiire inaama nk'umwizeera mugenzi waanyu.

Guseezera

16 Nuuko reero Umwami w'amahoro ubwe aje abaha amahoro igihe coose, muri byose. Nyagasani abaane namwe mwese.

17 Njeewe Pawulo iyi ni yo ndamutso yanje kandi nanditse n'ukuboko kwanje, ni co kimenyeetso mu nzandiko zanje zoose, uku ni ko nandika.

18 Ubuntu bw'Umwami Yesu Kristo bubaane namwe mwese.

Veja também

Publicidade
2 Tessalonicenses
Ver todos os capítulos de 2 Tessalonicenses
Bíblia Online Bíblia Online

Bíblia Online • Versão: 2026-06-15_21-32-39-