1 Njeewe Pawulo, intumwa ya Kristo Yesu ku bw'itegeko ry'Imaana Umukiza waacu na Kristo Yesu ari we byiringiro byacu,
2 Ndakwandikiye Timoteeyo, umwana wanje nyakuri mu kwizeera.
Ubuntu, imbabazi n'amahoro biva ku Maana Daata na Kristo Yesu Umwami waacu, bibaane naawe.
3 Ndagusaba kuguma muri Efeeso nk'uko nabikubwiye ubwo najaga i Makedooniya, kugira ngo ubuze abantu bamwe kwigiisha inyigiisho zidashitse. 4 Ubabwire bareke ibiteekerezo bitagira ishingiro no gukurikirana intonde z'ibiseekuruza zitagira iherezo. Ibyo biizana impaka z'urudaca, aho gushigikira umugambi w'Imaana ushingiye ku kwizeera. 5 Ikigendererwa c'aya mabwiriza ni ukwenegeza urukundo rukomooka ku mutima usukuuye, umutimanaama ukeeye, no kwizeera kutaryarya. 6 Bamwe biitandukanyije n'izo nyigiisho z'ukuri maze biishira mu magambo atagira ico amaze. 7 Bashaaka kuba abiigiishamategeko y'Imaana, kandi bataazi ibyo bavuga n'ibyo beemeza.
8 Tuuzi neeza yuuko amategeko ari meeza igihe akoreeshejwe mu buryo bukwiriye. 9 Twibuke yuuko amategeko ataashiriweho intungaane, ahuubwo ko yashiriweho abatayuubaha n'ibyigomeke, n'abateemera Imaana n'abanyabyaha, n'abatari intungaane naabo batuubaha Imaana, n'abiica ba se na ba nyina, n'abatemu, 10 abasambanyi n'ibitingwa, abacuruuza abantu, ababeeshi, abatanga ubujurizi bw'ibinyoma, n'abandi boose bakora ibinyuranye n'inyigiisho nzima. 11 Izo nyigiisho zihuuje mu butumwa bwiza nashinzwe kwamamaza, ari yo Nkuru Nziiza ikomooka ku Maana nyiri ikuzo n'ihiirwe.
12 Ndashiima Kristo Yesu Umwami waacu wampaaye imbaraga, kuko yanyizeeye maze akantoorera gukora umurimo we, 13 nuubwo mbere nari umuntu utuka Imaana, ngatooteza abayoboke baayo, ndetse nkaba umunyarugomo. Ariko nahaawe imbabazi kuko ibyo byose nabikoraga mbiteewe n'ubujiji kandi ntagira kwizeera. 14 Maze ubuntu bw'Umwami waacu bunsendeeramo hamwe no kwizeera n'urukundo rubonekera muri Kristo Yesu. 15 Iri jambo rivuga ko Kristo Yesu yazanywe mu isi no gukiza abanyabyaha, kandi muri bo nkaba ndi uwa mbere, ni iry'ukuri kandi rikwiriye kwemerwa na boose. 16 Ariko ku bw'iyo mpamvu narababariwe, kugira ngo Yesu Kristo yeerekanire muri nje umunyabyaha wa mbere, ukwihangaana kwe kuuzuye, bityo reero mbeere urugero abagomba kuzamwemera boose bagahaabwa ubugingo buhoraho. 17 Umwami w'ibihe byose udapfa, kandi utagaragara, ari we Maana imwe rukumbi, ihaabwe icuubahiro kandi ihimbaazwe iteeka ryose, Amiina.
18 Mwana wanje Timoteeyo, dore nguhaaye iyi nyigiisho nkurikije ubuhanuuzi bwa keera bwahanuuye ibyawe, kugira ngo nubukurikiza, bugushoboze kurwana intambara nziiza, 19 ufite ukwizeera n'umutimanaama utungaanye. Abantu bamwe ntaabwo baakurikije uwo mutimanaama waabo, maze bibaviiramo kutongera kwizeera. 20 Muri bo ni nka Himeneyo na Alekizanda, abo neeguriye Sataani kugira ngo biigireho kutazongera gutuka Imaana.