1 Ntukabwire naabi umusaaza, ahuubwo uje uvugana na we nk'umubyeyi, naho abasore uje ubatwara nka beene so, 2 abakeecuru uje uvugana na bo nka ba nyoko, naho inkumi nka bashiki baawe, kandi byose ubikorane umutima usukuuye.
3 Uzaaje wubaha abapfaakazi b'imburabure. 4 Ariko umupfaakazi aramutse afite abaana cangwa abuuzukuru, bagomba kubanza biigiishwa kwita ku muryango waabo, maze bakiituura ababyeyi baabo ineeza baabagiriye, kuko ibyo ari byo bishiimiisha Imaana. 5 Umupfakazi w'imburabure wiirwanaho, yiiringira Imaana. Agahora ayiiyambaza no kuyisenga amanywa na ni joro. 6 Naho umupfaakazi wiibeera mu kudamarara, aba apfuuye ahagaze. 7 Ibyo na byo uje ubibategeka, kugira ngo babe inyangamugayo. 8 Kandi umuntu aramutse atareebereye ab'umuryango we, na caane ab'urugo rwe, uwo aba asubiye inyuma mu byo kwizeera Kristo ndetse akaba arutwa n'utiizeera.
9 Umugore ugomba gushirwa ku rutonde rw'abapfaakazi, ni uwo utari haasi y'imyaka mirongo itandatu kandi akaba yari yarashingiwe ku mugabo umwe gusa. 10 Agomba kuba azwiho imirimo myiza, nko kurera abaana be neeza, kwakiira abashitsi mu rugo rwe, akaba yaraheereje abantu b'Imaana aciiye bugufi, agafasha imbabare, kandi agashiishikarira gukora ibikorwa byiza mu buryo bwose.
11 Abapfaakazi bakiri bato ntimuzaabashire ku rutonde, kuko iyo irari ryabo ribateeye kureka Kristo, bumva bashaaka kongera gushingirwa, 12 maze bagashirwaho urubanza rwo kwica amaseezerano yaabo ya mbere. 13 Byongeye kandi, biiga kuba imburamukoro, bakazereera imihana. Uretse kuba imburamukoro, baba abanyamazimwe no kwiteerera mu bitabafasheho, bakavuga ibidakwiriye. 14 Ni co gituma nshaaka ko abapfaakazi bato baashingirwa, bakabyara abaana, bakareeberera amago yaabo, kugira ngo badaha abanzi baacu urwitwazo rwo kudusebya. 15 Koko reero hari bamwe mu bapfaakazi bato baamaze guteeshuka bagakurikira Sataani. 16 Niiba hari umugore wizeera ufite umuvandimwe w'umupfaakazi, agomba kumufasha, kugira ngo yorohereze itoorero na ryo ribone uko ryafasha abo bapfaakazi b'imburabure.
17 Abakuru b'itoorero bayobora neeza, na caane abo baamamaza ijambo ry'Imaana no kwigiisha bakwiriye guhaabwa icuubahiro gikwiriye, 18 kuko ibyanditswe bivuga ngo, "Ntuugahambiire umunwa w'ikimasa mu gihe kivunga ingano." kandi ngo "Umukozi akwiriye uruhembo."Iyo ikimasa gikora, gikwiriwe guhaabwa ibyokurya. 19 Ntuugapfe kwemera ibyo barega umukuru w'umuryango, keretse abaaye ashinjwa n'abantu babiri cangwa batatu. 20 Kuri abo bakomeje gukora ibyaha, uje ubahanira imbere y'abandi boose, kugira ngo na bo batiinye.
21 Ndakwihanangiriza imbere y'Imaana na Kristo Yesu n'abaamalayika baatooranyijwe, kugira ngo ukurikize aya mabwiriza utagira aho ubogamiye, cangwa ngo ugire uwo ubeera mu byo ukora. 22 Ntukiihuutire kwimika umuntu kuba umukozi w'Imaana, kandi ntukiivange mu byaha by'abandi, ahuubwo wowe ukomeze kwibeera intungaane.
23 Utazongera kunywa amaazi yoonyine, ahuubwo uje unywa na ka divaayi gake kubeera igifu caawe no guhora urwaragurika.
24 Ibyaha by'abantu bamwe biragaragara maze bikababanziriza imbere bataraaciirwa urubanza, naho ibyaha by'abandi bigaragara nyuma. 25 Na ni ko n'imirimo myiza igaragara, kandi iramutse itagaragaye, ntishobora kuguma ihishwe.